Ababyeyi baributswa uruhare rwabo rwo kwita ku bana
Ababyeyi barasabwa kongera uruhare rwabo rwo kwita no guteza imbere uburenganzira bw’abana, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama nkuru y’igihugu ngarukamwaka y’abana kuri uyu wa kane tariki 20/11/2014.
Iyi nama yahuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 inama y’igihugu y’abana itangiye kubaho kuva mu 2014. Insangamyamatsiko y’uyu mwaka yagiraga iti “Imyaka 20 irashize: Dukomeze imbere uburenganzira bw’umwana”.
Mu ijambo rye, Minisitiri Murekezi yagize ati “Iyi nsanganyamatsiko iratwibutsa ko tugomba gukomeza kubaka icyerekezo u Rwanda rwihitiyemo cyo guteza imbere uburenganzira bw’abana.

Ibyiza byinshi bikorerwa abana mu Rwanda bishingiye kuri gahunda na politiki nziza by’igihugu cyacu. Zimwe muri izo politiki ni izikomatanya uburenganzira bw’umwana yashyizweho mu 2011 igamije gutanga umurongo ngenderwaho wo gucyemura mu buryo bunoze ibibazo by’abana no kubarinda ikibi cyose aho cyaturuka hose”.
Minisitiri Murekezi yavuze ko u Rwanda rwashyizeho amahuriro y’abana kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza ku rwego rw’akarere mu rwego rwo kubaha ijambo, anashima gahunda ya leta yo kurerera abana mu miryango igamije kubavana mu bigo by’imfubyi no mu mihanda.
Honorine Uwase Hirwa, umwana uhagarariye abandi yatangaje ko abana muri rusange bishimira iterambere bamaze kugezwaho, cyane cyane mu gushyirirwaho amategeko abarengera.
Ati “Abana turishimira ibyakozwe no kurengera uburenganzira bw’umwana mu myaka 20 ishize u Rwanda rwibohoye”.

Bimwe mu byagezweho mu kubahiriza uburenganzira bw’abana harimo abana bagera ku 2,395 mu bana 3,233 babaga mu bigo by’impfubyi bashyizwe mu miryango kandi bagahabwa ubuzima bwiza muri gahunda ya Malayika Murinzi.
Iyi nama y’igihugu y’abana yashyizweho mu 2004 mu rwego rwo kubafasha kwisanzura no gutanga ibitekerezo byagenderwaho mu kubahirizwa uburenganzira bwabo, nk’uko Minisitiri w’Iterambere ry’umuryano, Oda Gasinzigwa yabitangaje.
Kuri iyi nshuro u Rwanda rwakiriye abana bagera kuri 23 baturutse muri Tanzaniya, Uganda n’u Burundi baje kwifatanya na bagenzi babo bo mu Rwanda.



Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ibi nibyo kuko hari igihe ubona ababyeyi birengagije inshingano zabo nk’ababyeyi
ababyeyi bagomba byo guhindura inyumvire no uburyo bwo kurera bagahuza naho isi igeze