Abacukura amabuye y’agaciro mu Majyaruguru bashinze ishyirahamwe
Abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu Ntara y’Amajyaruguru, kuwa kane tariki 16/08/2012 bashinze ishyirahamwe banahita batora abagize komite nyobozi y’iri shyirahamwe.
Babifashijwemo n’ishyirahamwe nyarwanda ry’abacukura amabuye y’agaciro (Rwanda mining association), abakora ubacukuzi mu birombe bitandukanye mu ntara y’Amajyaruguru bitoyemo ubuyobozi buyobowe na Gaju Placide nka perezida.
Nyuma yo gutorwa, perezida w’iri shyirahamwe yijeje abamugiriye ikizere ko azaharanira ko urwego rw’ubucukuzi burushaho kungukira ababukora, haherewe ku bo hasi kugeza mu ruganda.
Yanavuze kandi ko komite ayoboye izaharanira ko isura y’uyu mwuga irushaho kuba nziza, hitabwa ku bidukikije, ku buryo buri Munyarwanda azajya abona akamaro k’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Ati: “Tuzaharanira ko ibidukikije bibungabungwa, hasibwa ibirombe nyuma yo gucukura amabuye, ndetse hanaterwa ibiti ku buryo ubutaka bwacukuwe buzajya bukomeza bugakoreshwa indi mirimo irimo n’ubuhinzi”.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru avuga ko iyo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukozwe nabi bubera ikibazo ababukora ndetse n’ababuturiye kuko bubangiriza kurusha uko bubungukira.
Agira ati: “Hari aho usanga abacukura bangiza bakigendera, abaturage bakiraramo bashakisha utwasigaye ibirombe bikabagwaho bakahasiga ubuzima, cyangwa se bagasiga bangije ubutaka ku buryo nta bikorwa nk’ubuhinzi byahakorerwa”.
Uyu muyobozi yatanze urugero rw’umugezi wa Base utobama bitewe n’ubucuzi bw’amabuye y’agaciro budakoze neza, yongeraho ko iyo hatubahirijwe amategeko agenga ubucukuzi hari ibirombe bifungwa.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|