30% by’abaturage basabwa n’abayobozi b’imidugudu guhurira mu kabari

Abaturage bagera kuri 30% bemeza ko abayobozi b’imidugudu babasaba ko bahurira mu kabari mu gihe bashaka ibyangombwa; nk’uko ubushakashatsi bwakozwe na Trasperency Rwanda bubitangaza.

Iyi mibare yatangarijwe mu muhango wo gushyikirizwa igihembo cy’umushinga wakozwe na Trasperency Rwanda, wahize indi igera kuri 14 bari bahanganye, ugamije gufasha abaturage gutinyuka kuvuga uko babona serivisi bahabwa n’abayobozi b’ibanze.

Guhurira mu kabari biterwa n’uko ahanini abo bayobozi nta biro baba bafite noneho bagahitiramo umuturage akabari bahuriramo kuko adashobora kuza atitwajwe inzoga yo kuganiriraho; nk’uko Marie Immaculee Ingabire yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa mbere tariki 04/06/2012.

Ingabire ariko avuga ko icyo kibazo ari kimwe muri bicye byagaragaye bisigaye bitaracyemuka, kuko 70% basigaye bemeje ko imyumvire y’abayobozi b’ibanze mu guha abaturage serivisi igenda irushaho kuba myiza.

Tranperency Rwanda yaje imbere y’ibigo bitandukanye, birimo amaradiyo nka Radio Isango Star yaje ku mwanya wa gatatu n’indi mishinga igamije guteza imbere abaturage nka COPORWA, ishinzwe guteza imbere abasigajwe inyuma n’amateka.

Abakoze imishinga bose bahawe igihamya ko bayitabiriye (certificates).
Abakoze imishinga bose bahawe igihamya ko bayitabiriye (certificates).

Prof. Anastase Shyaka, uyobora ikigo cyatangije iyi gahunda, yavuze ko byari mu rwego rwo gutera inkunga ibigo bitegamiye kuri Leta, kuko byagaragaye ko iyo bihawe ubushobozi bishobora guteza imbere abaturage.

Ati: “Icyo twifuza kuri iyi miryango ni ugufatanya na Leta mu guteza imbere igihugu no guharanira ineza y’Umunyarwanda”.

Buri kigo mu bigo 14 bitegamiye kuri Leta byari byatoranyijwe cyahawe amafaranga miliyoni zigera ku icyenda mu rwego rwo kugifasha gutegura imishinga iteza imbere abaturage uhereye ku miyoborere myiza.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka