2025: Ingabo na Polisi bubakiye abatishoboye inzu 70, bavura abasaga ibihumbi 40

Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu, MININTER, itangaza ko mu bikorwa ngarukamwaka byo kwegera abaturage umwaka wa 2024-2025, Ingabo na Polisi y’Igihugu bubakiye abaturage batishoboye inzu 70, ibiraro 13 bifasha Uturere guhahirana, banubaka ibyumba by’amashuri y’incuke 10.

Imiryango itishoboye yubakiwe inzu zigezweho
Imiryango itishoboye yubakiwe inzu zigezweho

Minisitiri w’Umutekano Dr. Vincent Biruta, avuga ko havuwe kandi abaturage hafi ibihumbi 43, hakaba hanateganyiiwe ko abubakiwe, bazafashwa mu mishinga itandukanye y’iterambere irimo iy’ubworozi bw’inka n’amatungo magufi, n’ubworozi bw’amafi kugira ngo barusheho kwiteza imbere, bityo ibikorwa bya Polisi n’Ingabo z’Igihugu bikomeze kugira impinduka mu mibereho y’Abanyarwanda.

Agira ati "Ibikorwa turabibahaye, bishimangira ishusho y’ubufatanye hagati y’inzego z’ibanze, Police n’Ingabo, namwe mubibungabunge kuko hari ababihabwa bagahita bumva ko inzego z’umutekano zizaza no kubibasanira, namwe mugire uruhare mu kubifata neza kuko aribwo muzaba mugaragaje agaciro mubiha n’uko mwahinduye imyumvire".

Batubohoye ingoyi yo kuraraguza natwe tugiye Kwibohora ubukene: Abahawe inzu ba Ngororero

Abaturage bo mu miryango itishoboye mu Karere ka Ngororero bahawe inzu zo guturamo, bavuga ko babohowe ingoyi yo kuraraguza batagiraga aho bakinga umusaya, na bo bakaba bagiye gukora cyane bakibohora ingoyi y’ubukene.

Ubwo batahaga izo nzu mu Ngororero
Ubwo batahaga izo nzu mu Ngororero

Babitangarije muri icyo gikorwa cyo kubashyikiriza inzu zubatswe ku bikorwa bihuriwe n’inzego z’umutekano n’abaturage (Community outreach program), bihuza Ingabo na Polisi hagamijwe kwegera abaturage mu Karere ka Ngororero.

Izo nzu zubakiwe abatishoboye bo mu Murenge wa Gatumba mu Karere ka Ngororero, mu buryo bw’inzu zakira imiryango ibiri mu nzu imwe (Two in one), zashyizwemo ibikoresho byo mu nzu n’ibiryamirwa, ubwiherero bwo hanze, igikoni ubwogero, n’ibigega by’amazi.

Minisitiri Biruta wifatanyije n’Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba n’Akarere ka Ngororero gutanga izo nzu, agaruka ku mpamvu abaturage bubakirwa, yagaragaje ko hagamijwe kubafasha kwiteza imbere, kuko umuturage utuye nabi adakora ngo agere ku iterambere rirambye.

Umuryango wa Nkurunziza Bonaventure na Murekeyisoni Jeanne wo mu Karere ka Ngororero, ugaragaza ko guhabwa inzu yo guturamo n’abana bane babyaye, ari nko kongera kuvugurura umubano w’abashakanye, no guha umutuzo abana bakaryama neza batabyigana.

Barashima Leta y'Ubumwe bw'Abanyarwanda itagira uwo isiga inyuma
Barashima Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda itagira uwo isiga inyuma

Murekeyisoni n’umugabo we bagaragaza ko iyo ufite abana benshi mu kazu katabakwiriye, nta mutuzo kuri bo n’ababyeyi babo, kandi ko kubona inzu ari igishoro gikomeye cyo kwibohora ubukene.

Agira ati "Ubu tubohotse kuraraguza, tugiye noneho natwe kwiteza imbere, inzu ni ukuduha amahoro ntabwo tuzongera gutegereza ko abana baba badahari, agasambu dufite tukakabyaza umusaruro. Ni yo mpamvu dushimira Perezida Kagame watugejeje muri ibi bikorwa, narangiza iyi manda ye muzamubwire ko n’ubundi twiteguye kumutora, azirikana abana n’ababyeyi babayeho nabi nabo bagahindura ubuzima".

Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru yo Kwibohora ku nshuro 31 kandi, abagize Komite Nyobozi y’Akarere bari kumwe n’inzego z’umutekano bifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Rongi mu gikorwa cyo gutaha ku mugaragaro ikiraro cya Magarure, cyubatswe hagamijwe koroshya ubuhahirane hagati y’Akagari ka Gasharu n’aka Nyamirambo, kikaba kimwe muri 13 Minisitiri Biruta avuga ko byubatswe mu mezi atatu ashize.

Minisitiri Biruta arasaba Abanyarwanda gusigasira ibikorwa bagezwaho
Minisitiri Biruta arasaba Abanyarwanda gusigasira ibikorwa bagezwaho

Iki kiraro na cyo cyubatswe muri gahunda y’ibikorwa by’Ingabo na Polisi y’Igihugu bigamije gufasha abaturage mu mibereho myiza n’iterambere, byari bifite insanganyamatsiko igira iti "Ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano mu Kwizihiza #Kwibohora31 n’imyaka 25 y’imikoranire na Polisi y’u Rwanda”.

Hari abagejejweho amazi meza
Hari abagejejweho amazi meza
Inzu ziba zirimo n'ibikoresho by'ibanze
Inzu ziba zirimo n’ibikoresho by’ibanze
Abaturage baravuwe ku buntu
Abaturage baravuwe ku buntu
Bubakiwe n'uturima tw'igikoni
Bubakiwe n’uturima tw’igikoni
Muhanga hatashywe ikiraro
Muhanga hatashywe ikiraro

Inkuru zijyanye na: kwibohora 31

Ibitekerezo   ( 1 )

INGABO ZIGIHUGU NA POLICE NIMUKOMEREZAHO

YESAYA yanditse ku itariki ya: 4-07-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka