38.9 % by’amazi WASAC itanga yangirika atageze ku bafatabuguzi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi isuku n’isukura (WASAC) cyagaragaje ko kikibangamiwe n’uko 38.9% y’amazi gitanga, yangirikira mu mayira ataragera ku bafatabuguzi, ku mpamvu zitandukanye.

Amazi WASAC yohereza mu bafatabuguzi yangirikira mu mayira atarabageraho
Amazi WASAC yohereza mu bafatabuguzi yangirikira mu mayira atarabageraho

Byasohotse mu imurikwa ry’ ibikorwa byagezweho na (WASAC) kuva mu 2014, bitangarizwa mu biganiro yagiraye n’ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi meza ku baturage muri Malawi (LWB), icyo muri Kenya (EWASCO) n’Ikigo cy’Abayapani gishinzwe iterambere mpuzamahanga JICA nk’umuterankunga wayo.

Gashugi Innocent, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo gusaranganya amazi muri WASAC, yagize ati: “Ku munsi WASAC itanga amazi mu masaha agera kuri 22 ariko amazi angana na 38.9% yangirikira mu nzira.

Rutagungira Methode,Umukozi wa WASAC ushinzwe gukwirakwiza amazi n’isukura mu mujyi wa Kigali, nawe yemeza ko hari amazi menshi yangirika atageze ku baturage gusa ariko hari impamvu avuga ko zitera iyi yangirika.

Yagize ati: “Kuba ayo mazi 38.9% acyangirika, bituruka kuri imwe mu miyoboro ishaje ya WASAC, bigaterwa kandi n’ivugururwa ry’ibikorwaremezo bindi birimo imihanda n’amazu yubakwa rimwe na rimwe bikagenda byangiza imiyoboro yacu.”

Akomeza avuga ko hari za mubazi ziba zishaje zitagifite ubushobozi bwo kubara neza, hakaba n’ abarangwaho ingeso yo kwiba amazi kubera kwanga kwishyura serivisi bahabwa ndetse n’abayanyuza ku ruhande bafite ibindi bayakoreha kugira ngo bayungukemo.

Rutagungira kandi asobanura ko kubera ko u Rwanda rugizwe n’imisozi miremire, mu gukwirakwiza amazi hariho igihe bifashisha imashini zongera umuvuduko nabyo bikagira ingaruka ku matiyo ashaje n’ayamenetse amazi akameneka ari menshi.

Ubutaka bwo mu bice bimwe na bimwe by’igihugu; nko muri Nyabihu na Burera ngo ntibuborohereza kuko ibikorwaremezo by’amazi biba bitabye mu butaka iyo itiyo igize ikibazo amazi aca mu makoro ntibabimenye.

Indi mpamvu Rutagungira atanga, ni ukuba ibikorwaremezo by’amazi hariho igihe byambutswa ibishanga habaho ko itiyo itobokera muri icyo gishanga, iki kigo kikabibona bitinze, ibyo nabyo bikabateza ibihombo.

Yavuze ko mu rwego rwo kugabanya ibyo bihombo habayeho gukorana na JICA bayisura mu Buyapani, ibagaragariza ibikoresho bakoresha bikomeye, akaba ari nabyo WASAC iri gushakisha ibifashijwemo n’icyo kigo cy’Abayapani.

N’ubwo bimeze ariko kugabanya ibyo bihombo bisaba amafaranga menshi kuko imiyoboro ubwayo ikeneye kuvugururwa isaba amafaranga abarirwa muri miliyari 50 buri mwaka, nk’uko Rutagungira abivuga. Gusa mu myaka 5 iri imbere hari icyo bizaba byakemuye.

Kugeza ubu WASAC ibasha gutanga amazi angana na miliyoni 53 za meterokibe ku mwaka.
Iki kigo ku munsi gitanga amazi meza angana na meterokibe 230.000 ku bafatabuguzi bayo bangana n’ingo 207.000, zingana n’abanyarwanda basaga miliyoni 5.5 bakoresha amazi atunganwa n’icyo kigo.

Rutagungira avuga ko ahereye kuri serivisi batanga zishingiye ku miti bakoreshwa mu gutunganya amazi, kwishyura amashanyarazi y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutanga amashanyarazi (REG), Kwishyura imisoro n’imishahara y’abakozi, ibikoresho bisohoka binishyurwa, ku kwezi ngo iki kigo cyinjiza agera kuri miliyari 1.200 y’amafaranga y’u Rwanda.

Tomonori Nagase, Umuyobozi mukuru wungirije uhagarariye Ikigo cy’Abayapani kita ku iterambere mpuzamahanga mu Rwanda (JICA) atangaza ko hashize igihe kinini batangiye ubufatanye na WASAC ku bijyanye no kubungabunga amazi yangirika atageze ku baturage.

Yatangaje ko kugaruza amazi yangirika akagera ku baturage ari iby’ingenzi kuko biramira amafaranga yatakaraga.

Tomonori yavuze ko mbere JICA itaratangira iyo gahunda yo gutera inkunga ibikorwa byo gucunga amazi yangirika neza mu Rwanda, babanje kubikorera mu bihugu bya Malawi na Kenya kandi ngo ibyo bihugu hari intambwe nziza bimaze gutera mu bumenyi butuma bibasha gucunga neza amazi agera ku baturage.

Ku bw’ibyo ngo yizeye neza ko u Rwanda mu gihe gito kiri imbere ruzaba rubasha gucunga neza no kugaruza amazi yangirikaga ntagere ku baturage kubera ubumenyi rwunguka kandi bazakomeza gutera inkunga ibyo bikorwa.

Stevie Kazembe witabiriye ibi biganiro aturutse muri Malawi mu kigo gishinzwe ibyo kwegereza amazi meza abaturage(LWB), yatatangaje ko mu gihugu cyabo bagifite ikibazo gikomeye cyo kwegereza amazi meza abaturage ku buryo agera muri buri rugo kuko hari acyangirika menshi.

Gusa ngo ibi biganiro bazungukiramo byinshi bizafasha kubungabunga amazi yangirika mu gihugu cyabo.

Yagize ati: “Iyi nama iradufasha gufata ingamba n’uburyo butuma dushyira mu buryo ibyo twasangijwe kandi bizatanga umusaruro iwacu muri Malawi”.

Yongeyeho ko ariko bigisaba amafaranga menshi cyane kugira ngo iki kibazo gikemuke mu gihugu cyabo.

Singapour nicyo gihugu kiza ku mwanya wa mbere ku isi mu kugabanya amazi yangirika aho iri ku gipimo cya 5%, Malawi kuri 35%, U Rwanda kuri 38% naho iri Kenya kuri 40%.

Kuri uru rutonde nta gihugu cya Afurika kiza munsi ya 25%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

byose biterwa nuburangare bwabakozi,ba WASAC bamwe bakora nabi njye ubwamge,nahamagaye,kuli WASAC I cyumweru cyose mbabwora, ahali ikibazo amazi ameneka aliko nibikorwe ngo turaza, bukira, bugacya amazi aliko yangirika

gakuba yanditse ku itariki ya: 7-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka