60% by’Abanyarwanda bazaba bafite ubumenyi mu ikoranabuhanga muri 2024 - Minisitiri Ingabire Paula

Mu nama yahuje ibihugu cyane cyane ibyo ku Mugabane w’Afurika, yiga ku bijyanye n’ubumenyi ku ikoranabuhanga, ikaba yarateguwe n’ikigo ICDL, gitanga amahugurwa ku bijyanye n’ikoranabuhanga, Minisitiri w’u Rwanda w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko uwo ari umwanya wo kugana ku kwesa imihigo bafite mu bijyanye n’ikoranabuhanga.

Minisitiri Ingabire Paula
Minisitiri Ingabire Paula

Leta y’u Rwanda yakomeje kwifashisha ayo mahugurwa atangwa na ICDL mu bigo bitandukanye bya Leta, nk’uko byasobanuwe na Minisitiri Ingabire, aho guhera na mbere y’icyorezo cya Covid-19, harebwaga uko Leta yakomeza kongera itangwa rya serivisi binyuze mu ikoranabuhanga, no kongera ubumenyi ku ikoranabuhanga mu bakozi ba Leta.

Ibyo ngo ntibigarukira mu bakozi ba Leta gusa, kuko no mu bikorera usanga hari porogaramu zitandukanye zifashishwa, kugira ngo umukozi wese agire ubumenyi bw’ibanze ku ikoranabuhanga, nk’uko Ingabire Paula yakomeje abisobanura.

Yagize ati “ICDL dukorana na bo, dufatanya na bo nka Minisiteri ishinzwe ikoranabuhanga. Dukorana umwaka ku wundi, kugira ngo abakozi bo mu nzego zitandukanye za Leta, bashobore kuba bagira amahugurwa mu bijyanye n’ikoranabuhanga. Ikindi ni uko mu bijyanye n’amahugurwa mu ikoranabuhanga, ntabwo tubirebera mu bakozi gusa, ahubwo no mu baturage, dufite intore mu ikoranabuhanga zigenda mu duce dutandukanye tw’Igihugu, bahugura abaturage uko baryifashisha mu gusaba serivisi, kugira ngo bashobore kuzamura imibereho yabo”.

Yongeyeho ati “Rero iyi nama yaduhurije hano nk’ibihugu bya Afurika, aho baje kurebera hamwe ibyo u Rwanda rukora, kuko rukomeza kuzamura ibijyanye n’ikoranabuhanga kandi hari ibihugu byinshi bishaka kubigeraho. Ibyo na byo bigenda bituganisha ku kugira ngo turebe uko twabasha kugera ku mihigo twihaye y’uko nibura muri 2024, twaba dufite 60% by’Abanyarwanda bafite ubumenyi mu ikoranabuhanga”.

Umulisa Solange
Umulisa Solange

Umulisa Solange, Umuyobozi Mukuru wa ICDL Africa, yavuze ko icyo kigo gishinzwe gutanga ubumenyi mu bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga, kikaba gikorera mu bihugu bisaga 100 ku Isi, ndetse no mu bihugu 34 muri Afurika, icyicaro cyayo kikaba kiri mu Rwanda i Kigali, bityo guhuriza abaturutse muri ibyo bihugu byo ku mugabane mu Rwanda, bikaba byakozwe mu rwego rwo gusuzuma ibyagezweho mu gihe cy’umwaka wose ushize.

Yagize ati “Kuba ibiro bikuru bya ICDL biri hano i Kigali, dukorera mu bihugu birenga 30 muri Afurika, aho dufite ibikorwa bitandukanye byo guhugura abantu ku buryo bwo gutanga ubumenyi bwo gukoresha ikoranabuhanga mu buryo bugezweho. Ubwo rero muri ibyo bihugu byose, ibikorwa nyamukuru bikorerwa hano, iyo umwaka ugiye kurangira, turabahuza, kugira ngo turebe ibyo twateganyaga, ibyo twagezeho n’ibyo duteganya gukora mu mwaka utaha. Ubwo rero iyi nama yateguwe muri urwo rwego”.

Iyi nama yitezweho kuzamura urwego rw'ikoreshwa ry'ikoranabuhanga muri Afurika
Iyi nama yitezweho kuzamura urwego rw’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga muri Afurika

Umulisa yavuze ko bakurikije ibyo babonye mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19, basanze iyo umuntu afite ikoranabuhanga hari igihe ubuzima budahagarara, iyo akaba ari yo mpamvu bamaze iminsi baganira na za Guverinoma z’ibihugu bakoreramo muri Afurika, bareba uko bahuriza hamwe imbaraga, bagakorana kugira ngo abaturage bagire ubumenyi bukenewe ku isoko.

Ibyo ngo bizafasha ko mu myaka izaza buri muturage yaba yarize cyangwa atarize, azaba azi gusaba serivisi itangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka