600 bize ubudozi bagiye kubonerwa akazi

Abanyeshuri 600 bize ubudozi bagiye guhabwa akazi binyuze mu bufatanye bw’ikigo giteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (DWA) n’ikigo C&H Rwanda kidoda kikanacuruza imyenda.

Aba banyeshuri ni abarangije kwiga amasomo y’ubudozi mu mashuri ya WDA, bazahugurwa n’ikigo C&H Rwanda mbere y’uko bahabwa akazi nyirizina.

Umuyobozi Mukuru wa DWA, Jerome Gasana n'Umuyobozi Wungirije wa C&H Rwanda, Anna An, bashyira umukono ku masezerano y'ubu bufatanye.
Umuyobozi Mukuru wa DWA, Jerome Gasana n’Umuyobozi Wungirije wa C&H Rwanda, Anna An, bashyira umukono ku masezerano y’ubu bufatanye.

Umuyobozi Mukuru wa WDA, Gasana Jerome, yavuze ko iyi gahunda iri mu murongo wa Leta wo guhanga imirimo mishya, ubwo yasinyaga amasezerano n’iki kigo ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 15 Gashyantare 2016.

Yagize ati “Abanyeshuri basoza amasomo yabo mu budozi, bajye bahita bahugurwa mu gihe cy’amezi atandatu muri iki kigo, nyuma gihite kibaha akazi kuko ari ikigo mpuzamahanga kiri kwaguka gikeneye abakozi benshi."

Gasana yanatangaje ko aba banyeshuri bazahugurwa, baziyongera ku bandi 300 na bo bamaze guhugurwa ku bufatanye bw’ibi bigo byombi.

Avuga ko nyuma y’aya mahugurwa azatangira tariki 22 Gashyantare 2016, C&H Rwanda izaba ifite abakozi 900 bayikorera kandi bahuguriwe muri iki kigo.

Nzabandora Abdallah, Umuhuzabikorwa wa Gahunda y’ Igihugu yo guhanga imirimo, yatangaje ko abazahugurwa ku bijyanye no kwandika ku myenda, bazatangwaho asaga miliyoni 115Frw.

Abazahugurwa mu kudoda no gukoresha amamashini n’ibindi bikoresho byabugenewe, bazakatangwaho asaga miliyoni 259.5Frw, nk’uko yabisonuye.

Muri aya mafaranga, WDA izatanga 70% yayo naho C&H Rwanda ikazatanga 30%.

Amasezerano y'ubu bufatanye yishimiwe ku mpande zombi.
Amasezerano y’ubu bufatanye yishimiwe ku mpande zombi.

Umuyobozi Wungirije wa C&H Rwanda, Anna An, yijeje inkunga, kugira ngo umwuga w’ubudozi urusheho gutera imbere mu Rwanda unarenge imipaka, Abanyarwanda batangire kwigarurira amasoko yo hanze nk’uko C&H Rwanda yatangiye kubigenza.

Kugeza ubu, C&H Rwanda ibona amasoko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu Bushinwa n’ ahandi; aho bagurishayo imyenda yakorewe mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

murahaoneze nonese umuntu azi kudodo mwamuha akaz
ESE byasaba iki kugirango abone akaz? mbayembashimiye mugihe negereje igisubizo cyanyu cyiz murakoze.

sibomana emmanueli yanditse ku itariki ya: 2-02-2022  →  Musubize

Ni byiza kandi ni akarusho ahubwo reb nishyire amashami yubudozi mumashuri yisumbuye bive mu imyuga bityo byigwe neza biminuzwe kuko birakenewe cyane.

theogene yanditse ku itariki ya: 16-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka