25 bagizwe n’abagore n’abana batahutse bava muri Congo

Abanyarwanda 25 batahutse baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bakiriwe mu Nkambi ya Nyagatare, i Rusizi, yakira impunzi by’agateganyo.

Abanyarwanda batahutse barimo abagore n'abana
Abanyarwanda batahutse barimo abagore n’abana

Tariki ya 12 Ukwakira 2016, ubwo bageraga mu nkambi, bavuze ko n’ubwo babuzwaga gutahuka, bageze aho bakumva ari ngombwa kugaruka bakava mu buzima bubi babagamo, bakandamizwa n’aAbanyekongo.

Uzamukunda Chantal avuga ko yaganirije umugabo we amusaba ko batahuka aranangira. Iki ngo hari n’abababwiraga ko nibatahuka bazagirirwa nabi.

Agira ati “Baratubwiraga ngo abantu bavuye muri Kongo ngo bagera ino bakabica. Hari abagiye bataha bakavuga ngo nibashake batwice ariko dutahe ariko bagasanga ntakibazo gihari.

Hari n’abanyarwanda batubwiraga gutyo n’aba FDLR babagayo niko batubwiraga twabonaga bafite ubukene.”

Aba banyarwanda barakangurira bagenzi babo kugaruka mu gihugu cyababyaye, bakava mu buzima bubi bwo kwirirwa biruka mu mashyamba ya Kongo no gutotezwa n’abakongomani.

Abatahutse harimo abana 16 n’abagore icyenda bakaba bavuye muri Kongo, muri Kivu y’Amanjyepfo muri zone ya Karehe. Baturuka mu turere twa Rubavu, Rutsiro, Karongi na Burera.

Bari batahutse ari 34 ariko icyenda babakuramo kubera ko bamwe babeshyaga ko aribwo bagitahuka kandi bari baratahutse, bakongera kwigira impunzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka