Abacukuzi b’amabuye y’agaciro ntibishimiye umusoro bakwa n’akarere ka Muhanga

Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga n’abakora umwuga wo gucukura amabuye y’agaciro muri aka karere bakomeje kutumvikana ku buryo bwo gucukura aya mabuye n’imisoro aka karere kari kubashyiraho.

Akarere ka Muhanga karashaka kongera imisoro aba bacukuzi bajyaga batanga kuko bangiza cyane ibidukikije. Iyi misoro y’inyongera ngo izajya ifasha gusana ahaba hangijwe n’abacukura kuko iyo batangaga itari ihagije.

Abacukuzi bo bavuga ko iri ari ikandamizwa bari gukorerwa n’ubuyobozi bw’aka karere kuko umusoro bakwa ari mwinshi cyane ugereranije n’inyungu bakura muri ubu bucukuzi. Ngo kugira ngo babone ikilo cy’amabuye y’agaciro bibasaba kuyungurura hafi toni eshanu z’ibitaka ndetse rimwe na rimwe bakaba bacukura hafi metero 800 bashakisha.

Akarere ka Muhanga karasaba abacukura amabuye y’agaciro gutanga amafaranga 200 kuri buri kilo cy’amabuye y’agaciro bacukuye mu gihe bari basanzwe batanga amafaranga nk’ayo kuri hegitari imwe umuntu yifuza gucukuraho.

Bamwe muri aba bacukuzi bavuga ko badashira amakenga ubu buyobozi kuko bivugira ko ubu ari uburyo akarere gashaka gukoresha ngo binjize amafaranga y’imisoro menshi batitaye ku bafatanyabikorwa babo.

Mwitende Samuel wo muri Sosiyeti icukura amabuye yitwa Entreprise Kalinda avuga ko basanzwe ari abafatanyabikorwa b’aka karere bafasha mu bikorwa bijyanye n’iterambere ryako, ariko ngo aho bigeze bari kunanizwa ku buryo bukabije.

Mwitende ati: “Nta mpamvu yo gukandamiza abantu ngo ubone icyo ushaka kuko twaganiriye kuri iki kibazo hashize igihe, ariko ntibashaka kutwumva. Bo icyo bishyizemo ni ukudukuramo amafaranga no kubidashoboka kuko hashize igihe gito dutanze amafaranga y’ibikorwa by’iterambere nibura ibihumbi 100 cyangwa 200 kuri buri sosiyeti ariko byose ntabyo bumva”.

Aba bacukuzi bavuga ko ikibabaza cyane ari uko abayobozi b’aka karere badashaka ko bicara ngo bajye inama ahubwo ngo baba bifuza kubaturaho ibitekerezo bo batagize icyo barenzaho.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’amajyambere akaba ari nawe ufite ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu nshingano, Uhagaze Francois, avuga ko ubucukuzi buri gukorwa muri aka karere ntacyo bumariye abaturage kuko imirenge icukurwamo amabuye y’agaciro ariyo mirenge ifite abaturage bakennye kurusha abandi.

Uhagaze avuga kandi ko bangiza ibidukikije mu gihe cyo gucukura kuko iyo bamaze gucukura batajya basubiranya ibirombe baba bacukuyemo ngo batereho ibiti mu rwego rwo kurwanya isuri n’inkangu ikomeje guhitana abaturage batari bake muri aka karere.

Uhagaze ati: “ubu bucukuzi bwinjiriza abacukura ndetse na Rwanda Revenue ariko akarere n’abaturage ntacyo bungukamo kuko usanga abaturage bakora muri ubu bucukuzi barokamwe n’ubukene kurusha ahandi. Byarutwa n’uko abaturage bakwikomereza ubuhinzi bwabo bakabaho neza”.

Umurenge wa Kabacuzi, ari nawo murenge ucukurwamo amabuye y’agaciro kurusha ahandi, ufite amasosiyeti acukura amabuye y’agaciro agera kuri 12, hakaba n’andi 16 yasabye kuza gucukura ariko Minisiteri ibifite mu nshingano yabaye ibahagaritse.

Abacukuzi bavuga ko kugira ngo babone ikilo cy'amabuye y'agaciro bibasaba kuyungurura toni eshanu z'ibitaka.
Abacukuzi bavuga ko kugira ngo babone ikilo cy’amabuye y’agaciro bibasaba kuyungurura toni eshanu z’ibitaka.

Hari n’abandi bacukura amabuye y’agaciro mu birombe birenga 20 biba byarasizwe n’abakoloni ndetse n’abandi bacukuye batabisubiranije bigatuma ibisambo bibyahuka; nk’uko bitangazwa na Ruzindana Jean Hubert, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabacuzi.

Ruzindana avuga ko amafanga bari guca abacukuzi akwiye kuko ibirombe bisizwe bidasubiranije biba intandaro yo kwiba amabuye y’agaciro kandi gufata abacukura rwihishwa biragoye kuko bafite ba maneko impande zose bahemba.

Uyu munyamabanga nshingwabikorwa avuga kandi ko amasosiyeti acukura amabuye y’agaciro akoresha abantu mu kajagari ku buryo atabashakira n’ubwishingizi bwabagoboka mu gihe cy’impanuka. Hari benshi bahitanwa n’ibirombe ariko ntibagire gikurikiranwa.

Tariki 28/06/2012 ikirombe cyo muri uyu murenge cyagwiriye abantu bane umwe akahasiga ubizima. Iki kibazo cyashyikirijwe inzego zishinzwe umutekano kugira ngo bagikurikirane, kuko hari ubwo ba nyiri amasosiyeti babona abakozi bakoreshaga bagize ibibazo bakabigarama bavuga ko ari ibisambo yari byaje kubiba kugira ngo batishyuzwa cyangwa bagacibwa amande y’uko batabashakiye ubwishingizi.

Ruzindana avuga ko bigoye cyane ko baba ari ibisambo nk’uko ba nyiri amasosiyeti bakunze kubyitwaza kuko batabona uko binjira mu birombe byabo kandi biba birinzwe n’inkeragutabara.

Ikigo cy’umutungo kamere nticyemeranywa n’ubuyobozi bw’akarere

Ikigo cy’umutungo kamere gisanga ibyo akarere ka Muhanga kavuga ko abaturage bakora muri ubu bucukuzi barushaho kuba abakene ari urwitwazo kuko bishoboka ko ahubwo abaturage babikoramo batigishijwe neza n’ubu buyobozi uburyo bwo gucunga neza ibyo babona.

Umukozi w’iki kigo, Kanyangire John, ati: “yaba abaturage nta nyungu babona mu bucukuzi iruta indi mirimo bakoraga ntibajya bamara amezi arenze atatu bacukura, ahubwo ni byiza ko aba bayobozi bareba amafaranga bakuramo icyo bayakoresha”.

Yongeraho ati: “usanga ahantu bacukurira hari ubwomanzi, ubusinzi, bivuga ko amafaranga babona bayatsinda aho nta kwizigamira, nibashake ahubwo uburyo bwiza bwo kumvikana kuri iki kibazo”.

Kanyangire avuga ko ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga bukwiye kutagenzwa cyane no guca aba bacukuzi amafaranga ahubwo bakabagira abafatanyabikorwa b’akarere kabo bakajya babafasha mu kubaka amashuri y’abana baturiye ubwo bucukuzi, kubaka imihanda yangiritse n’ibindi.

REMA isanga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukwiye gucika

Ikigo gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) cyo gisanga ubu bucukuzi budakwiye kubaho kuko ngo bukabije kwangiza ibidukikije. Sabit Fred, umukozi wa REMA avuga ko hakwiye gukorwa ubushakashatsi bwerekana niba inyungu iva mu bucukuzi buri gukorwa hari aho yaba ihuriye n’igihombo kiva muri bwo.

Uwo mukozi wa REMA avuga ko mu gihe bacukura amabuye y’agaciro bangiza imisozi, ibishanga, imigezi n’ibindi.

Mu rugero atanga agira ati: “urebye nk’amafaranga EWSA ikoresha mu kuyungurura amazi aba yandujwe n’isuri iba yatewe n’ubu bucukuzi ntaho biba bihuriye n’inyungu iva muri ubu bucukuzi, usanga ahubwo ahanini buteza igihombo kinini”.

REMA ngo isanga amafaranga akarere ka Muhanga kari guca abacukuzi ari make ugereranije n’ibyo bangiza.

Sabit ati: “ariya mafaranga ahubwo ni make kuko nubwo akarere kazayabaka nako ubwako ntikazabasha kuyakoresha ngo gasubiranye ibirombe baba basize byasamye cyangwa ngo asubize nyabarongo n’indi migeze amazi meza”.

Abacukuzi bavuga ko igihe akarere kazaba gakomeje iki cyemezo cyako katabanje kubegera ngo babyumvikaneho, hari abazahita bafata umugambi wo kuva muri ubu bucukuzi burundu. Amabuye acukurwa cyane muri aka karere ni gasegereti, wolufuramu, na koluta.

Gerard GITOLI Mbabazi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka