Abacuruza ibiyobyabwenge bahawe amezi 6 yo kuba babihagaritse ku neza
Abacuruza ibiyobyabenge bahawe amezi atandatu yo kuba baretse ubwo bucuruzi bufatwa nk’icyaha gihanwa n’amategeko mu Rwanda, kuko nyuma yaho bazahanywa bikomeye.
Babifashijwemo n’inzego zizashirwa ku nzego z’ubuyobozi uhereye ku mudugudu, mu Rwanda hagiye gutangira igikorwa cy’amezi atandatu cyo gukangurira abacuruza n’abakoresha ibiyobyabwenge kubireka.
Nyuma y’uko icyo gihe kirenga, abazakomeza kubikora bazakurikiranwa by’intangarugero; nk’uko bitangazwa na Minisitiri w’Urubyiruko n’ikoranabuhanga mu isakazamakuru, Philibert Nsengimana.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, cyabaye kuri uyu wa kabiri tariki 22/05/2012, Minisitiri Nsengimana yatangaje ko ayo ariyo mahirwe ya nyuma abacuruza ibiyobyabwenge bahawe yo kwisubiraho ku neza.
Yagize ati: “Muri iki gikorwa tuzasaba abacuruza ibiyobyabwenge kwerekana aho bituruka gusa, ubundi amadini abasengere. Ariko izo mbabazi zifite aho zirangirira”.
Minisitiri Nsengimana yakomeje avuga ko nta muntu n’umwe ucuruza ibiyobyabwenge uzabacika kuko muri muturage azaba ari ijisho rya mugenzi we, nk’uko insanganyamatsiko y’icyo gikorwa yitwa “ijisho ry’umuturanyi”ibivuga.
Minisitiri w’urubyiruko yemeza ko abacuruza ibiyobyabwenge badafite ingufu nk’iza Leta mu gihe ifatanyije n’abaturage, bitandukanye n’ibibera mu bihugu bimwe na bimwe byo muri Amerika y’Amajyepfo aho usanga abacuruzi b’ibiyobyabwenge baba bafite ingufu ku buryo bahangana na Leta.
Ati “Turizera ko ingufu dufite dushyize hamwe ziruta iz’utwo dutsiko ku buryo mu munota umwe twaba tudukuyeko”.
Iyi gahunda izatangizwa ku mugaragaro na Nyakubahwa madame Jeanette Kagame mu karere ka Gatsibo kuwa gatandatu tariki 26/05/2012, izakorerwamo ibikorwa byinshi birimo ubukangurambaga mu mirenge no ku maradiyo n’ibyapa bizamanikwa ahantu hose.
Ibyo bikorwa byose bizaba bifite inshingano zo gukangurira abantu kwirinda no gufatanya kurandura ibiyobyabwenge mu Rwanda, mu gihe gito gishoboka cyose; nk’uko komite yashyizweho gukurikirana iki gikorwa yari kumwe na Minsitiri yabitangaje.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ese ubundi nabyo ko ari magendu nkibindi byose bashyizeho igihembo cyutanze amakuru kubicuruza nubinywa hanyuma bakareba ko byose batabishyira ahagaragara kandi bijyanywe muri IRST cyangwa LABOPHAR ntibyabura umuti uvamo cyane cyane urumogi