’1930’ yafunze amarembo burundu
Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa (RCS) rwatangaje ko imfungwa n’abagororwa b’igitsina gore 607 bari basigaye mu cyahoze ari Gereza ya Kigali (1930) bamaze kwimurirwa i Mageragere aho iyi Gereza yimuriwe.
Iki gikorwa cyo kwimura imfungwa n’abagororwa bari bafungiwe muri 1930 bajyanwa i mageragere, cyaratangiye mu kwezi kwa Gashyantare 2017 himurwa abagabo bagera ku 3000 bari bafungiye muri1930.
Kuri iki cyumweru hakaba himuwe n’abagore 607 bari basigaye, 1930 ubu ikaba nta mfungwa n’umugororwa ukiyibarizwamo nk’uko umuvugizi wa RCS, SSP Sengabo Hillary, yabibwiye itangazamakuru.
SSP Sengabo akaba yanatangaje ko igikorwa cyo kwimurira abagororwa i Mageragere cyahereye ku bagabo, kuko inyubako z’abagore zari zitaruzura neza kuburyo zabakira.
Ahahoze 1930 hakaba hateganyirijwe abikorera ku giti cyabo bazahubaka amacumbi agezweho, muri gahunda yo kubonera abantu amacumbi aciriritse ariko ajyanye n’igihe.
Aya macumbi azubakwa ku gice kinini cy’ahahoze iyi gereza, ariko imwe mu nyubako z’iyi gereza yubatswe kera ntizasenywa, ahubwo izasigara igirwe igicumbi cy’amateka.
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Amacumbi arakenewe
Hariya hantu ni heza cyane hakwiye amacumbi koko, abikorera bagire vuba icyobazo cy’amacumbi aciriritse kirakomeye
ESE koko gereza ishobora kuba igicumbi cy’umuco?
Cyangwa se byahindurirwa inyito yindi.
Ababishinzwe badufasha kumvikanisha ubwo busobanuro neza.
Murakoze.
Yali imaze imyaka 88.Mu bantu bafungiwemo,harimo ingeri zose:President,ministers,Depite,doctors,engineers,abahinzi,etc...Bose bafungiwe ibyaha cyangwa akarengane.Nubwo gereza ya 1930 ivuyeho,isimbuwe n’indi ya Mageragere.Ariko tujye twibuka ko hari igihe Gereza zose zo ku isi zizavaho burundu.Kimwe n’indwara,ubusaza,intambara,ubukene,urupfu,etc..
Ubwami bw’imana cyangwa ubutegetsi bw’imana,nibuza buzakuraho abantu bose babi banga kumvira imana,busigaze abantu beza gusa. Byisomere muli imigani 2:21,22.Noneho buhindure isi paradizo.Niyo mpamvu dusenga imana buri munsi tuyibwira ngo"Let your kingdom come" (Ubwami bwawe nibuze).Buri hafi cyane.Shaka imana kugirango uzabubemo.