Aba Ofisiye 24 mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo ahabwa abakozi ba UN

Aba Ofisiye 24 bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), bahawe impamyabumenyi ku masomo agenerwa abakozi b’Umuryango w’Abibumbye (UNSOC), yateguwe ku bufatanye n’Ishuri rya gisirikare ‘Rwanda Peace Academy’ (RPA).

Uyu muhango wabaye ku wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023, uyoborwa n’Umuyobozi wa Rwanda Peace Academy, Colonel (Rtd) Jill Rutaremara.

Col (Rtd) Rutaremara, yavuze ko intego y’aya masomo ari ugutegura aba Ofisiye kuva ku rwego rwa Kapiteni kugeza kuri Liyetona Koloneli, ku bijyanye n’inshingano z’abakozi ba UN mu bihugu bitandukanye, ku cyicaro gikuru cyangwa no ku rwego rw’Ingabo mu gihugu.

Uwo muyobozi yagaragaje ko ubumenyi n’ubushobozi abo basirikare bahawe, bizabafasha gukora imirimo itandukanye mu buryo bunoze kandi bw’umwuga, no kubayobora ku buryo Umuryango w’Abibumbye ushinzwe ibikorwa by’amahoro ukora.

Aya masomo yamaze igihe kingana n’ibyumweru bibiri, atangwa ku bufatanye bw’kigo cy’Abongereza gishinzwe amahoro, ishami rya Afurika (BPST-A).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka