Abacuruzi b’inyama basabwe kuzisubiza ku biciro byari bisanzweho

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no Kurengera Umuguzi (RICA), cyasabye abacuruzi b’inyama baziranguza muri Kigali kutarenza igiciro kibarirwa hagati ya 2700Frw-2900Frw ku kiro (kg) nk’uko byari bisanzwe.

Iki kigo kandi gisaba abadandaza inyama ku masoko (boucherie) mu Mujyi wa Kigali kutarenza amafaranga abarirwa hagati ya 3200Frw-3500Frw ku kiro(kg).

RICA kandi isaba abacuruzi b’inyama kumanika ibiciro aho abaguzi bose bareba, gutanga inyemezabwishyu zihwanye n’amafaranga bakiriye, gukoresha iminzani yujuje ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge, gukurikiza amabwiriza y’isuku agenga ubucuruzi bw’inyama, ndetse no kudahanika ibiciro byazo.

RICA ivuga ko ikomeje gufatanya n’inzego zitandukanye mu kugenzura ko ibikubiye mu itangazo yatanze byubahirizwa, ku buryo ngo uzafatwa anyuranya na byo azahanwa hakurikijwe amategeko.

Ku rundi ruhande, abacuruzi b’inyama kuri za ‘boucherie’ bavuga ko bazamuye igiciro kuko ngo amatungo yarwaye uburenge, aborozi basigaranye atarwaye bakaba batangiye kwihagararaho.

Nyiri ‘boucherie’ yitwa Amani ku Gisozi, Nshimiyimana Alexandre yagize ati “Muri iyi minsi nta giciro fatizo cyari kiriho, umuntu agurisha uko abyumva, wasangaga umuguzi abona inyama ku mafaranga 4,500Frw, 4,300Frw,4,200Frw bitewe na ‘boucherie’, kuko inka zararwaye bituma wenda nk’umworozi usigaranye ebyiri azigurisha ahenze, kandi n’ubu indwara iracyakomeje”.

Ubuyobozi bw’Ibagiro rya Nyabugogo ryitwa OPROVIA mu Mujyi wa Kigali, bwirinze kuvuga ibiciro abaranguza inyama barimo kuzigurishaho, n’ubwo ngo amatungo arimo kuboneka ku bwinshi, nta cyahindutse.

Umuyobozi mu Ibagiro rya Nyabugogo, Gerard Mugire yagize ati “(Amatungo) araboneka, ntabwo uduce twose tw’Igihugu turi mu kato, gusa abantu bose bagiye bafunga utubagiro tumwe na tumwe two mu masoko bituma abantu bose baza hano iwacu, kuko gupfa kubaga ntabwo byoroshye”.

Mugire avuga ko kuri OPROVIA harimo kuza abaganga baje gufata amaraso ku matungo (inka, ihene, intama) bakajya muri za Laboratwari kuyapimamo indwara y’uburenge, hakaba ubwo ibisubizo ngo biza bitinze, inyama zikaboneka hakeye.

Iki kibazo cy’uko inyama zirimo kuboneka bigoranye twakibajije Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), tukaba tutarakibonera igisubizo, ariko muri RICA bavuga ko ku bufatanye na RAB ngo bongereye abaganga bo gupima uburwayi mu matungo, kugira ngo ibisubizo bijye biza byihuse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mwiriwe neza, byaba akarusho zigabanutse uretseko bongeyeho menshi ndetse nibira hinduka mudufashije mwabikurikirana kuko baba bamanitse igiciro gito mubyukuri ataricyo bajijisha . Murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 4-06-2022  →  Musubize

nibatubwirire nabacuruza inzoga rero

umusogongezi yanditse ku itariki ya: 3-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka