Ababana n’ubumuga bwo kutumva no kutavuga bakomeje gusaba uburenganzira burushijeho

Ishyirahamwe ry’abatumva ntibavuge mu Rwanda (RNUD), ryatangiye icyumweru cy’ubukangurambaga guhera kuri uyu wa mbere tariki 24/09/2012, kugira ngo inzego za Leta n’abaturage muri rusange, bamenye ko hari uburenganzira batabona nk’abandi baturage basanzwe.

Bavuga ko ahanini Abaturarwanda bakwiye kumenya ururimi rw’amarenga, kugira ngo bifashe abatavuga kumvwa no guhabwa servisi nk’abandi benegihugu bose.

Umuyobozi wa RNUD, Jeanne d‘Arc Ntigulirwa yagize ati: “Umuntu utumva ntavuge, ntahabwa servisi z’ubuvuzi uko biri, kuko abo asanga kwa muganga baba batazi ibyo avuze, iyo atari kumwe n’umuntu umwumva. Mu bantu bacu harimo abibasiwe na SIDA kubera icyo kibazo cyo kutabasha kumvikana n’abandi.”

Bitewe kandi no kutavugana n’abandi bantu basanzwe, abantu batumva ntibavuge ngo nta n’ubwo biborohera kubona akazi, kuko baba batamenye amakuru.

Ntigulirwa yavuze ko iyo bigeze ku muntu utumva ntavuge uvuka ku muryango ukennye cyangwa uba mu cyaro, we aba ari intabwa kuko adashobora kwiga no kugira uburenganzira na buke.

Mu bindi bihugu ngo hari amashuri yihariye ku rurimi rw’amarenga rukoreshwa n’abatumva ntibavuge, ndetse bakanagira ababahagariye mu nzego zitandukanye za Leta n’iz’abikorera.

RNUD bakora umuganda ku rwibutso rwa Jenoside rw'i Rebero, ubwo batangiraga icyumweru cy'ubukangurambaga.
RNUD bakora umuganda ku rwibutso rwa Jenoside rw’i Rebero, ubwo batangiraga icyumweru cy’ubukangurambaga.

RNUD ivuga ko yakoze ubuvugizi muri Guvernema y’u Rwanda, ikaba ifite icyizere ko itazatinda igahabwa igisubizo.

Umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Kicukiro, Eric Karengera, avuga ko mu mashuri ya Gatagara (yigisha abafite ubumuga), abanyeshuri bahawe abarimu bazi ururimi rw’amarenga.

Karengera yagize ati: “Mu bijyanye n’ubuzima cyangwa mu zindi nzego ntibirabaho, ariko hari icyizere”.

Icyumweru cy’ubukangurambaga bwa RNUD cyatangijwe n’umuganda wo gukora isuku ku rwibutso rw’i Rebero, indi minsi ikazaba iyo gukangurira abantu kwitabira imvugo y’amarenga.

Umunsi wa nyuma wa gatanu uzarangwa n’urugendo ruva i Remera ku Giporoso rugana kuri stade nto Amahoro, aho inzego za Leta zatumiwe, zizumva ibisobanuro by’ubuzima bw’umuntu utumva ntanavuge.

Ishyirahamwe RNUD ribarura abanyamuryango barenga 500 mu gihugu hose, ariko abantu batumva ntibavuge mu Rwanda ngo baragera ku bihumbi 25, nk’uko umuryango witwa Decenie wabitangaje nyuma y’inyigo wakoze mu mwaka w’2010.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 3 )

Turashimira abantu bose bagira uruhare kugirango abatumva ntibavuge nabo babone service nkizabandi banyarwanda : urugero nko gushyira kuri television umunyamakuru ukoresha amarenga.Bishobotse hashyirwaho nabarimu bahagije mu kigo cya gatagara /Butare bakoresha amarenga (mu ma section yose) kuko mu kizamini cya leta abo bana batavuga ntibumve baratsindwa bikabije bigaragare ko amasomo bigishwa bataba bayumvise uko bikwiye. Leta yagombye gushyiraho umwihariko wabo nko gukosora ibzamini bya leta.

alias marraine yanditse ku itariki ya: 5-03-2014  →  Musubize

Abatumva ntibavuge hari byinshi bagombye gufashwamo bitakozwe natanga urugero: kuki mumitangire y’akazi ibigo byose bitegeka abakandida kumyanya y’akazi ibisabwa harimo kuvuga indimi (icyongereza,igifaransa n’ikinyarwanda) ntibibuke gushyiramo urw’amarenga kuko abatumva nabo bakeneye imirimo ?

kaka yanditse ku itariki ya: 27-09-2012  →  Musubize

Ni amakuru meza;mukomeze gutera imbere.

julia yanditse ku itariki ya: 25-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka