Abacungagereza barasabwa ubushishozi n’ubunyangamugayo

Abakora umwuga w’ubucungagereza barasabwa kurangwa n’umurava, ubushishozi n’ubunyangamugayo mu kazi kabo kugira ngo bashobore inshingano bafite zo gucunga imfungwa n’abagororwa ndetse no kubahuza n’imiryango yabo.

Ubu butumwa bwatanzwe na Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, Gen Paul Rwarakabije, ubwo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 2/04/2014, yari i Ntsinda mu karere ka Rwamagana mu muhango wo gusoza amahugurwa y’icyumweru ku bacungagereza b’aba-Ofisiye abategurira kwinjira mu murimo w’ubucungagereza bw’umwuga.

Aya mahugurwa y’icyumweru ku bucungagereza bw’umwuga yahabwaga aba-Ofisiye b’abacungagereza 41 barimo ab’igitsina gore 5, akaba yiyongera ku mahugurwa y’umutekano rusange bari bamazemo umwaka mu Ishuri ry’Amahugurwa rya Police rya Gishari.

Komiseri Mukuru wa RCS, Rwarakabije Paul ubwo yasanganiraga aba-Ofisiye b'Abacungagereza 41 basoje amahugurwa i Ntsinda mu karere ka Rwamagana.
Komiseri Mukuru wa RCS, Rwarakabije Paul ubwo yasanganiraga aba-Ofisiye b’Abacungagereza 41 basoje amahugurwa i Ntsinda mu karere ka Rwamagana.

Aya mahugurwa yo muri iki cyiciro yari agamije kubakarishya ubwenge bujyanye n’akazi ko gucunga imfungwa n’abagororwa, nk’urwego rwihariye rw’umutekano kandi ruba rurimo abantu bafite ibibazo bitandukanye bigomba kwitabwaho.

Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, Gen Paul Rwarakabije, yibukije aba bacungagereza b’aba Ofisiye ko inshingano binjiyemo zitoroshye, ariko kandi abasaba gukorana umurava, kurangwa n’ubushishozi ndetse n’ubunyangamugayo kugira ngo babashe kugera kuri izo nshingano Igihugu cyabahaye.

AIP Liliane Uwingabire, umwe mu bakobwa 5 basoje aya mahugurwa avuga ko umwuga bagiye gukora utoroshye ariko ngo awujyanyemo umutima ukunda igihugu kandi yizeye ko azabikora agafasha igihugu gutera imbere.

Mu ba-Ofisiye b'abacungagereza 41 basoje amahugurwa, harimo ab'igitsina gore 5.
Mu ba-Ofisiye b’abacungagereza 41 basoje amahugurwa, harimo ab’igitsina gore 5.

Komiseri Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, Mary Gahonzire yagaragaje ko aya mahugurwa yongereye ubunyamwuga mu bacungagereza kandi akizera ko aba ba-Ofisiye bazagira impinduka muri serivise z’uru rwego; ndetse ngo imyitwarire myiza bafite izatokora udutotsi twagaragaraga hirya no hino mu bacungagereza.

Komiseri Gahonzire yagize ati “Aba ni imbaraga zo gufasha Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS)”.

Umuyobozi w’Ishuri ry’Amahugurwa rya RCS rya Rwamagana (Ntsinda), Kamugisha Michel na we yemeje ko amahugurwa nk’aya azafasha aba ba-Ofisiye mu bucungagereza, by’umwihariko mu guhuza imfungwa, abagororwa ndetse n’imiryango yabo usanga ibakurikirana umunsi ku wundi.

Ababaye indashyikirwa muri aya mahugurwa bashimiwe mu ruhame.
Ababaye indashyikirwa muri aya mahugurwa bashimiwe mu ruhame.

Ishuri ry’Amahugurwa ry’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa rya Rwamagana (Ntsinda) rimaze amezi abiri gusa ritangiye, ngo rikaba rizakomeza kwiyubaka. Kuva ritangiye, aba bacungagereza ni icyiciro cya 3 kihahuguriwe.

Emmanuel Ntivuguruzwa

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka