Abacanshuro barwaniraga DRC banyuze mu Rwanda bahunga

Abacanshuro ba Wagner’s 288 barwanaga ku ruhande rw’ingabo za Leta ya Kinshasa FARDC muri Kivu y’ Amajyaruguru banyujijwe mu Rwanda basubizwa mu bihugu byabo.

Ni abarwanyi bumvikanye inshuro nyinshi bahanganye n’ umutwe wa M23 mu bice bitandukanye birimo Teritwari ya Masisi mu mujyi wa Kitshanga, mu mujyi wa Sake no mu nkengero zayo, ndetse na Kanyabayonga.

Nyuma yo gutsindwa mu nzira ijya Butembo bagiye mu mujyi wa Goma kurwana ku kibuga cy’ indege bafatanyije n’abasirikare bahambaye ba FARDC.

Abancanshuro bageze ku mupaka w'u Rwanda na DRC
Abancanshuro bageze ku mupaka w’u Rwanda na DRC

Nyuma y’ uko batsinzwe kurinda ikibuga cy’ indege cya Goma no mu mujyi wa Goma bahungiye mu kigo cya MONUSCO.

Ku isaha ya 9h47 nibwo bari bageze ku mupaka munini uhuza Goma na Gisenyi, benshi baboneka nk’ abananiye abandi bafite uburwayi, bageze mu Rwanda n’ imizigo yabo barasakwa ndetse bajya gutererwa amakashi mu mpapuro z’inzira, burizwa imodoka zibajyana Kigali.

Uko ari 288 bagiye kunyuzwa mu Rwanda bahungishwa na MONUSCO, hari amakuru avuga ko bashobora gusubizwa mu bihugu bakomokamo cya Romania.

Uretse abacanshuro, hari n’ abakozi bakoraga muri banki y’isi bagera muri 40 nabo bahungiye muri Monusco bakaba bagiye kunyuzwa mu Rwanda bahungishwa.

Mu mujyi wa Goma umutekano wagarutse, naho mu Karere ka Rubavu ibikorwa byongeye gusubukura kuko n’ abanyeshuri barasubira ku ishuri kwiga n’ubwo hari ayagiye araswaho, agomba gusanwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka