Abacitse ku icumu bo mu Bisesero bahawe inka 4, banishyurirwa mitiweli y’abantu 100
Abakozi b’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda, tariki 23/06/2012, basuye abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Bisesero babagezaho inkunga y’inka 4 n’amafaranga ibihumbi 300 byo kurihira abantu 100 ubwisungane mu buvuzi.
Abitabiriye igikorwa cyo kuwa gatandatu tariki 23/06/2012 ni abahagarariye abandi bakozi b’ubuyobozi bushinzwe abinjira n’abasohoka, harimo abo ku cyicaro gikuru (Kigali), abo ku rwego rw’uturere ndetse no kuri za gasutamo zitandukanye.
Bari barangajwe imbere n’umwe mu bayobozi bashinzwe abinjira n’abasohoka, Nyamanswa Francis. Mu ijambo rye, yavuze ko ari igikorwa kigamije kunamira intwari zatabarutse zirwanaho mu Bisesero, no gufata mu mugongo bake cyane bacitse ku icumu, dore ku batutsi barenga 50.000 bari bahungiye ku musozi wa Bisesero abatarenga 1000 gusa ari bo bacitse ku icumu.
Inkunga y’inka 4 bahawe zashyikirijwe amashyirahamwe abiri yitwaye neza mu guteza imbere abantu ari yo Tuzamurane na Twuzuzanye B. Yombi ni amashyirahamwe y’abacitse ku icumu bakora ibikorwa byo kwiteza imbere harimo ubuhinzi n’ubworozi no kugurizanya.

Abahagarariye ayo mashyirahamwe: Mukamana Beatha wa Tuzamurane igizwe n’abagore 20, na Basabose Pascal wa Twuzuzanye B igizwe n’abagabo n’abagore 33, bashimye cyane kiriya gikorwa bavuga ko ari ikimenyetso cy’uko Leta y’u Rwanda ifitiye gahunda nziza abacitse ku icumu.
Izo nkunga zose zakusanyijwe ku bufatanye bw’abakozi ubwabo.
Mbere yo gushyikiriza iyo nkunga, abashyitsi babanje gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero ahashyinguwe abasaga ibihumbi 30. Urwibutso narwo baruteye inkunga y’amafaranga ibihumbi 300.
Iki gikorwa kije gikurikira ikindi cyabaye mu mwaka ushize ubwo hibukwagwa ku nshuro ya 17 abazize Jenoside nabwo bakabaha imfashanyo y’imifariso (matelas) n’amata.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|