Aba FDLR 6 baguye ku rugamba 2 bafatwa ari bazima

Abarwanyi batandatu ba FDLR bitabye Imana abandi babiri bafatwa ari bazima ubwo bateraga ibirindiro by’ingabo z’u Rwanda mu karere ka Rubavu; nk’uko bitangazwa n’umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Br.Gen Joseph Nzabamwita.

Ibirindiro byatewe ni ibiri i Muti mu murenge wa Cyanzarwe ndetse n’iri ahitwa i Kabuhanga mu murenge wa Bugeshi. Imirwano yatangiye saa kumi z’igitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 27/11/2012 ariko saa mbili ingabo za FDRL zari zamaze kwirukanwa Cyanzarwe zihungira mu murenge wa Busasamana na Mudende.

Nubwo abaturage bavuga ko bakanguwe n’amasasu bakava mu byabo, abandi bavuga ko bashoboye kugurikira uru rugamba ndetse bibonera FDLR yari yateye kuko hari nabo yafashe bakayitwaza ibintu.

Abaturage babonye FDLR batangarije Kigali Today ko yari yambaye imyenda y’ingabo za Congo iriho n’ibirango bya Congo ndetse ngo buri musirikare yari afite imbunda ebyili.

Mu gitondo amasusu aremereye yarimo kumvikana Hehu mu murenge wa Bugeshi, abaturage benshi bahungira ahitwa ku Kabari hafi y’inkambi ya Nkamira. Amasasu yarashwe na FDLR yakomerekeje abantu batatu barimo babili bo mu murenge wa Cyanzarwe n’umwe mu murenge wa Busasamana.

Bamwe mubaturage bafashwe na FDRL ngo bazitwaze ibintu zababwiye ko zije zidasubira inyuma, abaturage bakaba bavuga ko zagendaga zihekenya amashu n’ibisheke ziranduye mu myaka y’abaturage, kandi ngo zaje zibaririza ahari ibirindiro by’ingabo z’u Rwanda.

Saa tanu zirenga amasasu akomeye yarimo kumvikana mu murenge wa Bugeshi. Ingabo za FDLR zateye zigizwe na kompanyi ebyiri zigizwe n’abasirikare barenga 160 kandi bafite ibikoresho by’intambara, abaturage bakavuga ko binjiye banyuze mu rugano.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 9 )

hmza ibyo byaribyo ariko ntabwo uzi uburyo congo idushyira mumajwi ngo dufasha m23 nonese uragirango twambuke tujye yo inkuru bayigire impamo?leta ya cong ntabwo iturusha ubwenge habe nahato.nonese koko iyotuba dufatanya na M23 fdrl iba yabanyuzeho kdi ari abanyarwanda bariyo koko?nuko batibaza ibinabyo byakagombye kubigisha cyane.

umurwanashyaka yanditse ku itariki ya: 28-11-2012  →  Musubize

ni murake FDLR irimo irata ibitabapfu kuko ari kongo ntayo bafite u Rwanda rwo nikurekubi.gusa nkabo baba batwaza ibintu bakaganira mujye mubatubwirira ko urwanda rutakiri rwarundi bazi kera bakirurimo ni batitonda bazahasiga ubuzima.kuko turi maso kdi ntanigihe dufite cyokubataho.aho ntibabona tumaze igihe mumahoro bakagirango ibintu byaribagiranye?gusa ndagira inama abaturage barubavu nibazana byabindi byabo byokubahisha nko muri 1998 bazahagwa ntamikino ushaka gufatanya nabo bajyane naho kubacumbikira ntabwo tuzabyumva kimwe.

pascaline yanditse ku itariki ya: 28-11-2012  →  Musubize

reka fdrl itange ikiraka turiteguye kuko tumaze iminsi ntakaziwa umwanya ubayemucye

hy yanditse ku itariki ya: 28-11-2012  →  Musubize

Njyewe,nshimy’imana kuba izonkor’amaraso zitagumye kubutaka bw’uRwanda kandi nshimiye izongabo z’uRwanda,zogahorana ingoma zirikuvuz’abobantubakomeretse.

Towns yanditse ku itariki ya: 27-11-2012  →  Musubize

None se ko tubonye ko bamwe bapfuye abandi bagafatwa,abandi bagiyehe?
Ko baciye se mu nzira M23 ifite ibirindiro, Ubwo M23 siyo yaduteye?Cyangwa yarahavuye?
Dukore iki? Nge ndabona Kivu yose uwayegurira East Africa, amahoro yagaruka mu gace.
Ubusanzwe abakongomani ,Bo batinya urugamba,cyane ko baba batazi icyo barwanira.
Ubundi hariya hahoze ari u Rwanda, niyo mpamvu hari hakwiriye kugaruka, maze inzirakarengane ntizikomeze gupfa.Maze n’izo FDRL ntizongere kubona aho zihisha.

Gasiribanyi yanditse ku itariki ya: 27-11-2012  →  Musubize

fdlr yatangiye gusonza no kwiyahura ibyo dufite twabigeze bitubabaje iyo mikino bayikinire muli congo bareke urwanda kuko barusize barureba ikibabaje nuko ari abana avukiye mubuhungiro baba bashora muntambara aba yitangiye bose barashize abandi bibereye mumahanga icyo bashaka baribukibone urwo rugano bibeshya ngo ni indiri yabo bamenyeko hose tuhazi iminsi yabo rero irabaze nihanganishije abaturage bacu gusa bakomeretse bahumure bazakira naho bariya bashonji bo mubareke iminsi yabo irabaze.

muhizi peter yanditse ku itariki ya: 27-11-2012  →  Musubize

umva wowe hamza wikina sha ibitekerezo byawe nibyubwana koko congo uziko mwayigize akarima kanyu ngo bambuke mugihugu cyabo se jyureka imiteto wamwana we politique ntiwamenya ibyayo

byiringiro yanditse ku itariki ya: 27-11-2012  →  Musubize

Bagarutse uzi ko ntabwo bagira bivuga ko nta n’ubwenge
bagira bazabona akaga

gaston yanditse ku itariki ya: 27-11-2012  →  Musubize

Ngibi rero ibyo Leta y’u Rwanda ivuga ko aribyo kurwannywa abantu bakabifata nk’ibisanzwe. Iyo umuntu aguteye, kumwivuna neza ni ukumusanga mu birindiro bye aho yaje ava. Sinumva impamvu u Rwanda rutegereza ko ruterwa kugira ngo rwivune. Icyagombye gukorwa ni ukwambuka maze ibirindiro bya FDLR bigasenywa burundu. Bitabaye ibi u Rwanda rurakina mu bikomeye.

Hamza yanditse ku itariki ya: 27-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka