Ababyeyi barasabwa kwirinda guhishira abatera inda abana

Depite Uwanyirigira Gloriose arasaba ababyeyi kwirinda guhishira abagabo bangiza abana bakabatera inda, kuko byagaragaye ko abahishira ibyo byaha baba bakiriye indonke nyamara byangiza uburenganzira bw’abana.

Hon. Uwanyirigira asaba ababyeyi kurushaho kwita ku bana hatangwa amakuru y'ibyangiza ubuzima bwabo
Hon. Uwanyirigira asaba ababyeyi kurushaho kwita ku bana hatangwa amakuru y’ibyangiza ubuzima bwabo

Avuga ko amakuru atangwa n’inzego zitandukanye agaragaza ko abafatwa bagahanwa ari bo bakeya kubera guhisha amakuru, abantu bagaceceka ubuzima bw’abana bugakomeza kwangirika, kandi ababyeyi bafite uruhare runini mu guhangana n’iyo myitwarire.

Agira ati “Hano mu giturage umuntu wibye inka cyangwa igitoki aratinda ariko akazamenyekana, kubera iki uwateye umwana inda we atamenyekana, murumva hatarimo wa muco wo guhishira?”

Asaba ababyeyi gukurikirana uburere bw’abana kuko byagaragaye ko abana 5% bari munsi y’imyaka 19, batwara inda zitateganyijwe, kandi uwo mubare ukaba ari munini bityo ko biteye impungenge.

Ati “Niba umwana wawe utamukurikiranye agaterwa inda akabyara, ntazabasha kurera uwo abyaye, icyo gihe uzaba ubuze uwo wabyaye n’uwo na we abyaye kuko nta mwana urera undi, ntabwo uzabona ubushobozi bwo kumurera”.

Avuga ko umwana ari umutungo w’umuryango akwiye gusigasirwa, kugira ngo uzavemo inyungu nyinshi, kuri we no ku muryango muri rusange, ariko usanga hari ababyeyi badohotse ku nshingano zo kurera.

Agira ati “Niba umwana ataha ntumenye igihe yatahiye, akanyura muri butiki bakamushuka ntubimenye, ntabwo umubyeyi aba yabaye maso nyamara umwana watangiye gushukwa agaragaza ibimenyetso bigaragaza impinduka, kandi umubeyi we aramutse ahari yabimenya”.

Yongeraho ati “Umuryango twifuza ni uw’ejo n’ejobundi, ni ukuwutegura rero ngo tuzakomeze dufite umuryango muzima. Namwe rubyiruko buriya iyo umuntu agushukishije bitanu akakubuza amahirwe, uwo muco wo gukunda utuntu mutakoreye namwe mukwiye kubyirinda”.

Asaba urubyiruko kwirinda ibintu by’akanya gato byabangiriza ubuzima, ahubwo bagafasha ababyeyi kwita ku nshingano zo kuzamura umuryango.

Bamwe mu babyeyi bavuga ko bimwe mu bituma bategera imiryango y’abana, by’umwihariko ku kubaganiriza, babiterwa no gushaka ubuzima by’iki gihe, ariko ko bagiye kurushaho kwisubiraho.

Uwera Immaculée avuga ko umwana wamushakiye umwanya ukamiwitaho mwabasha kugendana mu murongo umwe, bityo uburere bubi n’ibyago byo guterwa inda zitateganyijwe bigahagarara.

Agira ati “Ni byo koko ababyeyi dukwiye kwikebuka, hari igihe umwana atakubwira amakuru ku buzima bwe kuko utabasha kumwumva, cyangwa wanamwumva ukamubwira nabi icyo gihe agahitamo kujya guhisha”.

Avuga ko agiye kuba ijisho rya bagenzi be mu Isibo, kugira ngo abana bangirika bafashwe kugaruka ku murongo hakiri kare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka