Aba mbere ba Kangondo na Kibiraro bimukiye mu Busanza: Reba inzu bagiye guturamo (Video)

Icyiciro cya mbere cy’abaturage bagize imiryango 48bari batuye muri Kangondo ya Mbere n’iya kabiri ndetse na Kibiraro ya mbere n’iya kabiri mu Kagari ka Nyarutarama mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, kuri iki cyumweru bimukiye mu nzu nshyashya bubakiwe mu Busanza ho muri Kicukiro.

Ni nyuma y’uko ubuyobozi buvuze ko aho batuye hashoboraga gushyira ubuzima bwabo mu kaga kuko ari mu gishanga, abandi bakaba bari batuye mu kajagari.

Icyiciro cya mbere cy’abaturage bimutse kuri iki cyumweru, nyuma y’uko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Shyaka Anastase abasura, akaganira na bo ku bijyanye no kwimuka.

Iki gice kigizwe n’imidugudu ine ya Kandongo I, Kangondo II, Kibiraro I na Kibiraro II, kimaze imyaka itatu kimenyeshejwe ko kigomba kwimuka, ariko hakomeje kuba ibibazo ku ngurane ku bemerewe guhabwa inzu aho kuba amafaranga.

Reba inzu nziza aba baturage bagiye gutuzwamo mu Busanza:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka