Abacuruzi b’i Muhanga bashimangira ko bajyiye mu itorero ku bushake bwabo
Abacuruzi bo mu karere ka Muhanga barangije itorero i Nkumba mu karere ka Burera, baratangaza ko iryo torero barijyiyemo ku bushake bwabo ntawe ubibahatiye.
Mu muhango wo gusoza iryo torero wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 01/09/2012, aba bacuruzi banyomoje ibyatangajwe na bimwe mu bitangazamakuru mpuzamahanga ko byatangaje ko babihatiwe, nk’uko Silas Habimana Perezida w’abikorera mu karere ka Muhanga abitangaza.
Yagize ati “Ntabwo wajya gufata umuntu ngo ni agahato ngo ujye no kumukora mu mufuka ngo atange ariya mafaranga aze”.
Abarangije itorero bose uko ari 522 buri muntu yatanze amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 25 byabafashije mu rugendo n’imibereho i Nkumba. Abifuzaga kuza mu itorero barengaga 1.000 ariko ikigo cya Nkumba cyabasabye 500 kuko aribo gishobora kwakira, abandi 22 baza kwiyongera ho nyuma.

Habimana akomeza avuga ko bamwe mu bacuruzi b’i Muhanga batanze amakuru avuga ko bahatiwe kujya mu itorero, ari abasanzwe n’ubundi ari abananiranye batitabira gahunda uko bikwiye.
Ati: “Harimo nk’abikorera n’ubundi basa nk’abatunaniye, batitabira zaba gahunda za Leta zaba iz’urugaga (rw’abikorera) uhamagara mu manama ntibaze n’ubu uyu munsi ntabwo bigeze baza, bibereye iwabo basigaye bacuruza…nibo basigaye batanga ayo makuru…ni abantu batarenze batandatu”.

Habimana avuga ko ikindi kigaragaza ko abacuruzi bo mu karere ka Muhanga bajyiye mu itorero ku bushake bwabo ariko bakusanyije amafaranga yo kujya mu kigega “Agaciro Development Fund” agera kuri miliyoni 20.
Itorero bashoje ryatangiye tariki ya 26/08/2012, bigiyemo amasomo atandukanye arimo guhindura imyumvire no kwimakaza indangagaciro z’umuco Nyarwanda ndetse n’amasomo ajyanye no kwihutisha iterambere.
Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|