1994: Uwarokoye umwana w’amezi atatu akamwonsa, akamurera akamukuza, yagabiwe Inka y’Ineza (Video)
Abagize AERG/GAERG bahaye inka umukecuru witwa Rose Mukarurinda bamushimira kubera ukuntu yahishe akanonsa uruhinja rw’amezi atatu muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uwo mukecuru wavutse mu mwaka wa 1943, utuye mu Karere ka Ruhango, yashimiwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 25 Werurwe 2017.
Mukarurinda avuga ko ubwo Interahamwe zameneshaga Abatutsi kuri komini ya Kinazi, ari bwo yabonye umwana w’imyaka 15 uhetse uruhinja rumerewe nabi.
Yahise yiyemeza kurwonsa atitaye ku byari kumubaho iyo Interahamwe zirumusangana. Avuga ko muri icyo gihe yonsaga umwana w’umwaka umwe, amukura ku ibere hanyuma yonsa urwo ruhinja.
Mukarurinda avuga ko ubwo Inkotanyi zageraga i Kinazi, yazibwiye ko afite urwo ruhinja na nyirasenge, hanyuma zitwara nyirasenge asigara yonsa urwo ruhinja.

Akomeza avuga ko urwo ruhinja yonkeje rwavuyemo inkumi nziza ngo ubu yiga muri Kaminuza mu gihugu cya Kenya.
Agira ati "Ugira neza ukayisanga imbere, nshimiye aba bampaye inka, iyo tuza kuba benshi bafite umutima utabara nta maraso menshi yari kumeneka.”
Yungamo avuga ko umuryango w’uruhinja yahishe babanye neza kandi nabo bamaze kumuha inka inshuro ebyiri, naho uwo mukobwa we aramusura iyo yaje mu kiruhuko.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), Alivera Mukabaramba wari witabiriye uwo muhango, yavuze ko abaturage bose bazwiho ibikorwa by’indashyikirwa bakoze barengera ubuzima bw’abahigwaga, bajya begerwa bagahabwa inshingano zo kubisakaza henshi.
Yashimiye abagize AERG/GAERG ku bikorwa ikora byo gukora umuganda n’ibindi bikorwa bitegura kwibuka, kandi ashima uburyo bazirikana abagize uruhare mu kurokora Abatutsi.
Agira ati "Ibi ni ibikorwa bitanga umusanzu ku gihugu, abana bari bato muri Jenoside none barakuze, barakora ibikorwa byo kugaragaza icyizere cy’ejo hazaza.”

Ibikorwa bya AERG/GAERG i Kinazi mu Karere ka Ruhango byibanze ku gusukura urwibutso rwa Jenoside rwa Kinazi no kwimura imibiri 1850 yari ishyinguye nabi ikaba izategurwa neza ikimurirwa mu urwibutso rushya.
Banaremeye abantu babiri barimo Mukarurinda n’umusaza warokotse utishoboye, babaha inka.





Ohereza igitekerezo
|
bene uyu mukecuru nibo bita imfura, kuba atarahigwaga nta kibazo yari afite bityo no kutarokora uwo mwana ntibyari kumubazwa cyane ariko ubupfura bwaramukomanze, olalala, Imana izaguhembe kandi uwo mukobwa nawe azakubere umwana mwiza kuko ubuzima bwe ni wowe abukesha
Uwiteka ajye akwihera umugisha Mubyeyi kd uzakomeze ubwo bupfura.
Mana yanjye
Uyu mucyecuru simuzi ariko nanjye uwamunyereka.
Imana izamuhe ijuru nicyo Musabiye kandi azatunge atunganirwe kuri iyi si .
None se uwo mwana w’umukobwa warokowe nta foto agira ko mbona mwashyizeho ay’abandi gusa? Keretse rero uwo mukecuru wamureze nta foto ye yasigaranye!
nukuri Imana izahe uwo mubyeyi umugisha.
Knd natwe ni twe tuzasigara dusigasira amateka yabacu bazize ubwoko batihaye.
nsaba nabandi bafite imitima yubumuntu ko bakomeza guhashya abapfobya n abahakana jenosi yakorewe abatutsi.
Yes. jye ngize ubwuzu nikiniga. iri ni isomo. Imana imuhe umugisha. azasaze neza Amen.