Ababa mu Budage bifuza “Made in Rwanda” bagiye gusubizwa

Miss Rwanda 2017, Elsa Iradukunda uri mu rugendo mu Burayi yaganiriye na Ambassaderi w’u Rwanda mu Budage, Igor Cesar ku buryo ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) byagera muri icyo gihugu.

Miss Elsa ubwo yahuraga na Ambasaderi Igor Cesar
Miss Elsa ubwo yahuraga na Ambasaderi Igor Cesar

Miss Elsa yagiranye icyo kiganiro na Ambasaderi Igor ubwo yasozaga urugendo rw’iminsi ine yari amaze mu Budage asobanurira Abadage ibya Made in Rwanda n’ibyiza bitatse igihugu, ku wa gatanu tariki ya 29 Nzeli 2017. Kuri ubu Miss Elsa ari muri Suwede.

Mu biganiro hagati ya Miss Elsa na Ambasaderi Igor byagaragaje ko hari Abanyarwanda baba mu Budage n’abandi bahatuye bifuza ibikorerwa mu Rwanda ariko ntibabibone.

Barebeye hamwe uburyo ibyo bikorerwa mu Rwanda byagezwa mu Budage mu buryo bworoshye kandi bwihuse.

Baganiriye ko kandi hajya hifashishwa zimwe mu nzira za Ambasade zimenyekanisha ibikorwa, mu rwego rwo kumenyesha Abanyarwanda batuye mu Budage ibigezweho bikorerwa mu Rwanda.

Ambasaderi Igor yashimiye Miss Elsa kubera ibikorwa agenda akora birimo gufasha abantu n’ibyo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

Muri urwo rugendo kandi Miss Elsa yahuye n’umuhanzi Gaël Faye uri kumenyekanisha igitabo cye. Bakaba baremeranyijwe kongera guhurira mu Bufaransa ubwo Miss Elsa azaba agiyeyo.

Miss Elsa yanahuye n'umuhanzi Gaël Faye
Miss Elsa yanahuye n’umuhanzi Gaël Faye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ese waruziko nawe musonyi made in Rwanda nawe yava iwawe ntibikiri inzozi pe ukeneye kwiga gukora amavuta anyuranye amarangi amasabune buji n’ibindi byinshi wahamagara 0723355665/0786759136 Twagufasha kugera kundoto zawe

Super yanditse ku itariki ya: 30-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka