37.3% by’abakobwa bahohoterwa mu mashuri ni bo gusa babivuga
Mu mpera z’umwaka ushize wa 2023, umunyeshuri w’umukobwa wigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza mu Rwunge rw’Amashuri rwa Nyabagendwa mu Murenge wa Rilima w’Akarere ka Bugesera, byavuzwe ko yatewe inda n’umwarimu wamwigishaga.
Ubuyobozi bw’iri shuri buvuga ko ayo makuru yavuzwe abanyeshuri bari mu biruhuko, ndetse ngo amashuri yongeye gutangira uwo mwarimu ntiyagaruka mu kazi, icyakora umuyobozi wa GS Nyabagendwa, Jean Paul Furayide, akavuga ko atakwemeza ko uwo mwarimu yajyanwe n’ibyo byamuvugwagaho byo gutera inda umunyeshuri.
Ati “Umwarimu yagiye yagiye kwiga muri kaminuza mu kwezi kwa 12 umwaka ushize, mu kwa mbere tuje gutangira ntiyagarutse. Tuza kumva amakuru atubwira ko akurikiranywe n’inzego z’ubugenzacyaha (RIB). Ababyeyi ntabwo bigeze batubwira ku kigo ko umwana yahohotewe na mwarimu. Rero twebwe nk’ikigo ntabwo twabasha kwemeza ko mwarimu ari we wahohoteye uwo mwana, twebwe twagaragaje ko yataye akazi”.
Umuyobozi w’iri shuri yongeyeho ko baganiriye n’umwana bivugwa ko yahohotewe n’umwarimu, ariko bakirinda kwinjira cyane muri icyo kibazo kuko cyari cyaragejejwe mu nzego zibishinzwe, ndetse n’uwakekwagaho kumuhohotera akaba atari ahari.
N’ubwo uyu muyobozi avuga ibi ariko, hari bamwe mu barezi bakorera kuri iri shuri, bavuga ko uwo mwarimu yatorotse ubutabera ubu akaba agishakishwa ngo akurikiranwe.
Ni mu gihe uyu mwana we yakomeje amasomo, ndetse ubuyobozi bw’ishuri bukavuga ko basoje umwaka wa 2023-2024 atarabyara.
Ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abanyeshuri ku mashuri, ni kimwe mu bibazo bihangayikishije inzego zitandukanye, zivuga ko bitari bikwiye ko umunyeshuri by’umwihariko uw’umukobwa, adakwiye guhangana n’amasomo ngo agerekeho no guhangana n’ihohoterwa akorererwa.
Umuryango Young Women’s Christian Association (YWCA) Rwanda, ufatanyije na Never Again Rwanda, bakoze ubushakashatsi kuri bene iri hohoterwa, bwakorewe mu mashuri yisumbuye yo mu Turere twa Kicukiro na Bugesera, ndetse n’amashuri Makuru abiri yo mu Mujyi wa Kigali.
Ni ubushakashatsi bwagaragaje ko hafi 93% by’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye, basobanukiwe na politiki yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa ku mashuri.
Abanyeshuri babajijwe bagaragaje ko ihohoterwa rikunze kwiganza cyane harimo gusambanywa ku gahato, kubakorakora batabishaka by’umwihariko ku myanya y’ibanga ndetse no kubasoma ku gahato, ndetse n’ibindi.
Bamwe mu bagaragajwe n’ubu bushakashatsi nk’abakora iryo hohotera, harimo abanyeshuri bagenzi babo, abarimu ndetse n’abandi babakikije.
Abanyeshuri 59% babajijwe, bagaragaje ko bazi uburyo bwo kugaragaza ihohoterwa bakorerwa, nyamara ariko ubu bushakashatsi bugaragaza ko abatinyuka kurigaragaza ari 37.3% gusa.
Aha ni ho Umuyobozi Mukuru wa YWCA, Uzamukunda Pudentienne, agaragaza ko iki ari ikibazo gikwiye guhagurikirwa n’inzego zose zireberera umuryango Nyarwanda.
Agira ati “Hakenewe kongera ubukangurambaga kandi tugakurikirana neza ko abana bose abahungu n’abakobwa bigishijwe, umuco wo guhohotera ukaba kirazira mu mashuri yacu. Ubikoze akaba azi ko hari ibihano biteganyijwe, kandi abantu bakareka kurebera ihohoterwa, bakajya babivuga”.
Mu bindi bigaragazwa nk’igisubizo harimo no kwigisha ababyeyi bagakangukira kujya baganira n’abana babo bakababwira ibyo banyuramo mu gihe bari ku mashuri, bityo bakumva harimo ihohotera bakihutira kubimenyesha inzego zibishinzwe.
Bamwe mu bayobora amashuri, na bo bavuga ko umuti w’iki kibazo udakwiye gushakirwa mu mashuri gusa, ko ahubwo inzego zose zigize umuryango Nyarwanda zirebwa na cyo.
Deogratias Tuyisingize, uyobora Urwunge rw’Amashuri rwa Nkanga rwo mu Murenge wa Rweru w’Akarere ka Bugesera, ati “Turareba tugasanga kugira ngo ihohotera rishingiye ku gitsina riranduke, Abanyarwanda bose aho bahurira bakwiye gufata umwanya wo kuryamagana, no gufata ingamba zituma ridakomeza kubaho kuko ribangamira abana”.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|