Ababaga ku muhanda buriye indege bitabira inama n’imikino mpuzamahanga

Bari bameze nk’abarota ubwo buriraga indege ku itariki ya 23 Nzeri 23, bagiye mu Buhinde gukina n’abana nka bo babaga ku muhanda, baturutse mu bihugu 36 byo hirya no hino ku Isi.

Igihe bari mu Buhinde berekanye umuco w'u Rwanda
Igihe bari mu Buhinde berekanye umuco w’u Rwanda

Aba bana bahoze ku mihanda bavuga ko nta stade n’imwe yo mu Rwanda cyangwa Hoteli bari bwageremo, ndetse n’indege ngo babonaga zinyura hejuru ariko bataragera ku kibuga zigwaho i Kanombe.

Ese ubundi bari kugerayo bate, ko bamwe babaga bibereye munsi y’ibiraro ku mihanda, abandi bari mu ngo zitabafashe neza kuko zabakoreshaga imirimo y’ingufu, abandi baba mu miryango ihorana amakimbirane?

Urugendo Kigali-Chennai (mu Buhinde)

Ibidashoboka byarashobotse ku itariki ya 23 Nzeri 2023, ubwo Kubwimana (umwana w’umukobwa w’imyaka 15 wahawe iryo zina ku bw’impamvu z’umutekano we, hamwe na bagenzi be barindwi buriraga indege i Kanombe berekeza i Chennai mu Buhinde, mu mukino mpuzamahanga wa ’cricket’.

Bakinnye imikino itandukanye
Bakinnye imikino itandukanye

Kubwimana agira ati "Nifuzaga kugira amaso nka 10 kugira ngo mbashe kureba byose ku kibuga cy’indege i Kanombe, muri Ethiopia aho twanyuze no mu Buhinde, ariko nyine hari byinshi ntabonye."

Agiye mu ndege afite amateka ababaje

Kubwimana avuga ko yabyirutse abona arerwa na nyirakuru i Rulindo, nyina yari yaramutaye, ndetse ngo se kugeza ubu ntamuzi kuko umubyeyi we yafashwe ku ngufu akisanga yarasamye inda y’umuntu atazi.

Avuga ko aho aboneye nyina i Masoro muri Gasabo ngo babanye amutoteza kubera ubusinzi, amusaba kujya gushaka ibyo kurya bitunga urugo nyamara Kubwimana ari umwana ufite imyaka 13 y’amavuko.

Kubwimana avuga ko yagiye gusaba abantu akazi ko kumesa bakajya bamuhemba amafaranga 1000Frw ku munsi akabasha gutunga barumuna be, ariko ngo byaje kumunanira ajya kuba ku muhanda, abashinzwe umutekano baza kumufata bamufungira mu kigo cy’inzererezi.

Umuryango ’Uyisenga ni Imanzi’ wita ku mibereho y’abana n’urubyiruko waje kumumenya uramufasha, umwishyurira Ishuri, ubu akaba arerewe kwa nyinawabo (murumuna w’umubyeyi we).

Ntabwo ari Kubwimana wenyine kuko hari na bagenzi be na bo bahinduriwe amazina barimo Uwimana (umukobwa w’imyaka 14) na Komezusenge (umuhungu w’imyaka 17) bashoboraga kujya kuba ku muhanda kubera amakimbirane iwabo.

Aba bana baje kubona imbaraga zo gukomera no kwihangana, bakaba bahurije ku kuba barerwa n’ababyeyi batari ab’umubiri(step parents) kuko bahunze imiryango yabo bitewe n’itotezwa batagizemo uruhare.

Bacyuye ibihembo birimo igikombe
Bacyuye ibihembo birimo igikombe

Umuryango ’Uyisenga ni Imanzi’, uretse gufasha ababyeyi n’abana baba ku mihanda gukira ihungabana no kwivana mu bukene, ujya ugira utya ugafasha abo bana kugera aho benshi mu Banyarwanda bataragera, ndetse batazigera bajyayo.

Aba bana barategurwa mu bijyanye n’ubuhanzi no mu mikino, maze bakurira indege bakajya mu mahanga guhura n’abandi bavuye hirya no hino ku Isi.

Bakora amarushanwa mpuzamahanga y’imikino y’amaguru, criket n’imikino ’Olympic’, bakajya no mu nama zereka amahanga akababaro kabo, ndetse bakiyemeza gukorera ubuvugizi bagenzi babo bakiri ku muhanda no mu buzima bubi hirya no hino.

Umukozi wa "Uyisenga ni Imanzi" wajyanye n’abo bana mu Buhinde, Jean Marie Vianney Zivugukuri, avuga ko bafashe umwanzuro usaba Isi ibintu bitatu by’ingenzi.

Barasaba aho kuba kandi hatekanye, kurindwa amakimbirane yo mu miryango ndetse no kwitabwaho bagahabwa agaciro aho barererwa hose.

Zivugukuri agira ati "Hari intero twamenyereye ivuga ngo ’fata umwana wese nk’uwawe’, hari igihe rero usanga rimwe na rimwe abantu babiteshukaho kubera ko umwana ubonye ku muhanda atari uwawe cyangwa yaba arimo guhohoterwa n’ababyeyi be ukumva ko bitakureba."

Bakiriwe i Kigali n'abakozi b'Umuryango Uyisenga ni Imanzi hamwe na bamwe mu babyeyi babo
Bakiriwe i Kigali n’abakozi b’Umuryango Uyisenga ni Imanzi hamwe na bamwe mu babyeyi babo

Aba bana b’Abanyarwanda bitabiriye Ihuriro ry’ababaga ku muhanda i Chennai mu Buhinde ngo bagaragaje ko icyiza bakorerwa cyose n’iyo cyaba igitonyanga cy’amazi, ngo kibasha kuhirira urwo rubuto(uwo mwana).

Barasaba inzego zose bireba gukomeza kwigisha ubutarambirwa uburenganzira bw’umwana, ndetse no gufatanya kugira ngo ubwo burenganzira bwubahirizwe.

Amakipe yahatanye n’Abanyarwanda yari agize itsinda ririmo u Rwanda, Uganda, Zimbabwe, Nepal, Bangladesh, Sri Lanka, Mexico, Afurika y’Epfo, u Burundi, Hungary n’u Bwongereza, bakaba baravuyemo badatsinze ariko batahana igikombe n’imidari by’urwibutso.

Umuyobozi wa ’Uyisenga ni Imanzi’, Chaste Uwihoreye, avuga ko kuba umwana ava ku muhanda akurira indege, akarara muri hoteli y’ikirangirire ku Isi, ndetse agakinira kuri Sitade ikomeye y’imikino, bimwubakamo icyizere.

Ati "Nkunda kuvuga ko iyo tubona abana nk’aba mu ishusho y’ubumarine cyangwa y’ububabare, ndavuga nti ’hari indi nkuru cyangwa andi mateka ashobora kwiyandika."

Ati "Amateka yo kujya mu ndege! Wari uzi ko hari abantu bakuru nkatwe twifuza kuyijyamo ntitubibone!"

Bakina Cricket
Bakina Cricket

Kuva mu mwaka wa 2010 abana babaga ku muhanda bagera kuri 300 bamaze gufashwa na "Uyisenga ni Imanzi" kwitabira inama, imikino cyangwa amarushanwa mpuzamahanga y’ubuhanzi n’ibihangano by’ubugeni.

Haracyari icyizere ku bandi bana benshi batarajyayo, nk’uko Uwihoreye abivuga, kuko ngo muri gahunda z’umuryango ayobora hinjizwamo abana babarirwa hagati ya 200 na 300 buri mwaka.

Uyisenga ni Imanzi uti "Ni aha buri wese gufasha abana bababaye kuba abantu kuko na bo ni abantu."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Dutewe nishema ni gihugu cyacu cy’urwanda kidahwema kwita kuburere bw’umwana Kuko arirwo Rwanda rwejo hazaza.

@UyisenganImanzi
mwarakoze cyane.

Emmanuel KIGUNDU yanditse ku itariki ya: 4-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka