Abacukuzi b’amabuye y’agaciro 2,000 bishimiye impamyabushobozi bahawe

Ikigo cy’Igihugu cya Tekiniki Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB), cyatanze impamyabushobozi ku bantu ibihumbi bibiri basanzwe bakora umwuga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ariko batarabyize, bakaba babyishimiye kuko byabongereye agaciro.

Abacukuzi b'amabuye y'agaciro 2,000 bishimiye impamyabushobozi bahawe
Abacukuzi b’amabuye y’agaciro 2,000 bishimiye impamyabushobozi bahawe

Ni abantu bamaze nibura igihe cy’imyaka ibiri muri uwo mwuga kandi babikora neza, ku buryo nyuma y’ingenzura ryakozwe, basanze bakwiye guhabwa impamyabushobozi kugira ngo bongererwe agaciro mu akazi nk’abantu babifitiye ubushobozi n’ubumenyi, kandi bemewe n’inzego zibishinzwe.

Impamyabushobozi zatanzwe ku wa Gatutu tariki 06 Ukuboza 2023, mu gihe mu Rwanda hasozwaga icyumweru cyahariwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, cyaranzwe n’ibikorwa bitandukanye bigamije gufasha uru rwego gukomeza kwiteza imbere.

Abahawe impamyabushobozi bavuga ko zigiye kubafasha kurushaho kuba abanyamwuga, ndetse no guhabwa agaciro kubera ko nubwo bafite ubumenyi mu byo bakora, ariko ntawe bashoboraga kubibwira ngo abyemere kubera ko nta kibigararagaza.

Stanislas Karangwa amaze igihe kirenga imyaka icumi akora umwuga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, avuga ko impamyabushobozi yahawe igiye kumufasha kongererwa agaciro mu kazi.

Ati “Iyi mpamyabushobozi imfitiye akamaro cyane, kubera ko ishobora kuba yatuma no mu bindi bigo nshobora kuba najyayo nkasaba akazi, bitandukanye n’uko nakoraga, bankoresha kubera ko bazi ko ubwo bushobozi mbufite mu mutwe wanjye, ariko nta wundi nabibwira atabanje gusuzuma ubushobozi bwanjye.”

Umwe mu bakobwa ahabwa impamyabushobozi
Umwe mu bakobwa ahabwa impamyabushobozi

Donatien Kamarade amaze imyaka 18 mu mwuga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, akaba umwe mu bahawe impamyabushobozi mu cyiciro cyazihawe umwaka ushize, avuga ko akimara kuyibona byarushijeho kumutera imbaraga mu kazi ke.

Ati “Maze kubona impamyabushobozi nibwo numvise mfite imbaraga zo kuba umufatanyabikorwa wa kompanyi nakoreraga 100%. Negereye ubuyobozi bw’ikigo mbusaba ko naba umufatanyabikorwa nkagira ikompanyi yanjye ikorera muri iyo kompanyi nini ya Rutongo Mines, uyu munsi wa none nkaba mfite iyo kompanyi kubera iyo mpamyabushobozi nahawe, nkaba mfite abakozi banjye nkoresha.”

Umuyobozi Mukuru wa RTB, Paul Umukunzi, avuga ko basanze mu nzego zitandukanye z’ubukungu bw’Igihugu hari Abanyarwanda benshi bafite ubumenyi butandukanye bagiye babona atari uko babukuye mu mashuri ahubwo kubera imirimo bagiye bakora.

Ati “Burya ubumenyi bw’ukuri nta nubwo bubonekera mu ishuri ahubwo bubonekera aho bukoresherezwa, ariho ku murimo, ari yo mpamvu aba bavandimwe bagaragaje ko bafite ubumenyi koko, bahawe ibizamini barabikora barabitsinda, batugaragariza ko bafite ubwo bushobozi, ariyo mpamvu impamyabushobozi bahawe uyu bazikwiye bose.”

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Prof Jeannette Bayisenge, avuga ko igikorwa nk’iki gikwiye kurushaho gufasha abantu gutera intambwe mu myumvire.

Ati “Ni akarusho iyo ushoboye kujya mu ishuri ukiga ibyerekeranye n’umwuga wifuza kuzakora ejo cyangwa ejobundi, ariko twumve ko ikiba kigenderewe iyo ugiye mu ishuri ntabwo ari ukubona ya mpamyabushobozi gusa, ahubwo n’ubumenyi ukurayo. Aba bahawe impamyabushobozi baratwereka ko hari ubundi buryo bushobokamo kandi umuntu bidasabye ko ajya mu ishuri. Birasaba ko habaho umuhate n’imyumvire y’uwigira ku murirmo, wumva neza itandukaniro riri ku gukora umurimo uko ubyumva no gukora umurimo unoze.”

Minisitiri Bayisenge avuga ko abahawe impamyabushobozi berekanye ko hari ubundi buryo bishobokamo ko umuntu abona ubumenyi bidasabye kujya mu ishuri
Minisitiri Bayisenge avuga ko abahawe impamyabushobozi berekanye ko hari ubundi buryo bishobokamo ko umuntu abona ubumenyi bidasabye kujya mu ishuri

Abahawe impamyabushobozi ni 2000 barimo 1772 b’abagabo hamwe na 228 b’abagore, biyongera ku bandi 200 bazibonye umwaka ushize wa 2022, ni mu gihe mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro habarirwamo abantu barenga ibihumbi 72 bakora uwo mwuga biganjemo abatarabyize.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka