Ababyeyi baratunga agatoki abayobozi b’inzego z’ibanze guhishira abatera inda abangavu

Mu gihe ababyeyi bemeza ko bamaze gutera intambwe yo kugaragaza abagabo basambanya abangavu banabatera inda, bavuga ko barambiwe no kuba hari abayobozi b’inzego z’ibanze bakomeje guhishira abagabo batera abana babo inda.

Bamwe mu bayobozi bavugwaho guhishira abatera abana inda
Bamwe mu bayobozi bavugwaho guhishira abatera abana inda

Babitangarije mu mahugurwa bamazemo iminsi ine abera mu Karere ka Burera, aho basobanuriwe gahunda y’umushinga ‘Baho neza’ w’Ikigo giteza imbere ubuzima n’uburenganzira bwa muntu Health Development Initiative (HDI), ku bufatanye na Imbuto Foundation na Minisiteri y’Ubuzima, mu bukangurambaga bwo gusobanurira abaturage ibiteganywa n’amategeko y’u Rwanda mu gukuramo inda.

Ni amahugurwa yasojwe ku itariki 30 Ukwakira 2020 yitabiriwe n’abagera muri 400 bo mu byiciro binyuranye by’abaturage, ahahuguwe abangavu babyaye imburagihe, ababyeyi babo, abakora uburaya n’abayobozi b’inzego z’ibanze banyuranye bafite ubuzima mu nshingano.

Mu kiganiro bahawe ku ihohoterwa rikorerwa abangavu, abenshi mu bana babyaye batujuje imyaka y’ubukure ndetse n’ababyeyi babo, bagaragaje impungenge zikomeje kudindiza ifatwa ry’abagabo basambanya abana bamara kubatera inda bagakomeza kwidegembya.

Abenshi bagaragaje uburyo inzego z’ibanze zikomeje gukingira ikibaba abo bagabo, aho ngo iyo babagaragaje ba Mudugudu no mu tugari bakomeza kubakingira ikibaba, aho banavuga ko abo bayobozi baba bahabwa ruswa bikabatera kwima amatwi ibibazo by’abo bangavu.

Uwitwa Kamanzi Donatille wo mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Burera, avuga ko umugabo yacagaho inshuro amuhingira yafashe umwana we w’imyaka 17 aramusambanya amutera inda birangira ubuyobozi bumufashije gutoroka, umwana amaze kubyara aragaruka bamupimye basanga umwana ni uwe baramufunga, nyuma y’amezi atanu baramufungura none ngo ubu aridegembya.

Kamanzi Donatille avuga ko umwana we yatewe inda, yaregera ubuyobozi bukamwima amatwi
Kamanzi Donatille avuga ko umwana we yatewe inda, yaregera ubuyobozi bukamwima amatwi

Ati “Umugabo duturanye nacagaho inshuro muhingira, yasambanyije umwana wanjye w’imyaka 17 amutera inda, yamusambanyije ubwo twari tumutwaje ibirayi byo guhinga tugeze mu murima nsigara ntera ibirayi, uwo mugabo asaba umwana ko basubira mu rugo akajya kumutwaza ibindi, bageze mu rugo aramufungirana aramusambanya”.

Arongera ati “Hashize iminsi mbona umwana aragenda aba munini ngira amakenga, mubajije ambwira ko uwo mugabo yamusambanyije, nagiye kurega mu buyobozi baranshuragiza kugeza ubwo uwo mugabo atorotse, akimara kumva ko umwana yabyaye yahise agaruka nongeye gutanga ikirego bamupimye DNA basanga umwana ni uwe baramufunga amezi atanu ashize baramufungura”.

Ngo impamvu yafunguwe, umuyobozi w’umudugudu yafashe icyemezo cy’amavuko cy’uwo mwana ahindura itariki, yongera imyaka mu rwego rwo gushaka impamvu z’uko ngo yasambanyije umwana ukuze, ushinzwe umutekano mu mudugudu ngo yatangiye kumutera ubwoba amaze imyaka itatu yiruka kuri icyo kibazo ahitamo kurekera iyo.

Sembagare Sylvestre, na we ni umubyeyi umaze igihe kinini asiragizwa ku kibazo cy’umwana we wasambanyijwe afite imyaka 16 agaterwa inda.

Ati “Umwana wanjye amaze imyaka itatu avuye mu ishuri, yigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye nyuma y’uko umugabo duturanye ufite umugore n’abana batatu amusambanyije, umwana aterwa ubwoba abuzwa kubimbwira mbimenya hashize amezi umunani umwana ari hafi kubyara”.

Sembagare na we umwana we yatewe inda ntiyabona ubutabera
Sembagare na we umwana we yatewe inda ntiyabona ubutabera

Arongera ati “Nagiye kurega umuyobozi w’umudugudu akandingana aho nitabaje ubuyobozi bw’akagari butumaho uwo mugabo, abanza kwanga yumvise ko ngiye kuri RIB araza aramwandikisha. Umwana amaze imyaka itatu nta cyo amufasha, nta mituweri amutangira aridegembya gusa, ndifuza ko uyu mugabo ufite umugore n’abana wansambanyirije umwana bagira igihano bamugenera”.

Uwo mugabo aravuga ko abayobozi bose yagezeho bagiye bamwirukana, ati “Nageze mu mudugudu no mu kagari mbabwiye icyo kibazo, bati ntacyo ubaza kuko umugabo aremera umwana yaramwandikishije, nageze no mu murenge Gitifu na Etat Civil na bo bati ko umugabo wateye umwana inda se yamwiyandikishijeho uraza hano kubaza iki? Bakampoza muri ibyo kugeza n’ubu hashize imyaka itatu. Twe abaturage dutera intabwe tukagaragaza amakuru y’abahohotera abana ariko ubuyobozi bukatwamagana”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera burihanangiriza abayobozi nk’abo bakomeje guhishira ibyaha, busaba n’abaturage kujya batanga amakuru mu nzego z’akarere mu kurushaho kubona ubutabera nk’uko Manirafasha Jean de la Paix, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Burera ushinzwe imibereho y’abaturage yabitangarije Kigali Today.

Manirafasha yihanangirije abayobozi bahishira abatera abana inda
Manirafasha yihanangirije abayobozi bahishira abatera abana inda

Yagize ati “Aho bimeze gutyo turabigaya umuyobozi agomba guhagararira abo ayobora. Ndabwira n’ababyeyi niba ugiye ku muyobozi wa mbere ntakwakire ni ngombwa kujya ku buyobozi bwisumbuye, nta munsi Meya adatanga nimero za telefoni, umuyobozi tuzasangaho amakosa nk’ayo yo guhishira abasambanya abana ntabwo twamwihanganira, tugomba kumufatira ibyemezo”.

Umuyobozi w’ibiro bishinzwe gutanga ubufasha muby’amategeko (MAJ) mu Karere ka Burera Nyirabuheta Beathe, arakangurira abana bahohoterwa kugana ibyo biro bikabafasha kurenganurwa.

Ati “Muri rusange, ikibazo cyose cyatugezeho kijyanye n’ihohoterwa ryakorewe umwana turagikurukirana kugeza kigeze mu maboko ya RIB, ni yo mpamvu tujya kubaganiriza no mu mirenge aho batuye, ubundi umuyobozi nk’uwo wahishe amakuru na we itegeko rimuhana nk’umunyabyaha”.

Mu kurushaho gukemura ibyo bibazo by’ihohoterwa, Umuryango HDI mu mushinga wawo ‘Baho Neza’ uterwa inkunga na Imbuto Foundation na MINISANTE, ukomeje ubukangurambaga hirya no hino mu gihugu, usonanurira abaturage itegeko ryo gukuramo inda ryamaze gushyirwa mu Igazeti ya Leta.

Mbembe Aaron Clovis Umukozi wa HDI ushinzwe ubuvugizi no gukurikirana amategeko, yagarutse ku biganiro bamaze iminsi bagirana n’abana babyaye imburagihe, ababyeyi babo, abakora uburaya n’abayobozi banyuranye, aho muri ibyo biganiro basobanuriwe itegeko rimaze umwaka ritowe ryo gukuramo inda mu kubarinda kuba bagana magendu bikaba byabagiraho ingaruka.

Impamvu zemerera umuntu kuba yakuramo inda ni ukuba utwite ari umwana, utwite yafashwe ku ngufu, utwite yarashyingiwe ku gahato, kuba yayitewe n’uwo bafitanye isano kugeza ku gisanira cya kabiri no mu gihe bigaragaye ko inda yashyira mu kaga ubuzima bw’umwana n’ubw’umubyeyi, ibyo bigakorwa n’umuganga ubifitiye ububasha.

Mbembe Aaron, ati “Ikigamijwe ni ukumenyekanisha itegeko kuko abagore nibamara kurimenya, bizagabanya cyane umubare w’abagore bajya kwa magendu, binagabanye umubare w’abagore bapfa bagiye gukuramo inda mu buryo bunyuranyije n’amategeko”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka