Ababazwa no kubona uwamusambanyirije umwana utumva yidegembya

Umubyeyi wo mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, avuga ko ababazwa no kuba hari umugabo w’imyaka 58 ukekwaho kumusambanyiriza umwana w’imyaka 13, akaba ubu yidegembya.

Icyo kibazo cyabereye mu Murenge wa Kinazi
Icyo kibazo cyabereye mu Murenge wa Kinazi

Uyu mubyeyi ni umupfakazi witwa Marcelle Mukantabana, utuye mu Mudugudu wa Kibiraro, Akagari ka Kabona, Umurenge wa Kinazi.

Avuga ko uyu mwana yamusize mu rugo rw’umugabo yacagaho incuro w’imyaka (ari na we waje kumusambanya), abisabwe n’umugore we washakaga kumumufasha kuko yabonaga atorohewe no kurera abana batandatu bose wenyine, harimo n’utumva, kandi n’ibihe by’ihinga bitari byagenze neza.

Yamumusigiye afite imyaka irindwi, ariko bamenye ko umugabo amusambanya afite 13, mu kwezi kwa 10 kwa 2022.

Agira ati “Bakuru be bagiye kumusura nk’uko bisanzwe, umugabo atangira kuvuga ko agiye kumugurira akadenesi kuko yari yarabimwemereye, ariko uroye yari amaco yo kugira ngo atabivuga. Akadenesi ariko ntacyo kamaze kuko umwana yarebye bakuru be araturika ararira, aho acecekeye abereka mu marenga ko uwo mugabo yamusambanyije.”

Umwana bakuru be bahise bamujyana mu nshuti z’umuryamgo zimujyana kuri RIB, na yo ifata wa mugabo arafungwa, nuko umubyeyi we bamutuma icyangombwa cy’amavuko. Icyakora, umunsi yakibonye ngo yasanze umugabo yamaze kurekurwa.

Mukantabana anavuga ko nta butabera yizeye vuba kuko ngo bababwiye ko uru rubanza ruzaburanishwa mu mwaka wa 2025, mu gihe we afite impungenge z’uko uwo mugabo ashobora kuzamwicira umwana. Ibi abivugira ko ngo ajya aza hafi y’aho bacumbitse mu Murenge wa Rusatira, akamurembuza.

Ati “Araza akirirwa yicaye hariya ku muhanda, yabona uyu mwana akamurembuza. Ni uko nanjye nicara muragiye ngo atamusanga. Mba mvuga nti niba amurembuje wenda agira ngo amuhe ibibi bimwica, nabibwirwa n’iki?”

Uyu mubyeyi anafite agahinda ko kuba yishimwaho n’uwagiriye umwana we nabi agira ati “Yirirwa anseka ngo naramufungishije ariko yarafunguwe. Umunsi afungurwa babaze ihene bagurisha inka, bagurisha ibishyimbo n’amasaka bakora umunsi mukuru. Ko abandi se mbona iyo babikoze nta wicara iwe bahita bamufunga, we byagenze gute?”

Ikindi kandi, uwo mwana we ngo ashobora kuba atari we wa mbere utavuga uyu mugabo ahohoteye, kuko ngo bivugwa ko hari undi yigeze kubikorera.

Uyu mwana wahohotewe we ngo ahora afite ubwoba ko uwo mugabo yamwica, kuko mbere y’uko avuga ibyo yamukoreye yari yaramubwiye ko nabivuga azamwica.

Umubyeyi we ati “Agira gutya akakurembuza ubundi agafata ijosi agakerera, akagira atya akagarama, ashaka kuvuga ko azamwica. Umwana yarahabutse.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Huye ushinzwe imibereho myiza, Annonciata Kankesha, avuga ko uriya mugabo ukekwaho gusambanya umwana w’imyaka 13 yarekuwe, kuko umubyeyi w’umwana atakurikiranye iby’ikirego yatanze.

Ariko ngo barimo gukorana n’ubushinjacyaha bw’urukiko rw’ibanze rwa Ndora, ari na rwo rwashyikirijwe dosiye, kugira ngo barebe uko umwana yahabwa ubutabera bidatinze.

Agira ati “Ubundi urubanza rwe rwari rwashyizwe kuzaburanishwa mu 2025, kubera ko hari ibitari byarujujwe mu idosiye. Turimo gufasha uriya mubyeyi kugira ngo dosiye yuzuzwe, n’urubanza rwihutishwe.”

Umwana na we ngo barimo gushaka uko yajyanwa kwiga mu kigo cy’abatumva ntibanavuge. Kuri ubu ngo bahuje umubyeyi we n’ikigo cy’abatumva ntibanavuge b’i Ngoma mu Karere ka Huye kigomba kubanza kumukorera ibizamini, kugira ngo hamenyekane urwego rw’ubumuga afite, bityo babe bamenya uko bamufasha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka