51% by’abana bari munsi y’imyaka 12 bakoze imibonano mpuzabitsina mu 2023

Abadepite bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko batangiye gusuzuma umushinga w’itegeko urimo ingingo yemerera abana bafite kuva ku myaka 15 kuzamura guhabwa serivisi zo kuboneza urubyaro bidasabye ko baherekezwa n’ababyeyi babo.

Iyi ngingo icyakora, abadepite basabye ko isuzumanwa ubushishozi, mu gihe Minisiteri y’Ubuzima yerekana ko umwanzuro ukwiye gufatwa vuba kuko imibare ihari ihangayikishije.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana muri RBC, Dr Aline Uwimana avuga ko ubushakashatsi bwakozwe muri 2023 bwaberetse ko abana 51% bafite munsi y’imyaka 12 bose bakoze imibonano mpuzabitsina agasanga ari ho haturuka ibibazo by’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse n’izo nda zitateganyijwe.

Yongeyeho kandi ati”Mu bagore basuzumisha inda buri mwaka 2% baba ari abana bari munsi y’imyaka 18 tugasanga kubemerera gufata iyi miti bizafasha cyane kubarinda inda zitateganyijwe."

Dr Uwimana avuga ko iri tegeko ryemewe kandi rigatorwa ryatuma hari ibibazo bikemuka birimo no gukumira inda zitateganyijwe. Avuga ko uburyo bwo gukumira iki kibazo bwakoreshejwe burimo kwifata n’agakingirizo busa n’ubutaratanze umusaruro, bityo hakwiye kwitabaza gufasha abana kuboneza urubyaro.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko abana 4.5% b’abakobwa bakoze imibonano mpuzabitsina batarageza ku myaka 15, mu gihe abahungu bo mur icyo kigero ari 10.1%. Muri aba harimo abari bafite abana mbere yo kugeza ku myaka 15 y’amavuko.

Imibare ya Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango igaragaza ko abangavu 22.454 basambanyijwe bakanaterwa inda mu mwaka wa 2024, bigaragaza ko ari ikibazo gikomereye umuryango kigomba guhagurukirwa.

Ni mu gihe mu 2020 abangavu 19.701 batewe inda, mu 2021 bariyongera bagera kuri 23.111, na ho mu 2022 bagera kuri 24.472 mu gihe mu 2023 bagabanyutseho gato bagera kuri 22.055.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko itegeko ryatowe mu 1998 ryerekeye ubuhanga bwo kuvura ritakikijyanye n’igihe kubera iterambere ryihuse mu buvuzi ari yo mpamvu naryo ririmo kuvugururwa.

Depite Uwababyeyi Jeannette, avuga ku mushinga w’itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi, riteganya ko umwana w’imyaka 15 ashobora kwemererwa serivisi zo kuboneza urubyaro yasabye ko byakoranwa ubushishozi kuko bashobora kubareka noneho bikaba byateza ikindi kibazo.

Ati "Ese ahubwo ntabwo haba hari ikibazo cy’ubumenyi buke ku buryo n’ubundi nitunabafungurira ahubwo ari bwo bazabikoresha nabi kurushaho."

Uburenganzira busesuye ku kuboneza urubyaro ku bangavu n’ingimbi, itegeko rigenga abantu n’umuryango ryo muri kamena 2024 rivuga ko izo serivisi zihabwa umuntu ufite imyaka y’ubukure 18.

Ariko Minisitiri w’Ubuzima avuga ko basanze hakwiye kubaho umwihariko, kubera impamvu zirimo no kugabanya inda ziterwa abangavu.

Ati “ Mubyo dukora byose dukwiye kureba n’uburyo twakumira inda ziterwa abangavu kuko nacyo ni ikibazo gihangayikishije cyane”.

Uyu mushinga w’itegeko urimo ingingo iteganya ko umuntu ufite imyaka kuva kuri 15 kuzamura ashobora kwifatira icyemezo cyo guhabwa amakuru na serivisi z’ubuzima bw’imyororokere. Mu bisobanuro hagaragaza ko “imyaka y’ubukure” muri iri tegeko bivuga imyaka 15 y’amavuko kuzamura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ese ubu abana bangana gutya,bakoze imibonano cg barasambanyijwe?

Hoay yanditse ku itariki ya: 19-02-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka