Abacungagereza batazi amateka ya Jenoside ngo ntibagorora abayikoze

Ubuyobozi bwa gereza ya Muhanga n’abacungagereza bagera kuri 54 basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi ruri mu karere ka Nyamagabe hagamijwe kurushaho gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko mu bo bashinzwe kugorora harimo n’abakoze Jenoside.

Umuyobozi wa gereza ya Muhanga, Bisengimana Eugène, yatangaje ko gusura urwibutso rwa Murambi rufite amateka akomeye ya Jenoside bibongerera ubumenyi n’ubushishozi mu kazi kabo ko kugorora abagororwa barimo abakoze iyo Jenoside.

Ati: “Mu nshingano dufite zitandukanye harimo no kugorora abafunze usanga harimo abenshi bakoze icyaha cya Jenoside. Uru rwibutso rero kuko rutwereka ubukana, rutwereka ibimenyetso bitandukanye by’uko Jenoside yakozwe n’abayikoze nyine aribo dushinzwe, ibyo rero bitwongerera ubumenyi n’ubushishozi mu kazi ka buri munsi”.

Abacungagereza bahawe ubuhamya n'umwe mubarokokeye i Murambi.
Abacungagereza bahawe ubuhamya n’umwe mubarokokeye i Murambi.

Chief Sgt Murekezi Janvier, umucungagereza muri gereza ya Muhanga atangaza ko abacungagereza batabasha kugorora abagororwa bakoze jenoside nyamara batazi amateka yayo, dore ko harimo n’abakiri bato batayizi ndetse n’abo yabaye bari hanze y’igihugu.

Ati “Abo bafunze bagomba kugororwa ntabwo kandi bagororwa n’abantu batazi neza amateka y’ibyabaye mu gihugu cy’u Rwanda… Biba ngombwa ko duhuriza hamwe ngo tuze dufate icyigwa kuri Jenoside, tuhavane isomo rikomeye, tujye dufata umwanya wo kwigisha bagenzi bacu bazaza, dufate umwanya wo kwigisha bariya tugorora, tubabwire ko batagomba kuzongera kubitekereza ukundi”.

Chief Sgt Murekezi akomeza avuga ko bakwiye kwigisha abagororwa bafungiye icyaha cya Jenoside gusaba imbabazi abo bahemukiye, bakumva ko bakoze ibidakwiriye bityo ntibazongere kubitekereza ukundi.

Umwe mu bakozi ba gereza ya Muhanga ashyira inkunga mu gasanduku kabugenewe.
Umwe mu bakozi ba gereza ya Muhanga ashyira inkunga mu gasanduku kabugenewe.

Nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Murambi, tariki 18/05/2013, abakozi ba gereza ya Muhanga batanze inkunga ingana n’amafaranga ibihumbi 70 yavuye mu misanzu yabo, akazafasha mu mirimo inyuranye ikorwa kuri uru rwibutso.

Gereza ya Muhanga ifungiyemo abagororwa bagera kuri 5800 muri bo 3695 bafungiwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Gahunda ni nziza kandi ifite inshingano zumvikana.
Ndetse ni iki gikorwa cyo gutanga inkunga ndagishyigikiye .
Icyintangaje kandi ngaye ni buno buryo bwo gutanga inkunga.si byiza ko agasanduku gashyirwamo inkunga kabonerana (transparent) ; sibyiza kuko bishobora "kotsa igitutu" abatanga inkunga kuko baba bazi ko abandi babona ayo batanze; gutyo ntibayatange mu bwisanzure ahubwo bakaba bayatanga mu buryo bwo kwibonekeza.

Higiro yanditse ku itariki ya: 19-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka