Ababyeyi bombi barasabwa kugira uruhare mu kubaka umuryango utekanye

Kugira ngo hubakwe umuryango utekanye, ababyeyi bombi bagomba kugira uruhare mu kwirinda ihohoterwa rikorerwa mu muryango.

Silas Ngayaboshya
Silas Ngayaboshya

Byatangajwe na Silas Ngayaboshya, umuyobozi muri Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF), mu kiganira cyatambutse kuri KT Radio ku mugoroba wo ku itariki ya 15 Gicurasi 2022, kivuga ku ruhare rw’umugabo mu kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina.

Ngayaboshya avuga ko muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi (7), Leta yashyizeho ibintu by’ibanze bigomba kuranga umuryango utekanye. Aha avuga ko umuryango wuzuye ugomba kuba ugizwe n’umugore, umugabo ndetse n’abana, ariko uwo muryango ukaba ufite ubumenyi, ufite ubuzima bwiza kandi utekanye.

Akomeza avuga ko iyo nyandiko ibisobanura neza, ko umuryango utekanye urangwa n’ibintu bikurikira haba mu bukungu, mu miyoborere myiza ndetse no mu mibereho myiza:

Mu bukungu harimo ko umuryango ugomba kugira uruhare mu bikorwa biwuteza imbere bikawuvana mu bukene.

Mu mibereho myiza umuryango ugomba kugira inzu yo guturamo itari mu manegeka, kandi ifite uburyo bwo gufata amazi y’imvura, kugira inzu ibamo amatungo yo mu rugo ndetse n’ubwiherero buboneye. Urugo kandi rugomba kuba rutarangwamo imiririre mibi, umuryango ukagira isuku ku mubiri n’aho atuye.

Umuryango kugira ngo ube utekanye abana bose bagomba kuba biga kandi bagakurikiranwa ntibate ishuri, guha abana uburere bakarindwa gusambanywa n’ihohoterwa iryo ari ryo ryose, ndetse hakaza ubwishingizi bw’indwara kandi abantu bakivuza ku gihe, ibi bikajyana no kuboneza urubyaro.

Mu miyoborerere myiza ni uko uwo muryango uba utarangwamo amakimbirane n’ihohotera rishingiye ku gitsina, no kugira indangagaciro z’umuco nyarwanda.

Ngayaboshya avuga kandi ko ibyo bigomba no kujyana n’indangagaciro z’umuco nyarwanda, kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu bagize umuryango, kwirinda ibyaha, ruswa n’ibiyobyabwenge no kurinda umutekano w’abaturanyi, kwitabira gahunda zose z’Igihugu zirimo umuganda n’inteko yo ku mudugudu.

Uwase Marriam
Uwase Marriam

Akomeza avuga ko umugabo agomba guhindura imyumvire no kutiyumvamo ubusumbane ku gitsina gore, kugira ngo babashe kuzuzanya noneho bakore umuryango utekanye.

Uwase Marriam witabiriye iki kiganiro aturutse mu nama y’Igihugu y’abagaore (CNF), yavuze ko umuryango ugomba gutekana ariko hitawe ku burere bw’abana, bigaturuka ku bwumvikane bw’ababyeyi babo.

Aha avuga ko umubyeyi w’umugore ari we ugomba kwita cyane ku burere bw’abana ariko agafatanya n’umugabo ku mubonera ibyibanze, kugira ngo umwana abe mu muryango utekanye.

Ati “Abanyarwanda baciye umugabi ngo ‘ukurusha umugore akurusha urugo’, ibi ni byo ariko uruhare rw’umugabo ruba ari ngombwa kugira ngo abana nabo babone iby’ibanze bikenerwa mu buzima, bityo bakure bumva babayeho neza kandi bari mu muryango utekanye”.

Umwana bisaba kumutegura haba mu myigire no mu mikurire ye, kuko afata urugero ku babyeyi be kandi bombi.

Urugero ni umwana ufite ababyeyi babana mu makimbirane, icyo gihe akurana uburere bubi akura kuri abo babyeyi.

Haracyari imbogamizi mu muco nyarwanda

Kugira ngo umugabo agire uruhare mu kubungabunga umuryango, birasaba ko ababyeyi bamwe bazahindura imyumvire yo gusumbanya abana.

Urugero Mugenyi Hakim atanga, avuga ko umwana w’umuhungu akura atozwa kwerekana ubusumbane hagati ye n’abandi bana.

Urugero nko kumenya kurwana na bagenzi be bari mu kigero kimwe, kugira ngo abereke ko abarusha ibigango n’ubutwari, gutozwa kwihagararaho ngo adasuzugurwa ndetse rimwe na rimwe igihe umwana w’umuhungu ari kumwe na bashiki be, akabereka ko abarusha ubushobozi ugasanga igihe se atari mu rugo, we ashaka kubayobora.

Ku miryango ikirangwamo ihohoterwa kandi hakiri imyumvire ikiri hasi, ngo hazatangwa inyigisho zibafasha guhinduka ntibiyumvemo ko hari ubusumbane hagati yabo bombi, ahubwo baharanire kwita ku burere bw’abana babo no kubana mu bwumvikane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka