Ababaruramari b’umwuga bahawe ubumenyi ku mpinduka zabaye mu misoro

Urugaga rw’ababaruramari b’umwuga mu Rwanda (ICPAR), rwahuje abakora umwuga w’ibaruramari ry’umwuga n’ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA), kugira ngo basobanurirwe impinduka zabaye mu misoro, birinda kuba bagusha ibigo bakore mu mihano.

Bahamya ko bungutse byinshi bizabafasha mu kazi kabo
Bahamya ko bungutse byinshi bizabafasha mu kazi kabo

Komiseri Mukuru wa RRA, Ruganintwari Bizimana Pascal, avuga ko Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho amavugurura kuri Politiki y’imisoro, ndetse hakaba hari imisoro imwe n’imwe yagabanutse mu gufasha abasora gusora neza bitababereye umuzigo.

Ni umwanzuro wafashwe mu nama y’Abaminisitiri yateranye tariki 20 Mata 2023, yemeje izindi mpinduka ku yindi misoro uhereye ku musoro ku mutungo utimukanwa.

Ruganintwari avuga ko nubwo bagabanyije umusoro ku bintu bitandukanye, bari bagamije gufasha abantu gusora bitabagoye, hakaba hitezwe ko abasora baziyongera.

Agendeye ku mpinduka zabaye mu misoro, avuga ko umutungo utimukanwa wagabanutse(ubutaka) uva ku mafaranga 0 kugera ku mafaranga 300 kuri m2, ubu washyizwe ku mafaranga 0 kugera ku mafaranga 80 kuri m2, kandi yizera ko bizorohera abaturage gusorera imitungo yabo.

Umusoro ku nzu ya kabiri washyize kuri 0.5% by’igiciro cy’inzu n’ubutaka bikomatanyije, uvuye kuri 1%, naho umusoro ku nyubako z’ubucuruzi wakuwe kuri 0.5% ushyirwa kuri 0.3% by’igiciro cy’inyubako n’ubutaka yubatseho bikomatanyije.

Umusoro ku nyubako z’ubucuruzi ugarukira ku gaciro ka Miliyari 30 z’Amanyarwanda.

Umusoro ku bugure bw’umutungo utimukanwa uzajya ubarwa kuri 2% by’agaciro k’umutungo mu gihe wagurishijwe n’umucuruzi wanditse, na 2.5% mu gihe wagurishijwe n’utari umucuruzi wanditse, mu gihe umutungo utarenze Miliyoni 5Frw udasabwa umusoro ku bugure.

Komiseri Mukuru wa RRA, Ruganintwari Bizimana Pascal
Komiseri Mukuru wa RRA, Ruganintwari Bizimana Pascal

Ruganintwari avuga kandi ko umusoro ku nyungu abacuruje bungutse ku mpera z’umwaka basoraga 30%, ariko bazajya basora 28 %, mu gihe abakererewe bacibwa ibihano 1% cy’umusoro yagomba kuba yaramenyekenishije byashyizwe kuri 0,5%, mu korohereza abasora.

Akomeza avuga ko umusoro wagabanyijwe hagamije kongera ubushake bwo gusora, kuko uburemere bw’umusoro buca intege abantu.

Abakora ibaruramari ry’umwuga basabwa gushishikariza abo bakorera kongera ubushake bwo gusora, no kongera abakoresha inyemezabuguzi ya EBM kuko abantu bose bagiye gusora no kumenyekanisha umusoro bagomba kuba bakoresheje EBM, ndetse bagafasha abasora kubikora mbere y’igihe, aho kubikora ku munsi wa nyuma.

Ati “Tubasaba gutegura ibitaro by’ibaruramari mbere, ndetse bakamenyekanisha umusoro mbere mu kwirinda kuba bagwa mu bihano.”

Umuyobozi wa ICPAR, Amin Miramago, avuga ko gufasha abakora ibaruramari ry’umwuga kumenya amategeko yahindutse mu misoro, bituma bakorera neza abikorera ndetse bakabarinda kugwa mu bihano.

Agira ati “Ni ukugira ngo bamenye impinduka mu misoro, bafashe abo bakorera gutegura neza ibitabo byabo by’imari, no gutegura kumenyekanisha umisoro. Duhora dufasha abanyamuryango bacu kujyana n’impinduka ziba zabaye.”

Ubuyobozi bwa ICPAR butangaza ko gutanga ubumenyi ku bakora umwuga w’ibaruramari ry’umwuga, bifasha ibigo bya Leta n’abikorera kwirinda kugwa mu bihombo bikagira uruhare mu kongera abakora umwuga w’ibaruramari.

Agira ati “Gufasha abakora umwuga w’ibaruramari ry’umwuga kumenya impinduka mu misoro bituma banoza akazi kabo, uko abikorera bishimira imikorere yabo ni ko n’ababakenera biyongera n’ubukungu bw’Igihugu bukiyongera, ndetse n’abakora uyu mwuga bakiyongera.”

Mu Rwanda ubu habarurwa abakora ibaruramari ry’umwuga bagera mu 1016, mu gihe hari intego y’uko muri 2024 bagera ku 5,000.

Imwe mu mpamvu yo kongera abakora umwuga wibaruramari ry’umwuga, ni ukubongerera ubumenyi mu kazi bakora bigatuma ibigo by’abikorera mu Rwanda byiyongera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka