Aba-Malayalee baba mu Rwanda bizihije umuganura wabo ‘Onam’
Umuryango w’Abahinde baba mu Rwanda bitwa ’Malayalee’ wizihije isabukuru yitwa ‘Onam’ yo gutangira umwaka, ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 02/09/2012. Iyo sabukuru igereranywa n’umuganura mu Rwanda, aho baba basangira umusaruro w’ibyo bejeje.
Kwizihiza isabukuru y’Aba-Malayee batuye muri Leta yitwa Kerala yo mu majyepfo y’igihugu cy’Ubuhinde, ngo bigamije kwakira umwami wabo witwaga Mahabali, wategetse iyo Leta mu gihe cya kera cyane, akayiha ubukire; nk’uko Anil Raj umwe mu babahagariye mu Rwanda yabisobanuye.
Ubu Aba-Malayalee barishimira ko bageze ku bukire bwinshi, aho bari hose ku isi, ku buryo n’abari mu Rwanda bavuga ko bishimira iki gihugu barimo, kuba kiborohereza mu ishoramari ry’ubucuruzi n’inganda bakoramo.
Anil Raj yahize ati: “Twishimiye u Rwanda, kandi turimo kwegeranya inkunga yo gushyira mu kigega ‘Agaciro Development Fund’, kugira ngo tugaragaze ko ubukire twarazwe n’umwami wacu Mahabali twabugezeho”.

Abamalayee barateganya kumenyekanisha umuco n’ibikorwa byabo by’intangarugero mu iterambere rya muntu, binyuze kuri radio na televiziyo by’u Rwanda, ndetse no muri bimwe mu binyamakuru bya Leta n’ibyikorera.
Uku gutangariza Abanyarwanda umuco w’Aba-Malayee, bizajya biba akanya ko gusobanura ibikorwa by’ubucuruzi n’inganda bakorera mu Rwanda, ndetse no kumenyekanisha gahunda zigamije urujya n’uruza hagati y’u Rwanda n’Ubuhinde, nk’uko banyuzamo bakamamaza ibyo bakora mu kwizihiza ‘Onam’.
Leta ya Kerala ituwe n’Aba-Malayee ivugwa ko ari Leta y’abaturage bazi kwikorera, bakize cyane ugereranyije n’utundi duce tw’igihugu cy’Ubuhinde, ndetse ngo baharanira kurwanya ubujiji ku buryo hari ikigero gito cyane cy’abantu badafite ubumenyi bw’ibanze.
Aba-Malayee bavuga ko umwami wabo Mahabali aza buri mwaka kubasura kugira ngo arebe niba bamerewe neza, ari nayo mpamvu baba batatse aho bizihiriza Onam. Ngo kabone n’ubwo ntacyo baba bafite, bakwemera bakagurisha n’amazu yabo, kugira ngo bashimishe uwo mwami wabo.

Mahabali, umwami wa Kerala ngo ashobora kuba ari uwo mu bitekerezo (legendaire), kuko badahamya igihe yabereyeho. Umunsi wo kumuramya no kwibuka ubukire yabasigiye watangiye mu myaka 1200 ishize.
Isabukuru ya ’Onam’ yizihizwa buri mwaka mu gihe cy’iminsi 10 guhera tariki 17-27 za buri kwezi kwa munani muri karindari u Rwanda rugenderaho ya Gregorien, ariko ku ba Malayalee nibwo umwaka mushya uba utangiye.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
aba bantu ndabakunze cyane!!!!!!!!