Ababyeyi bakoresha ibonezarubyaro rya kijyambere bakomeje kwiyongera

Umubare w’ababyeyi bakoresha uburyo bwo kubineza urubyaro bugezweho wavuye kuri ugera ku 10% muri 2005 bigera kuri 45% muri 2012. Kimwe mu bimenyetso cy’igabanuka ry’ubwiyongere bukabije mu Rwanda, mu gihe isi ihangayikishijwe n’ubwiyongere bukabije bw’abayituye.

Uretse kuba iyi mibare yarazamutse cyane ugereranyije na 1% muri 2001 kumanuka by’abakoreshaga iyi gahunda, mu Rwanda hanagaragaye ihinduka ku mubare w’abana bavuka ku mubyeyi umwe, nk’uko bitangazwa na Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, John Rwangombwa.

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe abatuye isi, kuri uyu wa Gatatu tariki 11/07/2012, Minisitiri Rwangombwa yavuze ko mu Rwanda umubyeyi umwe muri rusange yavuye ku bana batandatu akagera kuri 4.5 muri 2012.

Yagize ati: “Dufite ikizere cy’uko intego twihaye y’abana batatu kuri buri mubyeyi tuzayigeraho mu 2017”.

Minisitiri Rwangombwa yanavuze ko uyu munsi ngarukamwaka utuma abatuye isi bongera gusubiza amaso inyuma bakareba aho imibereho yavuye, aho igeze n’uko bifuza ko imera. Anakangurira Abanyarwanda kuzitabira ibarura rusange riteganyijwe, rizatanga imibare nyayo ku Baturarwanda.

Bamwe mu bafashe amagambo kuri uyu munsi barimo uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku baturage mu Rwanda (UNFP) yavuze ko uyu muryango wita cyane ku kibazo cy’imyororkere, ku buryo umwana uvutse avuka neza kandi agahabwa n’amahirwe.

Bimwe mu bikorwa byaranze uyu munsi watangiye kwizihizwa mu 1987, harimo urugendo rwaturutse ku nteko ishinga amategeko rukagarukira kuri Stade nto I Remera, ibiganiro bigamije gushishikariza no gukangurira ababyeyi kwitabira serivisi z’ubuzima bw’imyororokere.

Insanganyamatsiko y’uyu munsi yagiraga iti: “Srivisi z’ubuzima bw’imyororokere kuri buri wese”.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka