Ababyeyi bafite abana bagororerwa Iwawa bagiye koroherezwa kubavugisha

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’itumanaho cya MTN Rwanda buratangaza ko bugiye gushyiraho umunara woroshya itumanaho hagati y’ababyeyi n’abagororerwa Iwawa.

MTN Rwanda yabitangaje mu gikorwa cyo gusoza icyiciro cya 18 cy’urubyiruko 1675 bagororerwa ku kirwa cya Iwawa, itanga mudasobwa na murandasi yo gukoresha hamwe no gutanga igishoro ku bantu batatu bitwaye neza.

Bosenibamwe Aimé uyobora ikigo cy’igihugu cy’igororamuco (NRS) avuga ko ikibazo cy’urubyiruko rukoresha ibiyobyabwenge gihangayikishije igihugu kandi gitwara umutungo.

Ashingiye ku mibare, Bosenibamwe avuga ko uretse ibihumbi bine birimo kugororerwa Iwawa ngo hamaze kugororerwa 19,321 mu gihe mu kigo cya Nyamagabe harimo kugororerwa abandi 1500 naho mu kigo cya Gitagata hakaba hari abagore n’abakobwa babarirwa mu 1000, i Gikondo hari 3,800 naho abari mu bigo ngororamuco mu turere babarirwa mu bihumbi bitanu.

Bosenibamwe avuga ko nyuma yo gusura ibigo ngororamuco bya Kigali, Musanze na Rubavu yasanzemo 10% by’abarimo ari abavuye ku kirwa cya Iwawa.

Ati "Igiteye agahinda ni uko igihugu gitanga akayabo ku rubyiruko rugororerwa Iwawa ariko rugakomeza gusubira mu nzira mbi. Abagororerwa Iwawa Leta ibatangaho miliyoni 990 n’ibihumbi 507 n’amafaranga 900 buri mwaka, abagororerwa i Kigali Leta ibatangaho miliyoni 20 ku kwezi n’andi atangwa ku bari mu bindi bigo. Ni amafaranga Leta y’u Rwanda yagombye gukoresha mu bikorwa by’iterambere, utabiha agaciro ni umuhemu."

Bosenibamwe avuga ko ikigo ayobora cyakemuye ikibazo cy’urubyiruko rwavaga Iwawa rugafatwa n’inzego z’umutekano kubera kutagira indangamuntu none abatazigira icyo kigo ngo kizajya kizibagurira bazitahane.

Yizeza urubyiruko gusanga inzira zaraharuwe aho ikigo cya NRS cyagiranye amasezerano na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu n’uturere kwita ku rubyiruko ruvuye Iwawa, naho urubyiruko rurangije amasomo arusaba gukora imishinga rugahabwa amafaranga ruteganyirijwe.

Bosenibamwe yagize ati "Twateganyije Miliyoni 248 z’imishinga izahabwa urubyiruko rwavuye Iwawa kandi iyo bayahawe bakayakoresha neza bishyura 50% ayandi bakayagumana. Ikindi ni uko urubyiruko rurangije amahugurwa ruzasanga amahuriro y’ababanje Iwawa kandi bageze kure mu kwiteza imbere."

Umuyobozi w’ikigo cya Iwawa, Niyongabo Nicholas, avuga ko urubyiruko 1675 bagororewe Iwawa bize ububaji ari 344, ubwubatsi 894, ubudozi 133 n’ubuhinzi 304, agaragaza ububi bw’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, avuga ko mu barangije kugororwa harimo batanu barangije Kaminuza, abatarayirangije 24, abarangije amashuri yisumbuye 22 naho abatarayarangije 145, abarangije amashuri abanza 225 n’abatarayarangije 527 mu gihe abigishijwe gusoma no kwandika bari 927.

Avuga ko mu barangije amasomo Iwawa abakoreshaga urumogi bari 535 bangana na 31.9%, heroine 24 bangana na 1.4%, inzoga z’inkorano ari 286 bangana na 17%, inzoga zikorerwa mu nganda 588 bangana na 35.1% naho abafashwe kubera imyitwarire mibi bari 242 bangana na 14.4%.

Benshi bazanwa Iwawa bigaragara ko ari urubyiruko rubanye n’imiryango yabo nabi kuko 877 bafite ababyeyi bombi, abafite umubyeyi umwe ni 488 naho imfubyi 295 mu gihe abatazi ababyeyi ari 10 naho abatazi iwabo ni 70.

Charles Kabanda ni umubyeyi ufite umwana Iwawa. Avuga ko ababyeyi bakunda abana babo kandi bifuza ko bagororwa bakagaruka mu muryango ariko asaba ko ibigo bifungurwa bigomba kugira isura nziza kurusha uko Iwawa hatangiye.

Ati "Abana bacu bazaga hano mbere batubwiraga ko bakubitwa, twabaza abayobozi bakatubwira ko atari byo ababivuga ari abarwayi. Byatumaga ababyeyi batabyishimira. Turasaba ko Gitagata na Nyamagabe ababyeyi boroherezwa kubasura kenshi ndetse bagaherekeza abana nk’uko babaherekeza ku mashuri. N’aha Iwawa turifuza ko kubona ubwato bufasha ababyeyi gusura abana no kumenya uko abana bakira ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge."

Kabanda asaba ko abapolisi barinda ahitwa kwa Kabuga bareka kubwira nabi ababyeyi baje gusura abana kuko bibatera agahinda.

Ati "Umubyeyi watewe agahinda n’umwana wagiye mu bikorwa by’ibiyobyabwenge iyo aje kumusura akabwirwa nabi n’abashinzwe umutekano biramushegesha."

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Alphonse Munyantwali avuga ko urubyiruko rugororwa rugasubira mu bikorwa bibi rwagombye gukurikiranwa naho ku bana badafite imiryango bazajyamo avuga ko ubuyobozi bugomba kubitaho.

Mu rubyiruko 1675 basoje amasomo y’imyuga no kugororwa, harimo ababarirwa muri 200 bagaruwe kugororwa nyuma yo gufatirwa mu bikorwa bibi.

Umuhanzi Fireman ari mu bagororerwaga Iwawa
Umuhanzi Fireman ari mu bagororerwaga Iwawa
Urubyiruko ruri Iwawa rugira n'umwanya wa siporo
Urubyiruko ruri Iwawa rugira n’umwanya wa siporo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka