Ababyeyi b’abana bafite uburwayi bwa autisme basaba ko bitabwaho kuko nabo bashoboye

Mu gihe usanga hari ababyeyi baterwa ipfunwe nuko abana babo barwaye indwara ya autisme ituma bagira imyitwarire itandukanye n’iy’abandi, hari n’abamaze gusobanukirwa neza iby’iyi ndwara bahamya ko icyo aba bana bakeneye ari ukwitabwaho bagahabwa urukundo kuko nabo bashoboye nk’abandi.

Aba bana bigishwa nk'abandi, bagatozwa gusoma no kwandika
Aba bana bigishwa nk’abandi, bagatozwa gusoma no kwandika

Aba babyeyi b’abana bafite ubu burwayi bahamya ko aba bana bafite ubushobozi nk’ubw’abandi mu gihe babonye ubufasha ariko bakababazwa no kuba benshi badasobanukiwe n’ubu burwayi bigatuma sosiyete ifata aba bana nk’abananiranye cyangwa se ababyeyi babo batazi kurera.

Umutoni Jacquiline ufite umwana wafashijwe na Autisme Rwanda, avuga ko yababazwaga n’uburyo sosiyete yamufataga nk’umubyeyi utazi kurera, nyuma amenya ko umwana we arwaye indwara yitwa autisme amujyana mu ishuri rifasha abana bafite iyi ndwara ndetse akaba ageze ahashimishije.

Yagize ati: ”Twamenye ko afite autisme afite nk’imyaka ibiri kubera imyitwarire yari afite idasanzwe, ubona ari umwana ujagaragaye, rimwe na rimwe abantu bakancira imanza ngo ntabwo nzi kurera neza, bikanambabaza cyane, noneho umuntu wese duhuye nkamubaza nti, ‘ko namwe muri ababyeyi mubona umwana wange afite ikihe kibazo? Nyuma nahuye n’umwarimu ambwira ko umwana wange yaba arwaye autisme".

Ababyeyi bari baje kwishimana n'abana babo
Ababyeyi bari baje kwishimana n’abana babo

Umutoni avuga ko umwana we yafashijwe na Autisme Rwanda kandi impinduka zigaragaza nubwo mbere nta cyizere yarafite.

Ati: ”Twazanye umwana mu kigo ahamaze amazi 6 atangira kuvuga, atangira gusa n’utuza, amarira atangira kugabanuka, umwaka washize atangiye kwiga, umwereka ibishushanyo akabivuga, aca imirongo, uyu mwaka wa Kabiri ugeze ari umwana uri ku rwego nk’abandi bana barangije nursery ya mbere. Aravuga neza, arijyana ku bwiherero, arasinzira neza ibitotsi arabifite, icyo yifuje aragisaba, kwa kundi yagiraga umujinya udasanzwe, ibimenyetso byose bya autisme ubona byaragabanutse, arasinzira neza, urugero agezeho nta nubwo wavuga ko afite autisme keretse ubizi".

Ibi abihuriraho na Usenga Diane uvuga ko hari abatarasobanukirwa ubu burwayi ku buryo bibangamira umwana. Asaba Leta kubafasha kuko uburezi bwabo bana bafite iki kibazo buhenze.

Rosine Duquesne Kamagaju, washinze iri shuri akanaba umuyobozi waryo asaba ko habaho ubufatanye n'izego zose mu kwita kuri aba bana
Rosine Duquesne Kamagaju, washinze iri shuri akanaba umuyobozi waryo asaba ko habaho ubufatanye n’izego zose mu kwita kuri aba bana

Agira ati: ”Sosiyete ntabwo abenshi bumva icyo autisme ari cyo, bityo abana kwisanga bikagorana. Icyo dusaba zaba inzego za leta, zaba inzego z’abikorera ndetse n’abantu muri rusange ni ubufasha bwaba bana bacu kuko uburezi bwabo burahenze".

Usenga agira inama ababyeyi bafite abana bafite ubu burwayi kwiyakira ndetse bagakunda abana babo kuko bashoboye ibintu bitandukanye.

Agira ati: ”Inama nagira ababyeyi bafite abana bafite ikibazo cya autisme, ni ukwiyakira bakakira abana babo kuko aba bana bacu barashoboye, icyo bakeneye ni gukundwa no kwitabwaho".

Rosine Duquesne Kamagaju washinze ishuri rifasha abana bafite uburwayi bwa autisme akaba n’umuyobozi waryo, avuga ko hakenewe uruhare rwa leta, abarimu n’ababyeyi kugira ngo umwana ufite ikibazo cya autisme afashwe.

Gakwaya Albert avuga ko nta muntu ukwiye gusuzugura undi kuko buri wese afite icyo ashoboye
Gakwaya Albert avuga ko nta muntu ukwiye gusuzugura undi kuko buri wese afite icyo ashoboye

Yagize ati: “Kwita ku mwana ufite autisme bisaba ubushobozi bw’amikoro, bigasaba ko umubyeyi akorana n’abarimu. Iyo umubyeyi adakoranye n’ikigo ngo dufatanye ntabwo bitanga umusaruro uko tubyifuza. Turasaba twinginga kugira ngo leta ikomeze idufashe, iradufasha muri bike ariko turifuza ko ishyiramo imbaraga nyinshi kuko aba bana bashoboye".

Rosine akomeza asaba sosiyete gufasha abana hakiri kare kugira ngo bitabakomeretsa ndetse n’ababyeyi babo. Ati: ”Uko umwana wamuzanye hakiri kare ni nako bidufasha kugira ngo tumufashe, tumwigishe atarakomereka. Sosiyete ikomeretsa abana, iyo umwana agiye ku ishuri bakamwirukana, iyo umwana agiye ahantu bakamwita amazina atari meza nawe arakomereka n’umubyeyi agakomereka".

Gakwaya Albert wize ibyo kuvura ibibazo byo mu mutwe (Psychotherapist) avuga ko nta muntu ukwiye gusuzugura undi kuko buri wese afite icyo ashoboye.

Agira ati: ”Twubahe umuntu, umuntu uwariwe wese ni umuntu, kandi umuntu wese arashoboye, kandi uko ashoboye bishobora kugirira akamaro abandi [……] ushobora kumubona kuriya yigendera ukamugira ikigoryi kuko atavuze, uvuga wese ntabwo ari uko ari umuhanga, ntabwo ari ngombwa ko tuvuga kugira ngo twitwe abantu b’ingirakamaro".

Abana bafashwaga na Autisme Rwanda basoje kwiga
Abana bafashwaga na Autisme Rwanda basoje kwiga

Autisme Rwanda ni ishuri ryita ku bana bafite ikibazo cya autisme riherereye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, ryafunguye imiryango muri 2014.

Kuri uyu wa 19 Nyakanga 2024 ni bwo abana 11 bafashijwe n’iri shuri basoje amasomo bahabwaga ku buryo bageze ku kigero cyo gutangira amashuri abanza, n’aho umwe akaba yarakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza 2024.

Imibare itangwa na CDC (Centers for Disease Control and Prevention) igaragaza ko umuntu umwe mu bantu 100 baba abafite ubu burwayi bwa autisme. Ni ukuvuga ko ku isi habarurwa abasaga miliyoni 75 barwaye autisme.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka