2% by’abatuye mu cyaro nta bwiherero bagira
Mu gihe Abanyarwanda bashishikarizwa kugira isuku, ngo 2% by’abatuye mu cyaro n’ 1% by’abatuye mu mijyi nta bwiherero bagira.
Byagaragarijwe mu nama nyunguranabitekerezo ku kuvugurura politiki y’amazi, isuku n’isukura yahuje abayobozi bo mu Ntara y’Amajyepfo n’abakozi ba Minisiteri y’Ibikorwa Remezo tariki kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2015.

Fidèle Nteziyaremye, impuguke mu bijyanye n’amazi, isuku n’isukura, yagaragaje ki mu cyaro 2% batagira ubwiherero naho 62% by’abatuye mu cyaro ngo akaba ari bo gusa bafite isuku iboneye.
Nubwo mu mijyi abatagira ubwiherero ari 1%, ngo ikibazo gikomeye kihaboneka ni uko usanga abantu bacumbitse hamwe basangira umusarane ari benshi, ku buryo hajya hanaboneka amakimbirane hagati y’abantu bifashisha umusarane umwe.
Nteziyaremye ati “Mu Rwanda twamaze gutera intambwe ikomenye mu isuku ugereranyije n’ibindi bihugu, urugero nk’Ubuhinde aho usanga ku baturage miliyari n’ibihumbi 300 bahatuye, abagera kuri miliyoni 600 bituma ku gasozi. Muri iki gihugu hanaboneka abantu bituma mu mashashi bagata umwanda aho babonye kuko nta bwiherero.”
Nteziyaremye avuga ko nubwo hari intambwe yatewe mu isuku, hakiri ibyo gukorwa muri politiki y’isuku n’isukura kugira ngo Abanyarwanda bagere ku isuku yifuzwa. Kimwe mu bigomba gukorwa cyanatangiye gukorwaho, ni ugutandukanya politiki y’amazi n’iy’isuku n’isukura, kugira ngo isuku n’isukura na byo byitabweho neza.
Yakomeje avuga ko mu kunoza politiki y’isuku n’isukura hagomba ubukangurambaga buhagije ukoresheje inama abaturage wese, yaba kuri mituweri cyangwa ku mutekano akavuga no ku isuku.
Ngo hagomba no kubaho kumvisha Abanyarwanda ko mu ngengo y’imari y’ingo zabo, bakwiye no guteganya ibijyanye n’isuku kandi uwo bigaragaye ko ibikorwa by’isuku yabyitwayemo neza kurusha abandi akabihemberwa.
Yasabye ko ubwiherero bushyirwa mu mihigo y’ingo, kandi hakagenwa uburyo bwo kubwubakira abadafite imbaraga zo kubwiyubakira binyuze mu muganda.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|