Abacungagereza barasabwa kurangwa n’imyitwarire myiza
Abacungagereza barasabwa kurangwa n’imyitwarire myiza kugira ngo babashe gucunga neza umutekano wa za gereza. Babisabwe na Komiseri mukuru wa RCS ubwo yasuraga 2012 Gereza ya Gicumbi iherereye mu murenge wa Miyove, kuri uyu wa Gatanu tariki 21/12/2012.
Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa mu nshingano enye rufite, iya mbere ni iy’umutekano, aho abari muri gereza bagomba kurindirwa no kurinda ko abari muri gereza nabo ubwabo batawuhungabanya.
Mu ruzinduko rwari rugamije gukangurira abacungagereza kurushaho kurangwa n’imyitwarire myiza, Komiseri mukuru w’uru rwego, Paul Rwarakabije, yababye abakora aka kazi kurangwa n’imyitwarire myiza kugira ngo babashe gukora akazi kabo.
Rwarakabije yatangaje ko umutekano muri gereza ya Gicumbi yasanze wifashe neza, cyane ko ngo abacungagereza bafatanya n’izindi nzego z’umutekano harimo ingabo na Polisi bakoresheje ubumenyi bahawe.
Iyi gereza ya Gicumbi icumbikiye imfungwa n’abagororwa 1645, yashinzwe mu 1975, itangira ari ikigo ngororamuco cy’abagore n’abakobwa b’inzererezi. Mu 2003 nibwo yahinduwe Gereza ya Gicumbi itangira kwakira abagororwa n’imfungwa bari muri Gereza ya Byumba.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
NZABANDORA we, tubabarire ureke kudukangira abanyarwanda sha. uko ubivuga ushobora kuba ari ikindi gihugu uvuga kitari u Rwanda, niba aricyo urimo wenda wihishe ntazi,niba wasaze ntawamenya, gusa aho wita gereza simpazi, urwanda nigihugu kiza ,abantu bisanzuye, bakora icyo bashatse, kandi barinzwe ni ngabo zabo & police. niba warumvise bakangurira abaturage kwirindira umutekano ukaba ushaka kubihindura ukundi uribeshya twe ntutubeshya.
bafite akazi gakomeye, kuko U Rwanda rwose rwahinduwe gereza, None se gereza irenze kugenzurwa ibyo uzavugira kuri phone byose ( Kwiyandikisha kuri Sim card) none kandi UMUNTU WESE UZAZA KUGUSURA IWAWE AKARARA YABA SO, NYOKO, UMWANA WAWE UKAZABANZA KUMWANDIKISHA MU GITABO CYA POLISI KU MUDUGUDU. U Rwanda rubaye mabuso neza neza, Rwarakabije yongere abacunga gereza kuko ndabona buri muturage wese amukeneye wo kumucunga.