85% by’imyanzuro y’Umushyikirano wa 2014 byagezweho ku gipimo cya 80%
Ibiro by’umukuru w’Igihugu bitangaza ko imyanzuro ingana na 85% y’Umushyikirano w’umwaka ushize wa 2014, yashyizwe mu bikorwa kurenza 80%.
Itangazo ryasohotse mbere y’uko Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 13 itangira kuri uyu wa mbere tariki 21 Ukuboza 2015, rivuga ko inzego zishinzwe gushyira mu bikorwa imyanzuro, zigomba kurangiza isigaye bitarenze ukwezi kwa Kamena k’umwaka wa 2016.

Mbere y’uko Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 13 ifata imyanzuro mishya, irabanza gusuzuma uburyo imyanzuro y’ubushize yashyizwe mu bikorwa.
Insanganyamatsiko y’Umushyikirano w’uyu mwaka igira iti “Guhitamo kw’Abanyarwanda niwo musingi w’iterambere n’agaciro by’u Rwanda.”

Abanyarwanda bari hirya no hino mu gihugu no hanze baraza kuba bakurikiranye iyi nama ngarukwamaka ihuza Perezida wa Repubulika, abayobozi bakuru b’Igihugu, ab’inzego z’ibanze, ndetse n’abaturage muri rusange.
Hakoreshejwe ikoranabuhanga, abaturage bari hirya no mu gihugu baragira uruhare mu gutanga ibitekerezo n’ibibazo ku ngingo zirebana n’imiyoborere y’igihugu, ubukungu, imibereho myiza n’ubutabera.
By’umwihariko mu byumba by’Inama mu turere twa Bugesera, Gisagara Burera no kuri Stade Amahoro nto, urubyiruko ruraza kuba rukurikirana kuri za televiziyo imbonankubone ibibera mu Mushukirano, aho ruza no kuba rutanga ibitekerezo n’ibibazo.
Inama y’Umushykirano kandi yitabiriwe n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye mu mahanga,ndetse n’Itangazamakuru mpuzamahanga.

Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Iyi nama ni ngombwa kuko abanyarwanda twese abari mu kihugu nabari hanze yacyo tukwiriye kurebera hamwe ibyagezweho ni mpanvu bimwe bitagezweho hakashakirwa umuti winzitizi zatubuza kwiyubakira i kihugo.
NB.Nyuma ya referandum turashimako yatowe kuli 98,nibice%
niyo mpanvu muli mandat zisigaye tutagombye kusenya ibyo twagezeho ahubwo tubirinde ndetse tubibungabunge,tubyongereho nibindi byiza hanyuma akimuhana kazaze tufite ifatiro ndetse nahejo harambye(ECO/HEALTH,FOOD SEC,INFRASTR,EDUC a long terme).
Uturere: Tukeneye ko imihanda yatangiwe irangirana na 2016 kuko iyo hatari imigendanirane yoroshe abantu barigunga ndetse niterambere risubira hasi.Imodoka zacu zikangirika ndetse nabatugana bagataha bababaye