Aba Ofisiye mu Ngabo za Sudani y’Epfo bari mu Rwanda kureba uko ihame ry’uburinganire ryubahirizwa

Intumwa ziturutse mu Ngabo za Sudani y’Epfo (SSPDF) ziyobowe na Maj Gen Malaak Ayuen Ajok, ziri mu Rwanda mu ruzinduko rw’icyumweru rwateguwe ku bufatanye n’Umuryango w’Abibumbye wita ku bagore na Sudani y’Epfo, hagamijwe kungurana ibitekerezo ku bijyanye n’uburinganire no kongera ubushobozi nyuma y’amakimbirane.

Brig Gen David Lokonga Moses, umwe mu bagize izo ntumwa yavuze ko baje kwigira k’u Rwanda uburyo bateza imbere umugore, akagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Yagize ati “Intego y’uruzinduko rwacu mu Rwanda ni ukwigira hamwe no gusangira ubunararibonye. Twabonye uburyo abagore bagira uruhare runini mu iterambere ry’igihugu kandi turifuza kujyana mu rugo ubwo bunararibonye.”

Mu izina ry’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Stella Uwineza, agaragariza izo ntumwa ibijyanye no kwimakaza ihame ry’uburinganire muri RDF, yavuze ko urugendo rukiri rurerure, ariko hari byinshi byagezweho.

Ati “Politiki yo kwimakaza uburinganire muri RDF yubakiye ku buryo abagore bagomba gufatwa, uhereye ku cyiciro cyo kwinjira mu Ngabo kugeza mu mahugurwa bagiye mu butumwa. Abagore baratekanye kandi bahabwa agaciro muri RDF.”

Izi ntumwa za SSPDF zakiriwe kandi na Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Prof Jeannette Bayisenge, ku cyicaro cya Minisiteri abasobanurira kuri politiki y’uburinganire n’ishyirwa mu bikorwa ryayo. Yavuze ko uruzinduko nk’urwo ari ingenzi ku bihugu byombi kuko byungurana ibitekerezo kandi bikigira kuri buri kibazo kijyanye no kwita ku buringanire no kongerera ubushobozi abagore.

Mu gihe bazamara mu Rwanda, intumwa za SSPDF zizagira n’umwanya wo gusura ishuri rya gisirikare ry’u Rwanda i Gako, ndetse n’ishuri ry’amahoro rya ‘Rwanda Peace Academy’ riri i Musanze.

Ku wa mbere, tariki ya 21 Werurwe 2022, intumwa za SSPDF zaboneyeho gusura ndetse no kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, baruhukiye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ndetse n’Ingoro y’amateka yo guhagarika Jenoside iherereye ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, mbere yo kwerekeza ku cyicaro gikuru cya RDF aho basobanuriwe byinshi ku rugendo rwa RDF.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka