2013 mu makuru y’ingenzi yawuranze
Mu gihe umwaka wa 2013 ugenda wegera umusozo, Kigali Today irafatanya n’abakunzi bayo bakurikirana amakuru itangaza mu rurimi rw’ikinyarwanda (www.kigalitoday.com) mu gusubiza amaso inyuma hibukwa iby’ingenzi byaranze ubuzima bwa benshi mu Banyarwanda mu 2013
U Rwanda rwatangiye umwaka wa 2013 ruri mu kanama k’umuryango w’Abibumbye LONI gashinzwe amahoro ku isi mu buryo budahoraho, ndetse mu kwezi kwa kane rurakayobora.
U Rwanda kandi ruzakomeza kuba umwe mu banyamuryango b’ako kanama kugera mu mpera za 2014 hamwe n’ibihugu bya Amerika, Argentina, Australia, Azerbaijan, Korea, Pakistan, Togo, Uburusiya, Ubwongereza, Ubufaransa n’Ubushinwa.

Umukuru w’igihugu yavugaga ko 2013 uzaba umwaka w’uburumbuke
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuwa 21/01/2013, perezida Paul Kagame yabwiye abari bahagarariye ibitangazamakuru byo mu Rwanda no mu mahanga ko u Rwanda rwari rutangiye umwaka mu bihe bibi kuko abanyamahanga bari baruhagarikiye inkunga, ariko avuga ko ibyo bitari kubuza u Rwanda gutera imbere kuko ngo byagombaga gutera Abanyarwanda kumenya kugenekereza kugira ngo hakorwe ibiri mu bushobozi bw’Igihugu.
Kubwa perezida Kagame, ngo ihagarikwa ry’inkunga rishobora kuba andi mahirwe atuma abantu bongera gutekereza uko bakongera imbaraga mu gukora cyane kugira ngo bongere umusaruro, bagabanye gusesagura ndetse banabeho mu bushobozi bwabo.
Umunsi w’Intwari wizihijwe ku rwego rw’umudugudu

Ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru w’intwali z’igihugu ku nshuro ya 19 byabereye bwa mbere ku rwego rw’Umudugudu, leta ikaba yaravuze ko kwari ukugira ngo abaturage bose bitabire ibyo birori banasangire ubutumwa bwari bwagenewe uwo munsi nk’uko byatangajwe na Kamali Karegesa, Umunyamabanga Nshingabikorwa w’urwego rw’igihugu rushinzwe intwari z’igihugu, imidari n’impeta.
Abafite telefoni zigendanwa bose basabwe kwiyandikishaho imirongo bakoresha, mu byiswe SIM cards registration
Iki gikorwa cyayobowe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imirimo ifitiye igihugu akamaro RURA, Rwanda Utilities Regulation Agency cyasabaga buri wese ukoresha umurongo wa telefoni mu Rwanda kwiyandikishaho sim card ye bityo buri sim card hakamenyekana umwirondoro wuzuye w’umuntu uyikoresha.
Ku matariki ya 11-17/02/2013 u Rwanda rwakiriye iserukiramuco rya mbere k’ubugeni n’umuco ryiswe JAMAFEST
Iri serukiramuco ngo ryari rigamije kwimakaza ukwishyira hamwe kw’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba EAC binyuze mu mico y’abaturage ba EAC bose.
Binyuze mu muziki, ubugeni, ubukorikori n’ibindi iri serukiramuco ngo rizajya riba ku buryo buhoraho ariko bahinduranya igihugu riberamo mu rwego rwo guha agaciro umuco ugize ibihugu bya EAC byose.

Kuwa 14/02/2013, guverinoma yagejeje ku Banyarwanda binyuze imbere y’Inteko ishinga amategeko icyemezo cyo kuvugurura ingengo y’imari.
Ibi ngo byaturutse cyane cyane ku kuba u Rwanda rwari rwahagarikiwe inkunga n’abasanzwe barufashisha amafaranga menshi mu mafaranga igihugu giikoresha buri munsi.
Ingengo y’imari y’umwaka 2012/2013 yari yateguwe mbere ikemezwa n’inteko ishinga amategeko yari miliyari 1385,3 z’amafaranga y’u Rwanda. Icyo gihe ariko uwari minisitiri w’imari n’igenamigambi John Rwangombwa yavuze ko ingengo y’imari izavugururwa kugera kuri miliyari 1549,9.
Minisitiri Rwangombwa yemeje ko inkunga zari zahagaritswe zanganaga na miliyari 156.5. Uretse kugabanya amwe mu mafaranga leta yateganyaga gukoresha, icyo gihe hanafashwe icyemezo cyo gutira amafaranga ku masoko mpuzamahanga, mu byitwa kugurisha impapuro mpeshamwenda, euro bonds leta yagurishije ku masoko yo hanze.
Icyo gihe minisitiri w’imari yavuze ko amafaranga leta yakoreshaga atari imishahara yagabanyijweho 40% mu rwego rwo kwizirika umukanda kandi atangaza ko n’ubwo imishahara y’abakozi itari yahindutse, gushyiraho abakozi muri leta byabaye bihagaze.
Muri Werurwe kandi habaye Iserukiramuco nyafurika ku nshuro ya munani, ryahurije abahanzi bo mu bihugu bya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, u Burundi, Misiri, Namibiya na Uganda mu Rwanda. Aba bahanzi basusurukije Abaturarwanda ndetse babasanga mu mijyi itari Kigali nka Rwamagana, Huye, Karongi, Rubavu na Musanze.
Kuwa 26 Gashyantare 2013, Abaminisitiri bashya batandatu binjiye muri Guverinoma.
Aba ni ambasaderi Gatete Claver wabaye minisitiri w’imari n’igenamigambi asimbura John Rwangombwa wagizwe Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Prof. Silas Lwakabamba, wari umuyobozi wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda aba minisitiri w’ibikorwa-remezo asimbura Albert Nsengiyumva wahawe inshingano nshya zo kuba
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’Imyuga n’ubumenyi-ngiro.
Nanone Oda Gasinzigwa yabaye minisitiri w’iterambere ry’Umuryango n’uburinganire mu biro bya minisitiri w’intebe asimbura nyakwigendera Aloysia Inyumba. Madamu Seraphine Mukantabana yabaye minisitiri ushinzwe Gucyura Impunzi no Kurwanya Ibiza asimbuye Generali Marcel Gatsinzi.

Iri vugurura rya Guverinoma ryazanye impinduka kuko hashyizweho Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima ushinzwe ubuzima rusange n’ubuvuzi bw’ibanze, ikaba yarahawe, Dr Asiimwe Anita hamwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’umutungo kamere ushinzwe Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ariwe Imena Evode.
Perezida Paul Kagame yavuze ku bivugwa byo kuzakomeza kuyobora u Rwanda nyuma ya manda ye ya nyuma mu 2017.
Mu kiganiro n’abanyamakuru mpuzamahanga n’abo mu gihugu imbere cyabaye kuwa 27/02/2013, Perezida Paul Kagame yasubije ibibazo bitandukanye, birimo ikirebana no kuzakomeza kuyobora u Rwanda nyuma ya 2017 ku buryo byanatuma Itegeko-Nshinga u Rwanda rugenderaho iki gihe rihinduka.
Aha yasubije ko adashishikajwe no kwiyamamariza manda ya gatatu ubwo azaba ashoje manda ye ya kabiri nk’umukuru w’Igihugu mu 2017, cyakora avuga ko Abanyarwanda bakwiye guhitamo ikibabereye.
Perezida Kagame yagize ati “Maze iminsi numva abantu batandukanye babiganiraho ariko numvise benshi bajya impaka bavuga ko nshyigikiye ko itegeko-nshinga rihinduka kugira ngo nzongere kuyobora manda ya gatatu[…] Nagira ngo mbabwire ko ntashishikajwe no kuyobora indi manda rwose. Nzayobora izo Abanyarwanda bantoreye nizirangira ubwo nzabakorera mu bundi buryo.”
Perezida Kagame yongeyeho ariko ko Abanyarwanda ubwabo bafite uburenganzira bwo guhitamo icyo babona kibabereye aho kugendera ku marangamutima y’abanyamahanga batazi umwihariko w’amateka n’ibibazo by’u Rwanda.
Muri iki kiganiro kandi, umukuru w’igihugu yabwiye abanyamakuru ko imitwe itavuga rumwe na Leta ikorera hanze y’Igihugu ishobora kuza igakorera mu Rwanda kuko buri Munyarwanda wese yemerewe gukorera mu Rwanda.
Aha nanone abanyamakuru bagaragaje ko uburyo amatora y’abagize Inteko Ishingamategeko akorwamo byahinduka hakajya hatorwa koko abahagarariye abaturage ari nabo babitoreye maze perezida Paul Kagame asobanura ko ibyo bibaye ari igitekerezo gihuriweho n’Abanyarwanda benshi harebwa uburyo ibyo bihinduka.
Kuwa 13/03/ 2013, Minisitiri w’Uburezi Dr Vicent Biruta yatangaje ingengabihe izagenga Kaminuza imwe y’u Rwanda ihuriweho n’amashuri makuru yose yari asanzwe yitwa aya leta, yemeza ko iyo kaminuza yagombaga gutangira gukora mu mwaka w’amashuri 2013/2014 watangiye muri Nzeri 2013.
Ubu abiga mu cyiciro cy’amashuri makuru ya leta mu Rwanda bose biga muri Kaminuza imwe y’u Rwanda, UR, The University of Rwanda. Kaminuza y’Igihugu izaba ifite amashami atandatu yihariye arimo iry’ubuhinzi n’ubworozi, Ubuvuzi, Uburezi, Kwiga hakoreshejwe iyakure, Ubukungu n’ubucuruzi, Siyansi na Tekinoloji n’ibijyanye n’imibanire y’abantu.
Kuwa 07/04/2013 hatangijwe ibikorwa bitandukanye by’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibikorwa byagizwemo uruhare n’Abanyarwanda b’ingeri zose ndetse n’inshuti z’u Rwanda. Insanganyamatsiko yagiraga iti “Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi duharanira ukwigira.”
Ibikorwa byo kwibuka byatangiriye ku Rwibutso rwa Gisozi ahashyinguye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi basaga ibihumbi 250. Perezida Kagame yacanye urumuri rw’icyizere ruzakomeza kwaka kugera ku minsi ijana. Uru rumuri rugaragaza ko n’ubwo abasaga miliyoni bishwe muri Jenoside ariko hari icyizere cyo kubaho kandi neza.

Ku gicamunsi ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba, Perezida Kagame yifatanyije n’urubyiruko, abagize Guverinoma n’inshuti z’u Rwanada mu rugendo rwo kwibuka abazize Jenoside “Walk to Remember” rwatangiriye ku Nteko Ishingamategeko rugasorezwa kuri stade Amahoro ahakomereje ijoro ryo kwibuka.
Perezida Museveni yari mu Rwanda aho kuwa 24/04/2013 yagejeje ijambo ku Inteko Ishinga Amategeko y’Afurika y’Iburasirazuba yari iteraniye mu Rwanda mu nteko yayo idasanzwe ya gatanu yateraniye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Kuwa 02/05/2013 hatangajwe ko u Rwanda rwongeye kwegukana umwanya wa mbere ku bijyanye no gushyiraho amategeko yorohereza ubucuruzi mu mu bihugu bigize umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, rubona kandi umwanya wa kabiri ku rwego rw’isi yose mu korohereza ubucuruzi bunyura ku mupaka.
Kuwa 15/05/2013 ikipe ya Rayon Sports yatwaye igikombe cya shampiyona yari iherutse mu mwaka wa 2004. Iyi kipe byemezwa ko ikundwa na benshi mu Baturarwanda yabaye mu makuru yaranze 2013.

Kuwa 18/05/2013 Abanyarwanda basaga ibihumbi 3000 n’inshuti z’u Rwanda bahuriye i Troxy mu burasizuba bw’Umujyi wa London muri gahunda yiswe “Rwanda Day”, aho ababa mu mahanga baganiriye n’ababa mu Rwanda, abayobozi banyuranye ndeste na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Kuwa 23/05/2013 Umunyamabanga Mukuru wa Loni Ban Ki-Moon na Perezida wa Banki y’Isi Dr Jim Yong basuye u Rwanda barushimira uburyo rwashoboye kwiyubaka no guteza imbere uburinganire.

Kuwa 26/05/2013 perezida Jakaya Mrisho Kikwete wa Tanzaniya yasabye ko leta ziriho mu bihugu by’u Rwanda, Uganda na Congo Kinshasa zajya ku meza y’ibiganiro n’imitwe ivuga ko irwanya izo leta kugira ngo mu karere haboneke amahoro arambye.
Mu nama yabereye Addis-Abeba muri Ethiopia igamije gushaka amahoro arambye mu burasirazuba bwa Congo, perezida wa Tanzaniya yavuze ko amahoro nyayo kandi arambye azaboneka Congo niganira n’abayirwanyaga bo muri M23, Uganda ikaganira n’abibumbiye muri ADF-NALU ndetse n’u Rwanda rukaganira na FDLR ku buryo iyo mitwe yose yareka intambara.
U Rwanda rwamaganiye kure icyi cyifuzo cya Kikwete, rwemeza ko rutazigera na rimwe ruganira na FDLR leta y’u Rwanda ishinja kuba igizwe n’abakoze Jenoside mu 1994.
Ibi byateje umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi, aho abategetsi bakuru muri buri gihugu bakomeje kujya bumvikana batungana agatoki.
Kuwa 07/06/2013, ba minisitiri Johnston Busingye na Stella Ford Mugabo binjijwe muri guverinoma, Johnston Busingye arahirira kuyobora minisiteri y’ubutabera naho Stella Mugabo ashingwa minisiteri ishinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri.
Uwo munsi kandi bwana Clement Musangwabatware yarahiriye imirimo yo kuba Umuvunyi Mukuru Wungirije.
Kuwa 15/06/2013, Perezida Kagame yabonanye n’abanyeshuri 2800 barangije amashuri yisumbuye abasaba kuba kuba umusemburo w’iterambere.

Uru rubyiruko rwari ruhagarariye urundi rwo mu Turere twose tw’igihugu bahuriye muri Petit Stade mu Mujyi wa Kigali abandi nabo bakaba barakurikiranye mu buryo bw’ikoranabuhanga ndetse banashobora kubaza no gutanga ibitekerezo, abenshi bakaba bari mu Turere twa Ngoma na Huye.
Perezida Kagame yavuze ko abayobora umupira w’amaguru mu Rwanda bananiwe kuwuha umurongo nyawo, yemeza ko bashatse barekera aho burundu.

Yagize ati “Iyo nitegereza nkareba ibyi ikipe y’u Rwanda ikora, nkareba imyitwarire y’abayobozi bayo, mbona bakwiye kubireka bakajya birebera imipira y’ahandi babishoboye.”
Kuwa 23/06/2013, Abanyarwanda ibihumbi bitandatu n’abanyamahanga 460 baturutse mu bihugu birenga 30 bahuriye mu Kinigi hafi ya Parike y’ibirunga mu muhango wo kwita Izina abana b’ingagi 12.
Abitaga amazina baturutse mu ngeri zitandukanye, ibihanganye mu gukina amafilime, abamamaye mu kwita ku bidukikije.
Umuryango mushya w’ingagi wiswe Getty-Karisimbi, ingagi ziwugize zihabwa amazina ya:
Icyamamare McTub, Inyungura, Agasore, Iraje, Ingamiya, Fasha, Imigano, Ikigega, Ubukerarugendo, Icyororo, Isimbi na Ganza.
Aha hibukijwe cyane ko amafaranga ava mu bukerarugendo afasha mbere na mbere abaturiye pariki kuzahura imibereho yabo ndetse n’igihugu muri rusange.
Kuwa 04/07/2013, ku nshuro ya 19 y’umunsi wo Kwibohora, Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kutaba indorerezi mu iterambere ry’u Rwanda.
Ibikorwa byo kuyihimbaza byabereye ku rwego rw’umudugudu mu gihugu hose hagenderwa ku nsangamatsiko igira iti: Tugire ishyaka mu kuvugurura Afurika, ejo hacu mu biganza byacu”.

Ku rwego rw’igihugu, Perezida Paul Kagame yifatanije n’abaturage b’imidugudu 11muri Kinyinya ho mu karere ka Gasabo aho ibirori byabereye mu kigo cya gisirikare cya Kami giheruka no kuvugururwa.
Kuwa 22/07/2013, Umunyarwanda Muvunyi Hermans yegukanye umudari wa zahabu mu marushanwa y’abamugaye ya IPC Athletics World Championship mu mujyi wa Lyon mu Bufaransa.

Kuwa 25/07/2013, Minisitiri w’Intebe yafunguye ku mugaragaro imurikagurisha mpuzamahanga rya 16 benshi bita Expo, rikaba rayarasojwe kuwa 07/08/2013.
Nyuma y’uko leta ya Congo itanze impapuro zo guta muri yombi abayirwanyaga bo muri M23 bari barahungiye mu Rwanda, umuvugizi wa leta y’u Rwanda Louise Mushikiwabo yavuze ko icyifuzo cya Congo cyo gusaba kohererezwa izo cyitashoboraga guhutirwaho kuko ngo byagombaga kunyura mu mategeko u Rwanda rugenderaho n’andi mpuzamahanga, ariko yemeza ko amategeko y’u Rwanda atemera gutanga umuturage mu gihugu gifite ibihano byo kwicwa mu mategeko yacyo.
Ku nshuro ya gatandatu, urubyiruko rw’Abanyarwanda 276 biga mu mahanga bahuriye mu gikorwa cy’itorero mu kigo cya gisirikare cya Gako mu Bugesera.


Kuwa 10/08/2013, umuhanzi Riderman yegukanye igihembo cy’irushanwa bita Primus Guma Guma ritegurwa n’uruganda rwa BRALIRWA mu kwamamaza ikinyobwa cyabo gisembuye bita Primus.
Riderman yahawe igikombe n’amafaranga miliyoni 24 z’amanyarwanda nyuma y’irushanwa ryavuzweho ko yaberewe n’abateguye iryo rushanwa bitwa East African Promoters na Bralirwa. Umuhanzi Riderman yatsinze iri rushanwa ari uwa gatatu, nyuma ya King James waryegukanye mu mwaka wa 2012 na Tom Close waritwaye bwa mbere mu 2011.

Mu muhango wabaye kuwa 14/08/2013, Perezida wa repubulika yasheshe Inteko Ishingamategeko, umutwe w’Abadepite yari icyuye manda yayo y’imyaka itanu, yaje gusimburwa n’indi yatowe mu matora y’Abadepite yo kuwa 16/09/2013.
Kuwa 19/08/2013 hamuritswe ku mugaragaro ubwato buzajya bukoreshwa nk’imbangukiragutabara mu gutabara abarwayi barembye bakeneraga kunyura mu nzira zo mu mazi.

Ubu bwato bushobora gutwara abarwayi barindwi, hamwe n’ababutwara babiri ndetse n’abaforomo babiri bahuguwe gutanga ubufasha bw’ibanze mu bihe bikomeye. Iyi mbangukiragutabara ifite agaciro kangana na miliyoni 300 z’amanyarwanda yatashwe ku mugaragaro ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu mu karere ka Karongi.
Kuva mu ntangiriro za Nzeli, Abanyarwanda basaga ibihumbi umunani babaga muri Tanzaniya birukanywe muri icyo gihugu, mu gikorwa bamwe bahuje no kuba u Rwanda na Tanzaniya bitarumvikanye ku murongo wagenderwaho mu gucyemura ibibazo by’intambara n’umutekano muri Congo no mu karere.

Kuwa 13/09/2013, Leta y’u Rwanda yatangije EDPRS2, gahunda ya kabiri y’iterambere no kurwanya ubukene igamije kugeza igihugu ku bukungu bugereranyije.
Leta y’u Rwanda yemeje ko EDPRS1 yashyizwe mu bikorwa ikanagera ku ntego zayo mu buryo bushimishije kuko yashoboye kuvana Abanywarwanda bagera kuri milliyoni mu bukene hagati y’umwaka wa 2008 na 2012 ndetse ubukene bukabije bukaba bwaravuye kuri 37% bugera kuri 24% naho ubukungu rusange bukaba bwarazamutse ku kigereranyo cya 8.2% buri mwaka muri iyo myaka uko ari itanu.
Ubwo Abadepite batowe mu matora ya Nzeli batangiraga imirimo yabo kuwa 23/09/2013, u Rwanda rwaciye agahigo ko kugira abagore benshi mu nteko ishinga amategeko ku isi, aho abagore bangana na 51 mu badepite 80 batorewe n’amashyaka yabo kuba mu nteko ishinga amategeko nshya. Ni ijanisha rya 64% ritaraba ahandi ku isi.

U Rwanda kandi rwari rusanzwe ari cyo gihugu gifite abagore benshi mu nteko ishinga amategeko, aho mu nteko yacyuye igihe banganaga na 56%. Kuba rero bazamutseho 8%, u Rwanda rwongeye kwesa umuhigo.
Ku matariki ya 27 na 28/09/2013, i Toronto muri Canada, habereye igikorwa cyizwi nka Rwanda Day.
Ahitwa 45 Carl Hall Road habereye ihuriro rihuza Abanyarwanda baba mu mahanga n’ababa imbere mu gihugu ndetse n’inshuri z’u Rwanda mu gikorwa cyari kibaye ku nshuro ya gatanu nyuma y’ibyabaye mu mijyi ya Boston na Chicago muri Amerika, i Paris mu Bufaransa na London mu Bwongereza.

Kuwa 28/09/2013, u Rwanda rwatangije ubukangurambaga bw’iminsi 1000 bugamije guca imirire mibi.

Mu ngamba nshya zo guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi mu Rwanda, Leta y’u Rwanda yatangije umugambi wiswe “Thousand Days in the Land of a Thousand Hills” ugamije ubukangurambaga buzahwiturira Abanyarwanda kuzamura imirire y’abakunze guhura n’ikibazo cy’imirire mibi.
Iyi gahunda izarangira mu Kwakira 2016, izibanda ku bana bataragira imyaka 5, ababyeyi batwite n’abonsa ndetse n’abana batangiye kwiga, ikaba izafashakugabanya umubare w’abarwara n’abahitanwa n’izo ndwara.
Kuwa 09/09/2013, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imisoro RRA, Rwanda Revenue Authority, cyashyizeho uburyo budasanzwe bwo kumenyekanisha no gutanga umusoro hakoreshejwe telefoni igendanwa.

Ubwo yatangizaga ikoreshwa ry’ubu buryo, minisitiri w’Imali n’Igenamigambi Claver Gatete yakanguriye abasora gukoresha iyi nzira y’ikoranabuhanga kuko ihendutse kandi ikazabafasha kutajya gutonda umurongo ku Kigo cy’Imisoro cyangwa ku mabanki mu gihe cyo gutanga imisoro.
Uburyo busha bwa M-declaration kandi bwemera itangwa ry’imisoro hakoreshejwe inzira zisanzwe zo kohererezanya amafaranga nka MTN-Mobile money, Tigo Cash na Airtel Money.
Ku matariki ya 28 na 29/10/2013, mu Rwanda habereye inama mpuzamahanga yiga uko ikoranabuhanga ryakoreshwa mu kwihutisha interambere yiswe ‘‘Transform Africa’’ itegurwa na Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’ihuriro mpuzamahanga ry’ibigo by’itumanaho.

Perezida Paul Kagame ari kumwe n’abakuru b’ibihugu bya Uganda, Burkina Faso, Gabon, Sudani y’Amajyepfo, Kenya na Mali bunguranye ibitekerezo k’uburyo ikoranabuhanga ryakoreshwa mu guteza imbere umugabane w’Afurika ndetse ukaba washyikira ukanarenga ku migabane yamaze gutera imbere.
U Rwanda rufata ikoranabuhanga nk’ibindi byangombwa nkenerwa mu buzima nk’amazi n’umuriro ndetse ko gushora imari mu ikoranabuhanga byabyaye inyungu mu nzego zose.
Amabuye y’agaciro acukurwa mu Rwanda yahawe icyemezo cy’ubuziranenge na ICGLR kuwa 05/11/2013.

Icyi cyemezo cya ICGLR gifasha guha icyizere abaguzi ko ayo mabuye adaturutse mu turere turangwamo imirwano, bityo akaba yatiza umurindi abarwana ndetse ko yujuje ubuziranenge. Mu Rwanda, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa mu bisimu bigera kuri 548 bikaba bicukura cyane cyane gasegereti, wolufaramu,na koluta.
Kuwa 08/09/2013, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yatangije umwiherero w’iminsi ibiri w’abagize guverinoma kuri gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda.’

Uyu mwiherero wari ufite insanganyamatsiko ivuga iti “Gusuzuma amateka mabi yaranze igihugu cyacu tugamije kwubaka ejo hazaza heza: Uruhare rw’ubuyobozi mu kwubaka Ubunyarwanda.”

Iyi gahunda ya Ndi Umunyarwanda yazanywe n’urubyiruko mu gihe bunguranaga ibitekerezo mu cyo bise YouthConnektDialogue aho bari bagamije kwimakaza umuco wo kuvugisha ukuri, kubabarira no gukira ibikomere.
Kuwa 30/11/2013, Abakuru b’ibihugu b’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bashyize umukono ku masezerano yo gushyiraho ifaranga rimwe.

Icyi cyemezo cyafatiwe i Kampala muri Uganda mu nama isanzwe ya 15 y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba EAC, aho bashyize umukono ku masezerano yo gushyiraho ifaranga rimwe rizakoreshwa mu bihugu bigize uwo umuryango.
Muri iyo nama kandi hatowe perezida Uhuru kenyatta wa Kenya ngo ayobore EAC kuko u Rwanda rwari rutahiwe rwagaragaje ko rutakibyifuza ku mpamvu za gahunda nyinshi ziri mu Rwanda mu mwaka utaha wa 2014 zirimo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 20, bityo ngo perezida w’u Rwanda n’abandi bayobozi bakuru bakaba batabasha kwitanga uko bikwiye muri gahunda za EAC n’iz’u Rwanda bwite.
Inama y’igihugu y’umushyikirano ku nshuro ya 11, yateranye ku matariki ya 06 na 07/12/2013 iyoborwa na perezida wa repubulika nk’uko bisanzwe.
Yitabiriwe n’abantu baturutse mu nzego za leta izigenga, imiryango itegamiye kuri leta hamwe n’Abanyarwanda baba mu mahanga.

Iyi nama kandi yakurikiwe n’iyabaye kuwa 11 na 12/12/2013 11 nshuro ya gatanu bise inama y’umushyikirano ku itangazamakuru isanzwe ihuza abakora umwuga w’itangazamakuru bakorera mu Rwanda no hanze.
Iy’uyu mwaka yibanze ku buryo itangazamakuru ryakomeza kwiyubaka mu buryo bw’umwuga ndetse rikanabyarira inyungu abakora uwo mwuga.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu James Musoni yavuze ko Leta y’u Rwanda yashyizeho uburyo bwo kureka itangazamakuru rikigenga bworohereza abakora umwuga w’itangazamakuru kugira ngo uru rwego rurusheho gutera imbere.
Kuwa 16/12/2013, Perezida Paul Kagame yagejeje ku Banyarwanda ijambo rigaragaza uko iguhugu gihagaze, agaruka cyane ku byagezweho mu nzego zitandukanye ariko anagaragaza ahakwiye kunozwa, by’umwihariko mu kunoza serivise mu nzego z’ibanze.

Kuwa 19/12/2013, Karekezi Olivier wahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru wakinnye mu Rwanda no mu mahanga yahagaritse umupira burundu.
Azwi cyane mu Rwanda ku kabyiniriro ka Danger man ku kuba ari umwe mu bakinnyi bakiniye ikipe y’igihugu imikino myinshi, ikipe yasezeyemo kuwa 18/08/2013.

Byakusanyijwe na Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Imana izafashe u rwanda n’abanyarwanda kuzagira umwaka mushya muhire