Ababyeyi batita ku nshingano zabo bari mu bituma abana bakoreshwa imirimo ibujijwe

Hirya no hino mu gihugu, ndetse no mu Mujyi wa Kigali, haracyagaragara abana bakoreshwa imirimo ibujijwe kuri bo.

Hari abana bagikoreshwa imirimo ibujijwe kuri bo
Hari abana bagikoreshwa imirimo ibujijwe kuri bo

Abenshi ubasanga mu kazi ko mu ngo, abakora mu mirimo yo kurinda umuceri, mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, mu gusoroma icyayi, abakora mu mirima y’ibisheke n’indi mirimo yose ibujijwe ku bana.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire y’Umwana (NCDA), gitangaza ko kuba hari ababyeyi bateshuka ku nshingano zabo zo kurera, ari kimwe mu bituma hari abana bisanga mu mirimo ibujijwe kuri bo.

Umukozi wa NCDA mu Karere ka Nyarugenge, Samuel Murwanashyaka, asanga umubyeyi ari we wa mbere wagakwiye kugira uruhare mu burere bw’umwana, bityo ko iyo habayeho kudohoka bituma umwana atakaza uburere.

Mu bindi Murwanashyaka asanga bikururira abana mu mirimo ibujijwe, harimo kuba abantu n’inzego bashaka kwirengagiza amategeko kandi ariho, bagashaka kumvikanisha uwakoresheje umwana n’ababyeyi.

Ati “Haracyari abantu baca ku ruhande itegeko bagashaka kumvikanisha wawundi wakoresheje umwana imirimo ibujijwe ndetse n’umubyeyi we cyangwa n’umwana ubwe, kandi umurongo uhari ugaragaza icyakabaye gikorwa”.

Murwanashyaka Samuel, Umukozi w' Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Imikurire y'Umwana mu Karere ka Nyarugenge
Murwanashyaka Samuel, Umukozi w’ Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imikurire y’Umwana mu Karere ka Nyarugenge

Mu gukemura iki kibazo, Leta y’u Rwanda ifatanyije n’inzego zinyuranye hamwe n’abafatanyabikorwa, yashyizeho abitwa ‘Inshuti z’Umuryango’.

Aba babarizwa hirya no hino mu Midugudu, bakaba bafite inshingano zo kuganiriza imiryango ku burere bukwiriye abana mu muryango.

Gatete Florence, ahagarariye Inshuti z’Umuryango mu Murenge wa Nyamirambo w’Akarere ka Nyarugenge.

Avuga ko ibibazo by’abana bakoreshwa imirimo ibujijwe bikigaragara no muri uyu mujyi, ariko ko bakora ibishoboka byose bakaganiriza imiryango y’abo bana, na we agaruka ku ruhare rw’ababyeyi cyangwa se abarebera umwana.

Ati “Hari ubwo usanga mu rugo, umugabo n’umugore bombi ari abasinzi. Icyo gihe uwo muryango ni ukuwusura tukabaganiriza, kuko twasanze haramutse habayeho ubufatanye bw’inzego zose, ababyeyi na bo bakabigira ibyabo, icyo kibazo cyacika”.

Umuryango Children’s Voice Today (CVT), ni umwe mu bafatanyabikorwa ba Leta ku birebana n’uburenganzira bw’abana.

Mu bikorwa byawo, hakunze kugaragaramo ubukangurambaga ku bana, bubakangurira gusobanukirwa neza uburenganzira bwabo, ndetse no kugira uruhare mu bibakorerwa.

Innocent Ntakirutimana, Umukozi wa CVT, ushinzwe gahunda yo kurengera abana no guharanira ko bagira uruhare mu bibakorerwa
Innocent Ntakirutimana, Umukozi wa CVT, ushinzwe gahunda yo kurengera abana no guharanira ko bagira uruhare mu bibakorerwa

Umukozi wa CVT, ushinzwe gahunda yo kurengera abana no guharanira ko bagira uruhare mu bibakorerwa, Innocent Ntakirutimana, avuga ko imirimo ibujijwe ikoreshwa abana igira ingaruka ku mibereho n’imitekerereze yabo y’ahazaza.

Agira ati “Iyo umwana ahawe imirimo irenze ubushobozi bwe, ni igihombo ku gihugu. Dukora ubuvugizi duhereye mu nzego z’ibanze kugeza no mu nzego nkuru nka za Minisiteri n’Inteko Ishinga Amategeko, mu rwego rwo gushaka ibisubizo kuri iki kibazo”.

Muyinganyiki Elisabeth, umwe mu bana bahagarariye abandi, avuga ko zimwe mu mpamvu zitera abana kujya mu mirimo ibujijwe, ari amikoro make mu miryango yabo, ndetse n’uburangare bwa bamwe mu babyeyi cyangwa ababarera.

Uyu mwana kandi avuga ko hari abana bajya muri iyo mirimo bigana bagenzi babo, cyangwa se ababyeyi bakoresha abana imirimo ibujijwe mu nyungu zabo bwite.

Muyinganyiki Elisabeth, umwe mu bana bahagarariye abandi
Muyinganyiki Elisabeth, umwe mu bana bahagarariye abandi

Muyinganyiki asanga hakwiye ubukangurambaga bwimbitse, bwatuma abana bose bajyanwa mu mashuri, kuko abana bari mu mashuri biba bigoye ko bajyanwa mu mirimo ibujijwe.

Uyu mwana kandi asaba ababyeyi ndetse n’izindi nzego guha umwanya abana bakabatega amatwi, bakababwira uko babayeho ndetse n’ibyifuzo byabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka