Prof Shyaka yagiye muri Kangondo kubasaba kwimuka mu gishanga n’akajagari

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase yasuye Imidugudu ya Kangondo (Bannyahe) na Kibiraro muri Nyarutarama, asaba abahatuye kwimuka kuko ari mu gishanga, abandi bakaba bari mu nzu zitwa akajagari.

Prof Shyaka aganira n'abaturage ba Kangondo na Kibiraro ya mbere
Prof Shyaka aganira n’abaturage ba Kangondo na Kibiraro ya mbere

Muri abo baturage harimo imiryango 48 yari itishoboye irimo kubakirwa mu Busanza mu Karere ka Kicukiro, bakaba bazimurwa ku cyumweru tariki 29 Ugushyingo 2020.

Imibare yatanzwe n’abakoze ibarura ivuga ko muri Kangondo na Kibiraro ya mbere hatuwe n’imiryango 246, harimo 73 ibarwa nk’ituye mu gishanga, isigaye ikaba ituye mu nzu zitwa akajagari.

Umujyi wa Kigali uvuga ko mu miryango irenga ibihumbi bitandatu na magana ane (6,400) yakuwe mu bishanga, abazafashwa kubona inzu zo kubamo bari batuye muri Kangondo na Kibiraro ari imiryango 35.

Prof Shyaka yabwiye abaturage bo muri Kangondo na Kibiraro bamaze igihe binubira ko basenyewe ntibahabwe ingurane, ko bitavuze ko Leta yabo ibanga.

Prof Shyaka yabanje kumva abayobozi b'Umujyi wa Kigali ku kibazo cy'abaturage ba Kangondo
Prof Shyaka yabanje kumva abayobozi b’Umujyi wa Kigali ku kibazo cy’abaturage ba Kangondo

Yagize ati “Perezida wa Repubulika arabakunda,... muri abacu turi abanyu, ibibazo turabishakira ibisubizo nubwo byaba bisharira. Ubu noneho twaje, turifuza ko abaturage bose babona aho bakika umusaya muri uyu mujyi, apana ahandi”.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu avuga ko yashimye mu Busanza aho bamwe muri abo baturage bagiye kwimukira, ababwira ko ibyangombwa bakeneye byose bihari, birimo amazi, amashanyarazi, imihanda ndetse n’inzu nziza.

Prof Shyaka yakomeje avuga ko inzego zishinzwe kwimura abo baturage bo muri Kangondo na Kibiraro zatinze ariko ko ubu zigiye kugira vuba bakahava.

Ati “Turabizi ko inzu zubatswe ari nke, ariko izisigaye tuzazubakana namwe”.

Ikibazo cyatumye inzego za Leta zitinda kwimura abo baturage nk’uko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu abivuga, ni umubare w’imiryango yarenze 246 ubu ikaba irenga 1,000 bitewe n’uko hari myinshi y’abafitanye isano yari yabaruwe nk’umuryango umwe.

Prof Shyaka asaba aba baturage kwihangana kandi ntihabemo “uwigira igihazi (icyihebe)” gishobora guhungabanya umutekano w’igihugu.

Yavuze ko indi ntambwe igomba kugerwaho ari uko umuntu uzajya yubaka mu kajagari muri uyu Mujyi wa Kigali azajya ategekwa kwisenyera ibyo yubatse.

Aba baturage ariko ntabwo banyuzwe kuko basaba Leta ingurane ikwiriye y’imitungo y’inzu bari batuyemo nubwo zitwa akajagari cyangwa zari ziri mu gishanga, ndetse izo bamwe barimo kubakirwa ngo ni nto, zinafite icyumba kimwe ku buryo batazibanamo n’abagize umuryango bose.

Bitewe no kwirinda Covid-19, abaturage ba Kangondo na Kibiraro ya mbere bari bahagarariwe n'abantu bake mu nama bagiranye na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu
Bitewe no kwirinda Covid-19, abaturage ba Kangondo na Kibiraro ya mbere bari bahagarariwe n’abantu bake mu nama bagiranye na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu

Hari uwagize ati “Mu muco wacu ntaho abana b’abahungu barara mu cyumba kimwe n’abakobwa, none twebwe ababyeyi tuzararana mu cyumba kimwe n’abana b’abasore n’inkumi. Ubwo bizagenda bite! Iyo nzu jyewe ntayo najyamo, singiye kwisenyera urugo ndacyari muto”.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yakomeje ashimangira ko ingurane y’amafaranga cyangwa inzu nini abo baturage basaba ari ibidashoboka, kuko ngo bishe amategeko bakubaka mu kajagari no mu gishanga.

Avuga ko kuba hari abazubakirwa bitewe n’uko batishoboye atari ingurane ahubwo ari ubufasha Leta izaba ibageneye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Karamuzi Godfrey, avuga ko Kangondo na Kibiraro ari imidugudu ituye nabi ku buryo kuhageza ibikorwa remezo bidashoboka, hakaba isuku nke ndetse ngo hamwe na hamwe gucukura ubwiherero ntibarenza santimetero 50 bataragera ku mazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ubundi rwose n’ibihugu byateye imbere n’uku batura, mufate ubudage n’igihugu cy’igihangange muri europe ndetse no ku kw’isi yose, ariko 70% by’abaturage babo batuye muri appartements, none bavandimwe ba kangondo mubona mukize cyane cg murusha abaturage b’ubudage kubaho neza, ese aho kugirango Leta izaze ije gushyingura ibiza byabatwaye ahubwo ntimwakwimukira mu mazu atagira uko asa ya Busanza mukaba mwiga igisirimu dore ko nacyo kivuna, aho kuguma mu kajagari. Ese nibaguha 5 million uzatura he mu kigari buretse kujya gutera akajagari ahandi? Jyewe mbona Leta yaratekereje neza ibashakira aho gutura hatabashyira mu kaga kandi bikanahenda Leta ije gutabara no gushyingura ngo ibiza byabatwaye

HABANA Eric yanditse ku itariki ya: 25-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka