Abacanshuro bahunze DRC bashimiye u Rwanda kubakira
Abacanshuro 288 bari bahungiye mu kigo cya MONUSCO mu mujyi wa Goma nyuma yo gutsindwa na M23 bashimiye u Rwanda kubakira neza rukabaha inzira yo gusubira iwabo.

Saa saba zibura iminota 15 nibwo abacanshuro bari bakandagiye ku butaka bw’ u Rwanda, mu gihunga cyinshi kijyana no kubahiriza ibyo inzego z’umutekano zibabwiraga, bagiye ku murongo ubundi barasakwa.
Mu maso biboneka ko batari bizeye ko bari bwakirwe neza.
Nyuma yo gusakwa bashyiriwe ikashi zigaragaza ko binjiye mu Rwanda mu mpapuro z’inzira.
Mu nzira yo kujya mu modoka, bamwe babwiye Kigali Today ko bashimira u Rwanda.
Umwe yagize ati" thanks Rwanda"
Abandi benshi bavuganye n’umunyamakuru wa Kigali Today bavugaga ko bumva bameze neza.

Umwe yagize ati" ubu biragenda" ni ijambo yavuze ubona ko rimuvuye ku mutima azamura intugu nk’ uwiruhutsa.
Abacanshuro bavuye mu Karere ka Rubavu aho bakomeza mu mujyi wa Kigali aho bagomba gutegera indege zibageza mu gihugu cyabo.
Abacanshuro bo mu gihugu cya Romania bari bamaze igihe kigera ku mwaka muri Kivu y’ Amajyaruguru mu rugamba bari bahanganyemo n’ umutwe wa M23.
Ni akazi bari batumiwemo n’ igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu kubafasha guhangana na M23, mu bice bitandukanye muri Masisi, Lubero no mu mujyi wa Goma.
DRC yahakanye ko idakoresha abacanshuro mu kurwana na M23, ahubwo ko ari impugucye yazanye mu gutoza ingabo zayo FARDC.
Bagaragaye kenshi ku rugamba bahanganye na M23, bafatanya n’ ingabo za FARDC.

Abacanshuro basubiye mu gihugu cyabo, mu gihe ingabo za FARDC bafatanyaga zishyikirije umutwe wa M23, abandi bakuramo imyenda n’ ibikoresho bya gisirikare bihindura abaturage basanzwe.
Abacanshuro bacyuwe mu gihugu cyabo cya Romania nyuma yo guhungira mu kigo cya MONUSCO, inzira banyuzemo kugera ku mupaka babonaga abarwanyi ba M23, bari bahanganye.
Ohereza igitekerezo
|
DRC TUZAYITSINDA GOMANIYACU
Mutubwire amakuru yirubavu
Nokumupaka uhuza URWANDA NA COGO
Rwanda ,Rwanda , Rwanda Vraiment genda uri nziza koko isi yose igukurire ingofero tuzajye no kwigisha Human right kwisi hose RDF OYEEEEE