Abacukura amabuye muri Mine ya Gifurwe barakangurirwa kongera umusaruro bakiteza imbere
Minisitiri w’intebe, Dr. Pierr Damien Habumuremyi, arasaba abacukuzi b’amabuye y’agaciro bo muri Mine ya Gifurwe kongera umusaruro w’amabuye y’agaciro bacukura, kugira ngo binjize amafaranga menshi yaba mu ngo zabo no mu gihugu muri rusange.
Mine ya Gifurwe iherereye mu murenge wa Rugengabari, mu karere ka Burera, icukurwa mo amabuye y’agaciro ya Wolfram. Ayo mabuye y’agaciro acukurwa na kompanyi yitwa Wolfram Mining and Processing Ltd, icukura toni hagati ya 10 na 12 ku kwezi.
Agenderera ubucukuzi buhakorerwa kuri uyu wa Gatanu tariki 21/09/2012, Minisitiri Dr.Habumuremyi wagiye Perezida wa Komisiyo y’umuryango FPR-Inkotanyi ishinzwe ubutaka, ibidukikije, amashyamba, mine, imiturire n’amazi, yasabye ubuyobozi bw’iyo mine gukuba umusaruro bari basanzwe babona.
Yagize ati: “Turifuza Mine itanga umusaruro mwinshi. Umusaruro mubona uyu munsi muramutse muwukubye inshuri icumi byadushimisha cyane kurushaho. Uko mubona umusaruro mwinshi niko mwinjiza amafaranga mu mifuka yanyu menshi, niko igihugu kihungukira”.

Mine ya Gifurwe ikoresha abakozi 1.074 bahembwa amafaranga y’u Rwanda miliyoni 37 ku kwezi, ikanatanga umusoro ujya mu isanduku ya Leta ungana na miliyoni 7.5.
Minisitiri w’intebe avuga ko byaba bishimishije iyi Mine ikubye umusaruro maze abakozi bose hamwe bakajya bahembwa miliyoni 60 ku kwezi ndetse ikaninjiza mu isanduku ya Leta miliyoni 14 ku kwezi.
Minisitiri w’intebe akomeza avuga abacukuzi b’amabuye y’agaciro bafite agaciro gakomeye mu Rwanda, kuko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro buza ku mwanya wa kabiri mu kwinjiza amafaranga menshi nyuma y’ubukerarugendo.
Yanakanguriye abayobozi ba Mine gucukura amabuye y’agaciro batangiza ibidukikije, bafata neza abakozi babaha ibyangombwa byose bakenera, bateza imbere aho bakorera, ndetse banahugura abakozi babo.

Ikiro kimwe cya Wolfram kigura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 3000 muri Mine ya Gifurwe. Umukozi uhembwa amafaranga macye muri iyo mine ahembwa amafaranga ibihumbi 50 ku kwezi.
Abakozi bacukura amabuye y’agaciro muri Mine ya Gifurwe bahamya ko biteje imbere ndetse bateza imbere n’aho batuye.
Bamwe mu bacukuzi b’amabuye y’agaciro bahamya ko amafaranga babona yatumye babasha kwizanira umuriro w’amashanyarazi mu mazu yabo, bizigamira mu mabanki ndetse babona amafaranga ya mitiweli (Mituelle de Santé).
Kanzayire Berta, umugore uhagarariye abandi bagore bacukura amabuye y’agaciro muri iyo mine, avuga ko yiteje imbere cyane kuburyo abasha kubona amafaranga arihira umwana we wiga muri kaminuza.
Mine ya Gifurwe ni intangarugero mu Rwanda, ku buryo uyu mwaka wa 2012 yahawe igikombe cy’umucukuzi mwiza w’amabuye y’agaciro.
Iyo amabuye y’agaciro ya Wolfram amaze gutunganywa neza agurishwa kuri sosiyete yitwa Wolfram Bergbeau ikorera mu bihugu birimo u Bbudage.
Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|