Abacururiza lisansi mu ngo zabo baraburirwa kubireka
Polisi irasaba abaturage bo mu karere ka Nyaruguru bacururiza lisansi mu ngo zabo kubireka kuko bitemewe kandi bikaba biteza impanuka.
Ni mu gihe muri aka karere kose nta bucuruzi bwemewe bwa lisansi buhabera, kuko nta sitasiyo n’imwe ihabarizwa.

Ibi bituma abaturage bajya kuyirangura mu mujyi wa Huye bakayitwara mu majerekani, hanyuma bakajya bayicuruza bayipimisha amacupa ya litiro.
Umuvugizi wa polisi akaba anakuriye ubugenzacyaha mu Ntara y’Amajyepfo CIP Andre Hakizimana yibutsa aba baturage ko lisansi itagomba kubikwa mu nzu ibamo abantu, kandi ikaba itagomba no kubikwa hamwe n’ibindi bicuruzwa.
Agira ati:” Tubikangurira abantu buri gihe kutavanga ibicuruzwa na lisansi, kudashyira lisansi mu nzu umuntu abamo,lisansi igomba kuba kuri sitasiyo”.

Bamwe mu bakora ubu bucuruzi bavuga ko bazi neza ko butemewe kandi ko bujya bunatera impanuka, gusa bakavuga ko babikorana ubushishozi mu rwego rwo kwirinda impanuka z’inkongi z’imiriro.
Umwe mu bacuruzi utarashatse ko izina rye ritangazwa ati:”N’ubwo bitemewe, nka njye nitanzeho urugero, nyibika mu cyumba cyayo, ku buryo ndetse udashobora kwinjira hano ngo ube wamenya ko nyicuruza”.
Aba bacuruzi basaba ubuyobozi ko bwareba imiterere y’aka karere bukaboroheza bakemerwa kuyicuruza, kuko ngo ubu bucuruzi bufasha benshi barimo n’inzego za polisi ndetse n’abayobozi ubwabo.
N’ubwo aba baturage bavuga ibi ariko, ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzirangenge (RSB) na cyo kivuga ko nta handi hantu hemerewe gucururizwa lisansi uretse gusa kuri za sitasiyo zabugenewe.

Zimulinda Philbert ukuriye ishami ry’ibipimo muri RSB yabwiye Kigali Today ati:”Nta bundi buryo bwemewe bwo gucuruza lisansi uretse sitasiyo kandi nayo ikaba ari ahantu hadashobora guteza impanuka”.
Ubu bucuruzi bwa lisansi y’insukano bukunze guteza impanuka z’inkongi z’imiriro, ahanini zituruka ku burangare bw’abayicuruza.
Ohereza igitekerezo
|
Ahaaa.yewe simumajyepfo gusa ubwo bucuruzi butemewe bubagusa. nomuri kigali hari aho buba.ahubwo polic nabo izabagire inama batazikururira ibyago batabizi.murakoze
Ubuyobozi nibutekereze uburyo bwabafasha kuko urumva ko hari ikibazo kuva nta station ihari ahubwo babafashe kucyerekeye safety ariko kubabuza ni uguhemukira abayikenera mu buzima bwa buri munsi.