95% by’abajya Iwawa basubira ku murongo

Mu rubyiruko ruba rufite imico itari myiza rujyanwa Iwawa kugororwa no kwigishwa imyunga, 95% bagaruka mu murongo; nk’uko byemezwa n’umuhuzabikorwa w’ikigo cya Iwawa, Niyongabo Nicolas.

Umuhuzabikorwa mu kigo ngororamuco cya Iwawa asobanura ko mu bugororamuco bakora baba bagomba kurandura ingeso zitandukanye muri urwo rubyiruko. Harimo kureka kunywa ibiyobyabwenge, kwiba, no kuba inzererezi.

Umwana uvuye Iwawa ashyikirizwa akarere, nako kakamushyikiriza umurenge, na wo ukamushyikiriza ababyeyi, ababyeyi na bo bakamufasha gutuza no kwiyubaka. Ikigo cya Iwawa ariko na cyo ngo ntigitererana abo bana kuko nk’ubu bari mu gikorwa cyo kubasura ngo barebe uko basubijwe mu buzima busanzwe.

Muri uko gusura urubyiruko ruba rwaravuye Iwawa, hari igihe usanga hari abateshutswe bagasubira mu buzima bahozemo. Urugero ni umusore witwa Mujyambere Pierre w’imyaka 22 wongeye gufatirwa mu nzererezi mu mujyi wa Kigali nyuma yo kuva Iwawa.

Mujyambere yagiye Iwawa yiga kudoda ariko yageze iwabo abura ibikoresho byo kubyaza umusaruro ibyo yize maze ubukene bwamurembeje asubira mu mujyi wa Kigali.

Uyu musore wavuye Iwawa tariki 05/01/2012 avuga ko yasubiye mu mujyi wa Kigali amaze ukwezi kumwe avuye Iwawa kubera ko yabonaga hari ibyo akenera ntabibone. Yageze i Kigali yaka akazi ko gutwara inkwi ku muntu uzicuruza ariko ntibyamuhira kuko yahuye na polisi ikamujyana i Gikondo ahakusanyirizwa inzererezi zo mu mujyi wa Kigali, nyuma bakahamukura bamuzana i Kayenzi.

Mujyambere ukomoka mu kagari ka Kigese, umurenge wa Rugarika mu karere ka Kamonyi avuga ko iwabo bafite abana benshi kandi bakaba nta bushobozi bafite bwo kumubonera ibikoresho byo kwihangira umurimo.

Uyu musore umaze ibyumweru bibiri mu kigo ngororamuco cya Kayenzi yifuza ko ubuyobozi bwamufasha kubona ibikoresho, maze agakora umwuga w’ubudozi yigiye Iwawa kuko kujya mu mujyi byo bitamuhiriye.

Niyongabo Nicolas, umuhuzabikorwa mu kigo ngororamuco cya Iwawa avuga ko igihe abo bana bamara mu kigo cya Iwawa kidahagije ngo umwana abe yasubiye mu murongo. Agira ati “umwaka umwe bamara Iwawa ntuhagije kugira ngo umwana wamaze imyaka itanu mu muhanda abe yagarutse mu murongo”.

Marie Josee Uwiringira

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka