Aba bagore igare ribafitiye akamaro kanini (Amafoto)

Igare ni kimwe mu bikoresho bikunze kwifashishwa mu mirimo itandukanye yerekeranye n’ubwikorezi. Ahenshi usanga rikoreshwa n’abagabo n’abasore. Icyakora mu bice byiganjemo ibyo mu Burasirazuba bw’u Rwanda, usanga iki gikoresho cyifashishwa n’uwo ari we wese, yaba umugabo, umugore umukobwa n’umusore ubishoboye, dore ko ari ahantu higanjemo ahatambika ku buryo kuritwara bitagorana.

Mu gihe muri uku kwezi kwa Werurwe isi izirikana abagore, Kigali Today yakusanyije amafoto y’abagore bagaragaye bifashisha igare mu kazi kabo ka buri munsi, by’umwihariko bo mu Karere ka Bugesera.

Igare muri aka Karere kimwe n’ahandi hirya no hino mu gihugu, rikoreshwa mu gutwara abagenzi cyangwa imizigo, nk’uko bigenda kuri za moto cyangwa imodoka zikora ubwikorezi rusange.

Akarere ka Bugesera ni kamwe mu dufite umubare munini w’abagore batwara amagare, ndetse byatumye hatekerezwa gushingwa ikipe yabo, yiswe Bugesera Women Cycling Team yitabira amarushanwa akomeye mu gihugu

Bamwe muri aba bakobwa n’abagore b’i Bugesera usanga babyuka hakiri kare bajya gushaka amazi bitwaje igare, abandi bakaramukira mu isoko guhaha cyangwa gucuruza na bo bifashishije igare, bikaborohera mu ngendo no mu bwikorezi, nk’uko bigaragara muri aya mafoto:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nubwo Abagore basuzugurwa mu bihugu byinshi,nabo barashoboye.Dore ingero nkeya:Ababaye Prime Ministers Margaret Thacher of England (nicknamed The Iron Lady),Golda Meir of Israel,Indira Gandhi of India,Agatha Uwiringiyimana of Rwanda.Nubwo bimeze gutyo,hari ahantu habiri Imana ibuza ko abagore bareshya n’abagabo.Aha mbere ni mu rugo.Muli Abakorinto ba mbere,igice cya 11,umurongo wa 3,havuga ko Umugabo ari Chef w’umugore.Aha kabiri ni mu nsengero.Imana ibuza Abagore kuyobora amatorero n’insengero.Byisomere muli 1 Timote,igice cya 2,umurongo wa 12 na 1 Abakorinto,igice cya 14,imirongo ya 34 na 35.Ababirengaho,nta kindi baba bagamije uretse gushaka amafaranga bitwaje bible.Ni icyaha nk’ibindi cyo gusuzugura amategeko y’Imana.

gatare yanditse ku itariki ya: 10-03-2023  →  Musubize

Abo bagore n’abakobwa n,abo gukeza kuko igare irafasha mu kwiteza imbere mu bihugu bigikenye canke biri munzira y’amajambere. Abakora mu vy,urudandaza leta ibiteho ntibake imisoro irenze! Igare n,imodoka y,umukene.

Egide yanditse ku itariki ya: 10-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka