Ababyeyi n’abarezi barasabwa kuganiriza abana ku buzima bw’imyororokere

Hari abangavu baterwa inda bakavuga ko ahanini biterwa no kutamenya amakuru ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere, ababyeyi n’abarezi bagasabwa kubibaganirizaho.

Umukunzi avuga ko abana b'abakobwa akenshi baterwa inda kubera kutagira amakuru ku buzima bw'imyororokere
Umukunzi avuga ko abana b’abakobwa akenshi baterwa inda kubera kutagira amakuru ku buzima bw’imyororokere

Mu kiganiro cyatambutse kuri KT Radio ku itariki 17 Ukwakira 2022, aho umuryango Save Generations Oroganisation n’abandi bitabiriye icyo kiganiro, bavugaga ku burenganzira bw’umwangavu n’ingimbi mu kumenya amakuru ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere y’umwana w’umukobwa mu Rwanda, cyagarutse ku bibazo abana b’abakobwa bakunze guhura nabyo, birimo guterwa inda kubera kutamenya amakuru kuri iyo ngingo.

Sandrine Umukunzi, umukozi wa Save Generations Oroganisation, avuga ko impamvu bateguye iki kigniro ari ukugira ngo bakangurire ababyeyi n’abarezi kubwira abangavu n’ingimbi amakuru yerekeranye n’ubuzima bwabo bw’imyororokere, kugira ngo bibarinde ihohoterwa iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina.

Umukunzi avuga ko abana b’abakobwa akenshi baterwa inda kubera batazi amakuru yerekeye ubuzima bwabo, aha rero ababyeyi barasabwa kubabwira uko bagomba kwitwara, kuva bakiri bato kugera mu bukumi bwabo ndetse kugera bashinze ingo.

Avuga ko hari amwe mu makuru bamenye, y’uko umwana w’umukobwa hari ibyo aba yarabwiwe atari byo, birimo ko iyo akoze imibonano mpuzabitsina, igihe agiye mu mihango ataribwa mu nda, hari n’ababwirwa ko igihe bafite ibiheri byo mu maso bagakora imibonano mpuzabitsina bikira.

Umukunzi avuga ko umubyeyi agomba gutangira kubwira amakuru umwana we ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere ku kigero cye.

Ati “Umwana w’umukobwa ufite kuva ku mwaka umwe kugera kuri itanu, ashobora kwicara nabi ukamukebura ukamubwira ko umukobwa yicara neza yegeranyije amaguru, n’ubwo umwana aba atazi impamvu yabyo ariko uko agenda akura agenda abisobanukirwa buhoro buhoro. Hari igihe ashobora kwihagarika ahagaze ukamwerekera uko basutama kugira ngo atiyanduza kubera imiterere ye, ibyo byose umubyeyi akora ni uguha amakuru umwana ku buzima bw’imyororokere, kugira ngo ayamenye atazagwa mu bishuko byo guterwa inda akiri muto”.

Christiane Umuhire
Christiane Umuhire

Christiane Umuhire, umukozi wa Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere (MIGEPROF), avuga ko hari itege No 21/5/2016 ryekeye ubuzima bw’imyororokere y’abantu, risobanura ko ubuzima bw’imyororokere y’abantu bivuga ko ari ubuzima bw’umuntu bwaba ubw’umubiri cyangwa se ubwo mu mutwe, mu mibanire ye n’abandi no mu birebana n’imyanya ndangagitsina.

Umuhire Avuga ko urubyiruko ingorane ruhura nazo ari uko ababyeyi bataruha amakuru ahagije, ugasanga ruhuye n’ibibazo bitandukanye byo guterwa indwa no gutera inda imburagihe.

Yongeraho ko bagikora ubukangurambaga mu rubyiruko kugira ngo rumenye amakuru ahagije.

Igiraneza Clarisse, ukora mu kigo Impanuro Girls Initiative, avuga ko bigisha abakobwa bakanabahugura ku kwirinda ibishuko byatuma bagwa mu busambanyi, biturutse ku makuru atari yo baba bahawe ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Mubyo bafasha abana b’abakobwa batewe inda bataruzuza imyaka y’ubukure, harimo kubigisha uko bitwara nyuma yo kubyara, kubaha amakuru ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere kugira ngo batazongera kugwa muri uwo mutego, ndetse bakanabafasha gusubira mu ishuri bitewe n’icyiciro bari bagezemo.

Ati “Abakobwa babyaye iyo bamaze guhabwa amakuru usanga nabo bigisha abandi kumenya uko bakwirinda, ntibazagwe mu mutego nk’uwo baguyemo”.

N’ubwo ariko hakorwa ibishoboka ngo umwana w’umukobwa afashwe kumenya amakuru y’imyororokere ku buzima bwe, usanga hakiri imbogamizi kuri bamwe kuko imyumvire y’ababyeyi n’amadini, bituma batabasha kwigisha aba bana mu buryo bweruye ku bijyanye n’amakuru ku buzima bw’Imyororokere, ahubwo bamwe bakaba babyita ibishitani.

Umuco n’imyumvire nabyo ngo biri mu bituma urubyiruko narwo rugira isoni ku birebana n’ubuzima bw’imyororokere, kuko usanga hari bamwe babihindura ukundi.

Igiraneza yatanze urugero rw’aho abana b’ingimbi bajya kugura agakingirizo, ugasanga bagahinduriye iridi zina kugira ngo batagaragara nabi muri sosiyete.

Ababyeyi n'abarezi barasabwa kuganiriza abana ku buzima bw'imyororokere
Ababyeyi n’abarezi barasabwa kuganiriza abana ku buzima bw’imyororokere

Tariki ya 11 Ukwakira Isi yose yizihiza umunsi mpuzamahnga wahariwe umwana w’umukobwa, no mu Rwanda wizihirijwe mu Karere ka Musanze, hanahembwa abakobwa b’indashyikirwa mu myigire yabo ndetse 66 bo muri aka karere babyariye iwabo basubizwa mu ishuru.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Ubuzima bwanjye, Agaciro kanjye”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka