Abacunga ibya rubanda barasabwa kuzirikana uburemere bw’ako kazi

Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB) kirasaba abayobozi bafite gucunga ibya rubanda mu nshingano zabo kuzirikana ku buremere bw’akazi kabo kuko igihe cyoze batujuje inshingano bagomba kubibazwa.

Ubwo yafunguraga amahugurwa ahuriwemo n’abacungamutungo, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, abagenzura umutungo n’abatanga amasoko mu turere, umuyobozi wungirije wa RGB, Ambasaderi Fatouma Ndangiza yongeye guhamagarira aba bayobozi ko bafite inshingano zikomeye, ngo bityo bagomba kuzikorana ubushishozi.

Abitabiriye iyi gahunda igamije kongerera ubushobozi inzego zifite mu nshingano zazo gucunga ibya rubanda ni abo mu turere 5 tugize intara y’amajyaruguru.
Bategerejweho kuzagira uruhare mu gufasha inzego zifite mu nshingano gucunga umutungo kumva neza inshingano zabo no kuzamura imibereho y’Umunyarwanda.

Muri ayo maguhurwa yatangiye tariki 21/03/2012 mu karere ka Musanze, uyu muyobozi yasabye abayitabiriye kumenya ko imari ya Leta igomba gucungwa neza buri munsi, bakirinda gusesagura ibya ryubanda kandi bagakurikirana amasoko atangwa n’uturere bakorera.

Asobanura ubwitonzi n’ubushishozi bwagombye kuranga abacunga ibya rubanda mu nzego zose, Ambasaderi Ndangiza yavuze ko buri wese agomba kubaha akazi akora kandi akagakora azi ibyo akora kuko iyo abikoze nabi bibangamira iterambere rya benshi.

Ambasaderi Fatouma Ndangiza yongeye gusaba abacunga umutungo wa rubanda barimo abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, abagenzuzi b’umutungo, abasoresha n’abatanga amasoko kurangwa n’ubunyangamugayo.

Mu biganiro byatanzwe hari ibijyanye no gutanga amasoko byateguwe n’ikigo cy’iguhugu cy’amasoko. Byagaragaye ko imitangire y’amasoko n’imikurikiranire y’ishyirwa mu bikorwa ry’ibiba biyakubiyemo bitarumvikana neza cyane cyane mu nzego z’imirenge; nk’uko byasobanuwe na Rurangirwa Jean Pierre, ushinzwe ubukangurambaga n’amahugurwa mu kigo cy’amasoko.

Mushimire Theoneste, umugenzura mutungo (auditeur) mu karere ka Musanze, asanga nubwo politiki y’imitangire y’amasoko itaracengera neza hose bigararagra ko ubukangurambaga buri mu nzira nziza. Yemeza kandi ko bizatinda bikumvikana mu nzego zose ku buryo n’umurenge wagira uruhare mu kunganira akarere.

Ayo mahugurwa y’iminsi 3 yateguwe n’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (Rwanda Governance Board) agamije kubaka ubushobozi mu bakora ako kazi kugira ngo nabo bazagire uruhare mu kongerera ubushobozi inzego z’imirenge. Biteganywa ko mu minsi iri imbere imirenge igomba kugira ingengo y’imari yayo.

Jean Claude Hashakineza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka